Рет қаралды 5,671
Mu kwezi kwa cumi 2020, ambasaderi JMV Ndagijimana yareze umufransa Alain Gauthier, muramu wa jenerali James Kabarebe, uyobora umuryango witwa CPCR. Mu kinyamakuru The New Times cyo mu Rwanda, Bwana Gauthier yaratinyutse yemeza ko ngo ambasaderi Ndagijimana ariwe uhuza abajenosideri b'abahutu mu Bufransa. Ambasaderi yahise amurega mu bucamanza bw'uBufransa.
Muri iki kiganiro, arasobanura aho urubanza rugeze. Aranahamagarira abanyarwanda bose bakunda ukuri, abahutu abatutsi abatwa, cyane cyane abatotezwa n'aba bazungu bafasha ingoma y'agatsiko ka FPR Inkotanyi guhonyora cyane cyane abanyarwanda bakomoka mu bwoko bw'abahutu bahungiye mu Bufransa, bavuga ko bose ari abajenosideri. Nta bundi buryo bwo kwirengera busigaye uretse gukoresha amategeko arengera uburenganzira bw'abatuye mu Bufransa bose. Ikinyoma kigomba gukurwa mu nzira, abamenyereye kutubeshyera bakamenya ko natwe turi abantu nk'abandi. Twese hamwe tuzatsinda.