No video

Jack Ma (Igice Cya 3) - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP222

  Рет қаралды 74,845

DASH DASH TV

DASH DASH TV

Күн бұрын

#IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA
Jack Ma ni umushinwa wavutse taliki ya 10 Nzeli 1964, avukira mu mujyi wa Hangzou, kuri ubu afite imyaka 56 y'amavuko.
Yamenye icyongereza akiri muto biturutse ku kuganira n’abakoreshaga ururimi rw’icyongereza bazaga gucumbika muri hoteli ya Hangzou.
Afite imyaka 9 gusa Jack Ma yatemberezaga ba mukerarugendo bagendereraga uyu mujyi yifashishije igare rye bituma akundwa muri ka gace ke ndetse anahabwa akabyiniriro ka Jack kuko aba bamukerarugendo bagorwaga no kuvuga izina rye ry’igishinwa Man Yun.
Jack Ma nk’abandi bana bose yagannye ishuri ariko kuko atari umuhanga kugira ngo ajye mu mashuri yisumbuye byamusabye imyaka 4 kuko yakoraga ikizamini kimwinjizamo inshuro 4 zose atsindwa.
Ku bw'amahirwe Jack Ma yagannye muri kaminuza yiga kwigisha icyongereza muri kaminuza yitwa Hangzhou Normal University, asoje kaminuza yabaye umwarimu w’icyongereza.
Gusa kuko yakoreraga amafaranga macye amadolari 12 ku kwezi byatumaga ashaka akandi kazi kamuhemba neza.
Yasabye akazi ahantu harenga 30 byanga yewe yanasabye bourse yo kujya kwiga ahantu henshi biranga harimo no muri kaminuza ya Havard.
Mu mwaka wa 1995 ni bwo Jack Ma yatangiye kumva ibijyanye na internet, yumva bimuteye amatsiko by’amahire aza kujyana na za nshuti ze za ba mukerurugendo muri Amerika amenya uko ikoreshwa, gusa yabanje kugerageza gushaka ubumenyi bwa internet iwabo mubushinwa, ariko mu buryo butangaje iwabo mu Bushinwa yabuze n'umwe mu gihugu cye wari ufite ubwo bumenyi yifuzaga gufatanya nawe.
Akubutse muri Amerika Jack Ma n’umugore we biyemeje gutangira kujya bafungurira websites amakompanyi atandukanye y’ubucuruzi ndetse biranabahira, bituma Jack Ma agirirwa icyizere na leta ahabwa kuyobora ikoranabuhanga muri minisiteri yari ubucuruzi mpuzamahanga n’ubuhahirane bushingiye ku bukungu mu mwaka wa 1998.
Ariko nyuma y’umwaka umwe areka akazi ajya gushinga kompanyi iri mu zikomeye kuri uyu mubumbe ariyo Alibaba.
Igitekerezo cye cya mbere kwari gucuruza akoresheje ya internet yewe byaranamuhiriye.
Kuva icyo gihe Jack Ma yagiye arushaho kugenda yagura ubucuruzi yakoreraga kuri internet.
Kompanyi ya Ali baba yagiye izamuka yagurwa n’ibitekerezo bishya yakoresheje agendeye ku byo yabonaga isi ikeneye ahereye ku banyaHanghzou avukamo.
Mu mwaka wa 2014 , sosoyete Alibaba ya Jack Ma yari imaze gukura imaze kwinjiza arenga miliyali 25 z’amadolari y’Amerika mu myaka 14 gusa bituma ica agahigo ku kuba kompanyi y’ikoranabuhanga ifite agaciro kurusha izindi ku isi muri uwo mwaka.
Kuri ubu Jack Ma ni umuyobozi w’icyubahiro w’iyi kompanyi Ali baba ifitemo ibyamuhuje n’abakomeye ku isi barimo Donald Trump uyobora Amerika na perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’abandi bavuga rikijyana ku isi.
Mu bindi atazwiho na benshi ni uko Jack Ma ari umunyamuziki ndetse yigeze no gukina cinema ho gato.
Afite umugore n’abana 3 abarirwa umutungo urenga miliyari 53 z’amadolari y’Amerika.
Gusa Forbes yo ivuga ko afite umutungo urenga Miliyari 66 z'amadolari y'Amerika akaba ari no ku mwanya wa 17 mu baherwe b'isi yose, akaba umuntu wambere ukize mu bushinwa, ndetse akaba umuntu wa 21 mubakomeye ku isi, akaba n'uwa 7 mubakire babikesha ikoranabuhanga.

