Murakoze Cyane Bwana Karinijabo. Bibiriya ni igitabo cyagutse rwose, Harimo inkuru zafasha bamwe hakabamo n'izishobora kugusha abandi. Natwe abasomyi bayo birakwiye ko ducengerwa n'ibivugwa Ariko tugakoresha n'inyurabwenge ya muntu. Bitari uburyo bwo kuyihinyuza cg kuyikurikira buhumyi, ahubwo mu buryo bwo gufashwa nayo nk'ibindi bitabo bya gihanga. Urugero nk'inkuru ya Yezu w'inazareti, ubuzima yabayemo n'ukuntu yabayeho nk'umuntu udasanzwe tukaba tukibimusingiriza. Yagaragaje ko umuntu ashobora kurenga intege nke ze ahubwo akishakamo ubumana bumurimo mu mibereho ye, n'igihe yavugaga Ati " Ingoma y'Imana iri muri mwe". Ngaho reka nibaze uburyo dushakisha iyi ngoma y'Imana iri muri twe? 😂😂 ese ntituyishakira kure yacu hatari muri twe, bamwe tukubura amaso tukanareba mu kirere tuti "Nyuma yo kuva muri uyu mubiri hariya niho tuzasanga iyo ngoma y'Imana, abandi tuti ku munsi isi izarangirira nibwo iyo ngoma y'Imana tuzayitaha". Gusa njye nkoresheje ubwenge buke bwanjye Yezu yashakaga kutubwira ko ubumana tubwifitemo, aduha umukoro wo guhora tubwishakishamo mu ngero nziza yatangaga akora ibyiza, akiza abarwaye, yigisha abantu gusaranganya no kubana mu mahoro. Yashakaga kutubwira ko turamutse turenze akavuyo k'Imitekerereze yacu, n'Imibereho natwe twamera nkuko yari ameze, gusa many of us take this literally kuko tubisoma cg tukabyumva uko twishakiye muri iyo bibiliya nyine😂. Reka njye noneho ku nkuru zituma dupfa iby'amadini; bamwe tuti Icyumweru ni umunsi Imana y'Igeneye, abandi bati udasenze ku Isabato uzarimbuka 😅😅😅😅. Izi mpaka n'izindi zose zatumye bamwe begura intwaro barwanya abandi, zituma umuturanyi adashobora gusuhuza umuturanyi, ibi byose bitewe no gutwara buhumyi ibyanditswe twita bitagatifu, nyamara Yezu ubwe yaravuze Ati "Nzaba ikimenyetso bose bazajyaho Impaka" Ati " Umwana azangana na nyina, umukazana na nyirabukwe" .... ntimumbaze Imirongo arikooo 😅 Birakwiye rero kureba igikenewe nk'abantu tukishakamo icyatugirira akamaro cyatuma n'isi irushaho kuba nziza, kuko ntahandi dufite amahirwe yo gukora ibyiza byose twifuza hatari hano n'ubwo akenshi tuba kuri iyi si bamwe tuyivuma ngo tuzayisiga tujye aheza mu Ijuru, gusa hari umuhanga nakunze wagize Ati"Ubutungane utaboneye muri ubu buzima menya ko ntahandi uzabunonera" Sadhguru. Igihe ni iki tugakanguka tukamenya inkuru zivugwa muri icyo gitabo izatubera urugero rwiza tukazikurikiza naho izitera gusubiranamo, amatiku, umwiryane, no kumva ko tudashoboye (Confined in our comfort zones) tukareka kuzikuririza. 🙏 Nanjye hatagira untera amabuye yumva ko nyigereranije n'ibindi bitabo bya gihanga. Ahasigaye amafu, amafufu n'amafaranga bikomeze bidufubike nkuko Jabo adahwema kubitwifuriza. Gusa reka nongereho n'amahoro ya Roho no mu mutwe😅😅😅😅
@bestlifecoachyoutubechannel4 ай бұрын
Ndabyumva kimwe nawe pe,hari intambara,intonganya n'ibindi byinshi abantu dupfa nyamara wabisuzuma neza ugasanga ntacyo bimariye umuntu,erega kwemera kuzima ni ugufite ibikorwa n'aho ibindi rwose nta mumaro urugero rwiza ni wa musamariya
@liome87474 ай бұрын
Ndaffashijwe cyane!! Njya mbwira abantu ku umuntu ari isanzure ntivabyumve...umuntu ni mugari yifitemo Ijuru n'ukuzimu.....Nyine ndi Imana pe Ndiyo kd Ndiho.....
