No video

Bamwe ntibari Abatutsi ariko barishwe, Bazize iki? Bashyinguwe he? || Rwanda1994

  Рет қаралды 47,923

Intsinzi TV

Intsinzi TV

Күн бұрын

URUPFU RW’ABANYAPOLITIKE BATARI BASHYIGIKIYE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994
Mu Rwanda buri mwaka haba hari icyumweru cyo kwibuka gitangira tariki 7 kugeza tariki 13 mu kwa kane.ni iminsi irindwi iharirwa kwibuka abatutsi bishwe mu 1994 bazizwa ko ari abatutsi gusa mu mugambi wo kubatsembaho burundu wa jenoside yakorewe abatutsi.mu gusoza iki cyumweru rero ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ku I Rebero habera igikorwa cyo kwibuka abari abanyapolitiki batigeze bashyigikira umugambi wa Jenoside kandi bakaba bari bamaze igihe kirekire bawamagana aba rero kugirango Jenoside igerweho ntakomyi nibo bahereweho barabanza barabicwa birangiye hakomerezwa kubatutsi bari basigaye ntakivugira bafite. Ndabizi ni Kenshi wumvise aba bantu biswe abanyapolitiki bishwe mu 1994 bazizwa kudashyigikira umugambi wa Jenoside ariko se aba bantu urabazi? Ni bande? amazina yabo ni ayahe? Mbese bagiraga imiryango ? nawe niba ufite ibibazo kurukira ikiganiro .Niba uduteze amatwi reka tukubiwre ku bigwi byizi mfura zazize kuvuga ukuri ;reka tukubwire ibyizi ntwari zanze guceceka nubwo zari zibizi neza ko zishobora kwicwa ariko zahisemo gukora icyangombwa none ubu amazina yabo nayo yasigaranywe n’amateka ndetse yanditswe ku mucanga n’amabuye adasimbangana kubera ibikorwa byabo.nkibisanzwe iki ni ikiganiro IBYAHISHWE gitambuka ku ntsinzi tv no none iki wagiteguriwe na BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukikugezaho ndi Prudence NSENGUMUKIZA.Mbahaye ikaze
Bwambere habaho umuhango wo kwibuka abanyapolitiki bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi byakozwe tariki 02/07/2006 uwo muhango wabereye ku rwibutso rwa Rebero.iki gikorwa cyakozwe biturutse ku cyemezo cy’inama y’abaminisitiri yateranye tariki 21/06/2006.impamvu byajyanywe ku I Rebero nuko Abanyapolitiki benshi bishwe bashyinguye aha ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa REBERO ahashyinguye 12 babonewe imibiri ndetse kandi ntibahashyinguye bonyine kuko bahashyinguranwe n’abandi batutsi biswe bagera ku 14400.abashyinguye ku I Rebero turaza kubakubwira.