Пікірлер: 34
@user-bw2qr6wt3h
@user-bw2qr6wt3h 6 ай бұрын
Nukur Iman izohezagire cyane uraneze gose.
@damienmuhizi8346
@damienmuhizi8346 3 жыл бұрын
Wangu Dashim ndakwemeye kbx iyi Chanel nayimenye ejo hashize ariko kuvejo maze kumva ibiganiro birenga 30 byandyoheye birenze urugero. God bless you
@dushimimanaubald4970
@dushimimanaubald4970 2 жыл бұрын
Ndakwemera uri umwarimu ukomeye mubyubwenge kdi bimaze kumvana ahantu ndikwerekeza aheza
@user-fv2sn7js7g
@user-fv2sn7js7g 2 жыл бұрын
Big up bro ndakwemera dashim dashim🤩🥰💯💯💯💯💣
@umwanzavugayepascal6878
@umwanzavugayepascal6878 3 жыл бұрын
Muraho neza, Ibiganiro byawe ni Ingenzi cyane ku buzima bwa benshi, Mwazadukorera ubushakashatsi ku ba Civil Engineers biteje imbere muri uyu mwuga.
@innocentirakoze480
@innocentirakoze480 3 жыл бұрын
Murakoze cane kk ubiganiro vyawe bishik kunyota kbx
@ManizabayoJoseph-vh9vy
@ManizabayoJoseph-vh9vy Жыл бұрын
Motivation speaker zawe turazikunda cyane
@umurimbotv304
@umurimbotv304 3 жыл бұрын
Urakoze cyane rwose
@bonifaceniyirera3698
@bonifaceniyirera3698 3 жыл бұрын
Dashim turakwemera sana
@nkurunzizaanaclet8551
@nkurunzizaanaclet8551 2 жыл бұрын
Ndakwemera muvandi!
@gizzygilbert2911
@gizzygilbert2911 3 жыл бұрын
Dashimu weeee ndashaka super manager, nawe afite amagambo yabuhindura na confidence nyinshi
@nelsoniranyibutse3833
@nelsoniranyibutse3833 3 жыл бұрын
Agasha👍kuv kur 20ans kugeza kur30ans...
@paulnizeyimana9403
@paulnizeyimana9403 3 жыл бұрын
dashimu najye ndasha super manager nawe afite amagambo yubwenge
@maniraguhadieudonne356
@maniraguhadieudonne356 3 жыл бұрын
Thx dashim
@DIAN-zq4rr
@DIAN-zq4rr 2 жыл бұрын
ijambo ryahindura ubuzima ryavuzwe na Isaac Newton, ndakwinginze uzaritugezeho cuba.
@jamipnews9530
@jamipnews9530 3 жыл бұрын
Dashimu Please uzatubwire ijambo ryahindura ubuzima kuri John Mugabo
@olivierniyorembo7425
@olivierniyorembo7425 2 жыл бұрын
1
@ishimweemmy2112
@ishimweemmy2112 3 жыл бұрын
Good kbx
@chanellemutoni1691
@chanellemutoni1691 3 жыл бұрын
Wauuuu
@doudoujustine4709
@doudoujustine4709 3 жыл бұрын
Number 2
@Ariella969
@Ariella969 Жыл бұрын
👍👍💯
@DanielTuyizere-ir2ui
@DanielTuyizere-ir2ui 10 ай бұрын
TurAba chimira
@emmanuelndayishimiye4560
@emmanuelndayishimiye4560 3 жыл бұрын
Good
@ntumangutumikireserviceltd9511
@ntumangutumikireserviceltd9511 3 жыл бұрын
Kabisa unshimiye ahandyaga kuko uvuze kuri roll model wanjye kbsa!
@isaacnshimiyimana2512
@isaacnshimiyimana2512 3 жыл бұрын
Mwana uratwigisha 4
@wellarswalele314
@wellarswalele314 3 жыл бұрын
Nice
@intaragahangakurimurandasi5986
@intaragahangakurimurandasi5986 3 жыл бұрын
👍
@emmanuelmusabyimana8209
@emmanuelmusabyimana8209 3 жыл бұрын
first
@martintwagira4842
@martintwagira4842 3 жыл бұрын
iikiganiro kuntumwa paul sauli ntikiragyaho
@DIAN-zq4rr
@DIAN-zq4rr 2 жыл бұрын
ndasha ko uzatubwira kuri Isaac Newton
@albertineakimana3369
@albertineakimana3369 3 жыл бұрын
😍😍😘😘😘
@abdulabdul3138
@abdulabdul3138 2 жыл бұрын
Nice
Prank vs Prank #shorts
00:28
Mr DegrEE
Рет қаралды 6 МЛН
SPILLED CHOCKY MILK PRANK ON BROTHER 😂 #shorts
00:12
Savage Vlogs
Рет қаралды 46 МЛН
Идеально повторил? Хотите вторую часть?
00:13
⚡️КАН АНДРЕЙ⚡️
Рет қаралды 18 МЛН
Survive 100 Days In Nuclear Bunker, Win $500,000
32:21
MrBeast
Рет қаралды 160 МЛН
Charles de Gaulle (E) - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP729
14:11
DASH DASH TV
Рет қаралды 10 М.
Donald Trump - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP102
14:47
DASH DASH TV
Рет қаралды 39 М.
Ibishasha gusa....
2:29
Eric Tailleur Company
Рет қаралды 11 М.
Seneca the Younger - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP427
19:51
DASH DASH TV
Рет қаралды 49 М.
Jack Ma (Alibaba Group, AliExpress) at Lomonosov Moscow State University
1:03:53
Всероссийский Фестиваль науки
Рет қаралды 2,4 МЛН
Fred Gisa Rwigema - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP437
18:56
DASH DASH TV
Рет қаралды 162 М.
Prank vs Prank #shorts
00:28
Mr DegrEE
Рет қаралды 6 МЛН