Oya Qoro an nayo hari izaje vuba ziri mucyinyarwanda uzayikoreho
@SmartOmar-fm2yh4 ай бұрын
Utagamije gusebya cyagwa guharabika
@gaterafils39244 ай бұрын
You are Genius brother
@marieclaire2344 ай бұрын
Nanjye nuko😂😂
@alexandresabiti70474 ай бұрын
Muzadukorere kubitabo byavanwemuri bibiliya nimpamvu babikuyemo urugero igitabo cya enock,ivangili ya thomas nibindi
@valenstugirimana42974 ай бұрын
Twari dukumbuye documentaire rwose ujye twinshi!
@muyangetv4 ай бұрын
Nicogituma tubabwira ko Bibiliya yahiduwe nabanyamerika Kuk Itagumye mururimi yesu yavuga niyompamvu Igitabo CA Islam kidafise ikosa na rimwe
@welfaretrip60134 ай бұрын
Urakoze kuri Iki kiganiro! Nibikunda uzagaruke ku mirongo bamwe bavuga ko yifashishwa mu gukenesha Abanyafrica kuku numva bavuga ngo bibiriya yanditwe mu nyungu z'abazungu nk'intwaro yo gupyinagaza Abanyafrika.
@integrite8393 ай бұрын
Iki kifuzo cyawe nanjye ndagishyigikiye, azabitubwireho kabisa. @Primo media rwanda, muzabirebeho kabisa.
Inkuru ivuga inkuge n'umwuzuro ni mpimbano, kuko bavugako inkuge yahagaze [landed] ku musozi wa Ararat (intangiriro8:4) (uwo musozi uba muri Turkiye y'ubu ureshya na metero 5,137 ;abanditse iyo nkuru niwo musozi muremure ku isi bari bazi dore gutembera ibindi bice by'isi bitari gushoboka Icyo gihe nta ndege zabagaho ku buryo zabageza kure. Kuko iyo nkuru iyo iza kuba Ari ukuri Nowa yari kurandinga(landed) ku musozi wa Everest muri himalaya. Kuko uwo musozi niwo muremure ku isi ureshya na metero 8,848 kuko bibiliya ivuga ko isi yari yuzuye niyo harehare Hari gusigara.
@ngirinshutiemmynerrion71364 ай бұрын
Oya nanone byaterwa nigipimo cyumuyaga naho werekezaga ntabwo byaterwa nubutumburuke bwahantu, Kandi nanone Imana yaba yarabikoze kubwimpamvu kuko kariyagace Kari strategic kuko Kari hagati yuburayi na Aziya
Mwene so cg mwene nyoko yesu kristo ubwo yari kumusaraba yavuze ko Ari umuntu ukora ibyo lmana ishaka rero kuba yaravuze ngo mwabapfumwe nuko yabonaga barikugana mubapfuye kuko bari barigukora ibibajyana murupfu kuko bari mubyaha
@EmileNIYONZIMA4 ай бұрын
Muri Bibiliya yera , mu iriburiro , abanditsi bago bivugira ko bakoze amakosa.
Nta muntu numwe wagera kure muri bible, Ibyo byose tuzabimenya neza turi kumwe n'Imana.
@movi_scenes4 ай бұрын
Uruwambere ukanikurikira kbs.. ugira udu terme tumwe natumwe mbanumvise bwambere😅😅
@niyikizatheogene4 ай бұрын
Dukeneye documentary zawe zaburi munsi kabisa zihoraho ugakora nka epizode😊
@masozeracelestin58954 ай бұрын
Bro wazatuganirije kuri biriya bintu putin yashyize hanze
@jpmmakanda4 ай бұрын
Ibihe?