Rero iyo ugiye kuvuga abanyapolitiki bishwe bazizwa ibitekerezo byabo nubundi uzi imbere y’abandi mu banyapolitiki wishwe azizwa ko Atari ashyigikiye umugambi wa Jenoside ni Madame UWILINGIYIMANA Agatha wari Minisitiri w’intebe wa Guverinoma ubwo indege ya HABYARIMANA yaraswaga.uyu Agatha yavutse tariki 23/5/1953 avukira I Nyaruhengeri mu karere ka Gisagara mu ntara y’amajyepfo .uyu yabaye Minisitiri w’intebe w’u Rwanda tariki 18/7/1993 asimbuye NSENGIYAREMYE Dismas uyu mugore wari mu ishyaka rya MDR yaramenyekanye cyane mu kwamagana politiki za HABYARIMANA na MRND ye.birazwi neza ko atigeze ashyigikira na rimwe politiki z’amacakubiri ndetse yewe n’igihe yari Minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye yari yaraciye ibyiringaniza mu guhabwa amashuri.uyu Agatha yicanwe n’umugabo we Ignace BARAHIRA Tariki 7/4/1994 mu rugo iwe mu kiyovu yishwe n’abasirikare barindaga umukuru w’igihugu. ndetse kandi n’abasirikare 10 bababiligi bari boherejwe na Lieutenant Jenarali Romeo dallaire wari umuyobozi w’ingabo z’umuryango wabibumbye zari Mu Rwanda MINUAR ngo zimucungire umutekano nabo kuri uwo munsi bajyanywe mu kigo cya Gisirikare cya Camp Kigali baricwa.gusa nyuma yaho Jenoside ihagarikiwe n’ingabo za RPA Inkotanyi Madamu Uwilingiyimana Agatha yashyizwe mu Ntwari z’u Rwanda aho ari mu gice cy’intwari cy’Imena aho arikumwe n’Umwami Mutara wa Gatatu Rudahigwa ;RWAGASANA Michel wari se wabo wa Kayibanda ndetse n’abana b’I Nyange banze kwitandukanya.
Undi munyapolitiki wishwe azira gusa ko Atari ashyigikiye Politiki za MRND z’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’amacakubiri yari yarokamye MRND ni Bwana NGULINZIRA Boniface .uyu NGULINZIRA Boniface yavutse tariki 12/7/1950 muri Perefegitura ya Ruhengeri .mu 1991 yabaye uwambere mu kwitandukanya na MRND maze yihuza nabandi bahise bashinga ishyaka rya MDR uyu Ngulinzira nyuma yaho Perezida HABYARIMANA yumvikaniye n’amashyaka ataravugaga rumwe nawe hagashyirwaho Guverinoma imwe irimo ayo mashyaka yose Bwana NGULINZIRA Boniface yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga ibi byahise binamuhesha umwanya wo kuyobora intumwa z’u Rwanda mu mishyikirano y’amahoro yaberaga Arusha muri Tanzania hagati ya Leta y’u Rwanda ndetse n’umuryango wa RPF Inkotanyi ariko na none PEREZIDA HABYARIMANA yaje kumukura ku nshingano zo kuyobora izi ntumwa amuziza uko yitwaye mu mishyikirano amushinja ko yumvikanye na RPF Inkotanyi nyamara we yararimo ashakira ineza u Rwanda gusa ntibyatunguranye kuko HABYARIMANA nawe yarwanije imishyikirano ya Arusha .
#NgangoFelicien