@LeontineNIYIBIZI-rx6jt22 күн бұрын
Urumuhanga cyane mugukora documentaire
@user-rq7qq6rr9e4 ай бұрын
Akazi mwagakoze mukwiye “Amaturo”🙌🏽👍🏽
@KURECYAN6894 ай бұрын
Quran ntiwasangamo kwivuguruza cg kuba yaba yarahinduwe ninyuguti imwe ❤ Christians brothers and sisters wake up.
@Benjamin199944 ай бұрын
Biterwa naho uhagaze. Nimufata content aho gufata inyuguti? Byose birimugitabo cyimwe, icyindi bible yo dusoma yarahibduwe bityo tubonye original version twabyitaho kandi sinabyo bifasha.
@KURECYAN6894 ай бұрын
@@Benjamin19994 brother old version irahari ariko nabwo aba christu bayemera niba utabizi niko bimez kuberako niyo yashibutseho izo bible zose kugirango bijyane nibyo aba scholars bashaka kubigisha kandi niko byagenze.
Cyakoze Quor an irarenzeee nayo uzayishakemo amakosa
@PraizeTheLord4 ай бұрын
2 Samuel 10:18 says: “And the Syrians fled before Israel; and David slew the men of seven hundred chariots of the Syrians, and forty thousand horsemen, and smote Shobach the captain of their host, who died there.” 1 Chronicles 19:18 says: “But the Syrians fled before Israel; and David slew of the Syrians seven thousand men which fought in chariots, and forty thousand footmen, and killed Shophach the captain of the host.” The first verse says that David slew seven hundred Syrian chariots, while the second verse says that David slew seven thousand Syrian men. Do these numbers contradict? >>>> The two verses do not contradict. 2 Samuel 10:18 describes the deaths of an unspecified number of men who rode in “seven hundred chariots”. 1 Chronicles 19:18 describes the deaths of “seven thousand men” who rode in an unspecified number of chariots. In other words, 2 Samuel 10:18 gives the number of chariots (700) and 1 Chronicles 19:18 gives the number of men (7,000). Therefore, by putting the two verses together we know that there was an average of 10 men assigned to each chariot. 700 chariots times 10 men per chariot equals 7,000 men
@sibomanaemmanuel18314 ай бұрын
Try to read Hebrew And Greek bible Don't worry you will understand those Errors.
Muzatubwire aho Daniel yagiye amaze kuva mugobo rwontare
@mbasic3364 ай бұрын
Tertius in Romans 16 22? In Romans 16:22, Tertius, “who wrote this letter,” greets the readers. Paul is the author of the letter, but Tertius is the scribe or amanuensis who did the actual writing. The name means “third” in Latin and was a common name for slaves (Jewett, 978) uyu tertius niwe wanditkaga ibwo abwirwa na Paul
@Gmil8364 ай бұрын
Ese amadini sugushoberwa kwabantu? Ndetse hari nababifitemo inyungu ariko ngewe nemerako ntamana ibaho byose nibihimbano nkibya ryangombe kuraguza noguterekera.
@davidwayesu3 ай бұрын
Imana ikubabarire
@ntirenganyafideleirene76264 ай бұрын
Nukuri pee urumuhanga kuburyo butangaje ni byo duhishwa munyandiko. Kbs
@sibomanaemmanuel18314 ай бұрын
Uwanditse ku rupfu rwa Moses Ni Joshua.
@claudinedusabamahoro78654 ай бұрын
Thank you .God bless you
@sibomanaemmanuel18314 ай бұрын
Hanyuma kuri iyo sambu y'amaraso na yo si ukwivuguruza kuko atari yuda wayiguze.
@jeanbishop80882 ай бұрын
Nukubaha amaturo cyane
@antonnysuleiman2504 ай бұрын
Wow munkoreye umuti pe bihuye nuko nabitekerezaga ko bibiriya Ari kinyoma ikabamo inkuru mpimbano gusa cne cne inkuru mpimbano ya nowa cg inkuru ya shaduraka na meshake na bedeneko