Пікірлер: 26
@ndayambanjemuhawenimanajos5890
@ndayambanjemuhawenimanajos5890 2 жыл бұрын
Ni Joseph from Nairobi,Imana ,izahorana ni miti yumucyo nkiyi ,banze ubutindi ,banze ubugome ,bitubere isomo ,ko ,ubugome buva mutima wa muntu ,apana uko asa cg uko aresha ,gusa abo nibo Rumuri twabuze ,,baradusize tuzakomeza mubivi byabo , NEVER AGAIN , NEVER AGAIN,, Rwanda will be and Will exit forever.ever .
@user-ir8xn7ly2p
@user-ir8xn7ly2p 4 ай бұрын
Bari beza imbere n inyuma pe Imana ibah iruhuko ridashira natwe tuzabibukira kubutwari bwanyu
@luizfigo1133
@luizfigo1133 3 жыл бұрын
Cyakoze bari bafite umutima wakimuntu Imana ikomeze ibakire
@funfamily9209
@funfamily9209 3 жыл бұрын
Imana ibahe iruhukiro ridashira kubwu butwari bagize
@habiyakarefrancis5082
@habiyakarefrancis5082 2 жыл бұрын
Uyu mugabo rwose yari imfura akunda inkotanyi.Mr Boniface
@luizfigo1133
@luizfigo1133 3 жыл бұрын
Thx chris and prudence proud of you
@kajukatitus9092
@kajukatitus9092 3 жыл бұрын
Imana ibane namwe , ikibabaje nabagomba kubarinda barabatererana . Imana tabara u Rwanda. Heros.
@rukoranyangabo9128
@rukoranyangabo9128 3 жыл бұрын
Generations of sacrifices years of hard working.We are now strong& we can no-longer be bullied/terrified. Murakoze cyane Bizimana na Nsengumukiza........🙏
@luizfigo1133
@luizfigo1133 3 жыл бұрын
Cyane rwose uwo mwanya ntawe dufite burya batumaze ubwoba pe
@Brotherkhassimbizimungu
@Brotherkhassimbizimungu 3 жыл бұрын
Ndi kumwe namwe bavandi!
@luizfigo1133
@luizfigo1133 3 жыл бұрын
Boniface rwose wari umugabo
@niyokwizerwaeliroh9392
@niyokwizerwaeliroh9392 Жыл бұрын
Pepe yari umugabo nta mugabo
@samoramachelsms3798
@samoramachelsms3798 2 жыл бұрын
Afande ntawukurusha ubugaba niwowe nkotanyi izisiga mungamba ntiziruhe niwowe mubyeyi Inkotanyi abanyarwanda Dukurikiye,Uri Perezida wigihugu tuzahora tukubona mubikorwa byose warumye uko abakurambere baruhanuye none urugize urwamata nubuki 🙏🇷🇼
@mariemarie1358
@mariemarie1358 3 жыл бұрын
Du kosora gato Nzamurambaho ntabwo yishwe hamwe n’umuryango we wose nkuko bivuzwe hari abana babiri barokotse, Raymond na Fernand !!
@luizfigo1133
@luizfigo1133 3 жыл бұрын
Nubundi ntibivuze ko iyo umuntu avuze gutyo hataba hari abasigaye
@luizfigo1133
@luizfigo1133 3 жыл бұрын
Ubuse ko bumvaga bamazeho bose niko biri 🤣🤣🤣🤣🤣🤣
@chuj9034
@chuj9034 3 жыл бұрын
Imana ishimwe 🙏🏾
@pierreclaverhakizimana4038
@pierreclaverhakizimana4038 3 жыл бұрын
Mwabaye intwari 💪 u Rwanda ruzahora rubibuka
@GM-op2sl
@GM-op2sl 3 жыл бұрын
Izi ntwari tuzahora tuzivuka
@stepperog3323
@stepperog3323 2 жыл бұрын
Boniface yari umugabo uhamye
@rutagandanicole2446
@rutagandanicole2446 3 жыл бұрын
Imana ibatuze aheza
@uwiringiyimanajpaul2885
@uwiringiyimanajpaul2885 3 жыл бұрын
Ijambo rikomeyecyane ikigihugu ( kiyoborwe nabagishakira amahoro abagishakira intambara bakivemo )
@prospertv9090
@prospertv9090 Жыл бұрын
Vyari biteye agahinda😢😢
@turibamweali8661
@turibamweali8661 3 жыл бұрын
Bazize kutagira ubwenge nonese Rwigara we yishwe nabahutu? Erega iyo wigize umunyabwenge abo wise ibicucu barakwica nyine!
@gaspard4336
@gaspard4336 3 жыл бұрын
Ni Intwari nyazo
@uwiringiyimanajpaul2885
@uwiringiyimanajpaul2885 3 жыл бұрын
Buriyaga umutima usananyirawo Imana ibakire.
Кадр сыртындағы қызықтар | Келінжан
00:16
Doing This Instead Of Studying.. 😳
00:12
Jojo Sim
Рет қаралды 36 МЛН
Ik Heb Aardbeien Gemaakt Van Kip🍓🐔😋
00:41
Cool Tool SHORTS Netherlands
Рет қаралды 9 МЛН
Intambara ya 1 ya Congo
44:14
Intsinzi TV
Рет қаралды 34 М.
Кадр сыртындағы қызықтар | Келінжан
00:16