Dr Léon MUGESERA ni muntu ki?

  Рет қаралды 26,195

Intsinzi TV

Intsinzi TV

3 жыл бұрын

Doctor Leon MUGESERA
Docteur Leon MUGESERA Ni umwe mu banyarwanda bake bari barize bagera ku rwego rwimpamyabushobozi ihanitse (Doctorat) mu ndimi n’Imisesengurire yazo mu gihe cyo mu myaka ya 1990. Gusa ni numwe mu bantu bazwi mu mateka y’Isi yo mu bihe byavuba mu kuba ari umwe mu bantu bavuze imbwirwaruhame zuzuye urwango ruri ku Rwego rwo hejuru .mu Rwanda ho ntawutamuzi biturutse kuriyo mbwirwaruhame.nutamuzi kwisura cyangwa ubuzima bwe bwite ndetse bakaba batarigeze bagira naho bahurira azi Ijwi rito rito riri hejuru cyane ry’Umugabo wahagaze ku mugaragaro agakangurira abaturage babahutu gutsemba bagenzi babo b’Abatutsi mu ruhame. Kuri benshi Docteur Leon MUGESERA ni ikimenyetso cy’umujenosideri wakoresheje ururimi rwe agatsemba abatutsi.mu kiganiro cyuyu munsi tugiye kugaruka kuri Docteur Leon MUGESERA mu buryo bwihariye ndetse turanibanda ku mbwirwaruhame ye yavugiye ku KABAYA yanatumye aguma mu mitwe y’abanyarwanda benshi;kandi turagaruka ku buryo byagenze nyuma yo kuvuga iyi mbwirwaruhame no kuribyinshi utamenye ku buryo MRND yanze ko akurikiranwa.iki ni ikiganiro IBYAHISHWE ukurikira ku NTSINZI TV iki ugiye kumva wagiteguriwe na BIZIMANA Christian naho jye wagitunganije nkaba ngiye no kukikugezaho ndi Prudence NSENGUMUKIZA.
Mbahaye Ikaze.
MUGESERA Leon yavutse mu mwaka wa 1950 mu cyahoze ari Komini ya KIBIRIRA muri Perefegitura ya Gisenyi ubu ni ku musozi wa Rongi kari mu mudugudu wa Gapfura mu kagari ka Rusororo umurenge wa Muhororo mu karere ka Ngorero mu Ntara Y’iburengerazuba .
MUGESERA Leon nkabandi bana bo mu gihe ke yize amashuri ye abanza ndetse akomereza mu yisumbuye yize mu ishuri rya College Kirisitu Umwami I Nyanza ( College Christ Roi).abiganye nawe muririshuri bagaragaza ko Leon MUGESERA yari umuntu w’umuhezanguni wangaga abatutsi ku rwego ruri hejuru ngo yagaragarizaga abanyeshuri b’abatutsi urwango rukomeye cyane.ku buryo abanyamateka benshi n’abanditsi barimo Docteur BIZIMANA Jean Damascene bamugarutseho muriyo myitwarire y’ubuhezanguni byumwihariko ubwo yigaga I Nyanza.
Mu mwaka wa 1973 Perezida Gerigora KAYIBANDA yari mu mwaka we wanyuma w’ubutegetsi bwe aho yanashakaga guhindura itegeko nshinga ngo akomeza gutegeka u Rwanda icyo gihe mu Ishyaka rye rukumbi ryari mu gihugu rya MDR PARMEHUTU harimo imyiteguro yo gukora icyo gikorwa.ariko ntabwo abasirikare bavukaga mu majyaruguru y’igihugu bari barangajwe imbere na Jenerali Majoro Yuvenal HABYARIMANA bigeze bemerera Perezida KAYIBANDA Gregoire gukora izo mpinduka kuko bamuhiritse ku butegetsi tariki 5 mu kwezi kwa Karindwi mu 1973.ariko mbere gato yuko ahirikwa kubutegetsi hari hashize hafi amezi arenga atanu mu gihugu habaye ibikorwa byo kwibasira abatutsi byumwihariko abari mu mashuri ndetse no mu mirimo ya Leta ;si aho gusa no mu giturage hari abaturage b’abatutsi bishwe.ni mu cyiswe DEGUERPRISSEMENT cyangwa Iyirukanwa ry’abatutsi ryakozwe na Leta ku mategeko n’amabwiriza ya Pereizda KAYIBANDA.
Mu mashuri rero Leon MUGESERA ni izina ryagarytsweho cyane mu Banyeshuri baje imbere cyane mu kwirukana bagenzi babo b’Abatutsi.aba banyeshuri birukanye bagenzi babo ndetse n’abandi bagize uruhare mu kwirukana abatutsi mu mirimo mu bigo bitandukanye bya Leta bari bahuriye mu gatsiko kitwa “Comite du Salut Public” ugerekenekereje mu Kinyarwanda ngo ni “Komite y’Ubucunguzi bw’igihugu”Leon MUGESERA ari muri bamwe mubari bayoboye ako gatsiko.
Ngarukiye ahangaha gusa ntabwo naba nkubwiye neza ibikorwa byo guhohotera abatutsi mu 1973 ariko ninifashisha ingero urahita ubyumva neza.
Ubundi igikorwa cyo kwirukana abatutsi mu mashuri no mu mirimo cyatangiye mu kwezi kwa kabiri mu 1973. Mu bigo bitandukanye bya Leta n’amashuri nko muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yayoborwaga na Sylivestre NSANZIMANA ibikorwa byo kwirukana no kumenesha abatutsi byatangiye mu ijoro tya tariki ya 15 rishyira tariki ya 16 mu kwezi kwa kabiri mu 1973.uko iyirukanwa ryabatutsi muri Kaminuza y’u Rwanda ryagenze byagaragajwe muri Raporo y’Uwari Regiteri wayo Bwana NSANZIMANA Silivesiteri twagarutseho yoherereje uwari Minisitiri w’Uburezi Gaspard HARERIMANA igaragaza Uburemere bw’akarengane abatutsi bakorewe n’abagenzi babo b’abahutu ari nayo yerekana Ubugome icyo gikorwa cyakoranywe.muriyo Raporo Recteur NSANZIMANA mu magambo make yabwiye Minisitiri HARERIMANA ati”ku itariki ya 15 z’ukwezi kwa kabiri nahamagaye mu biro byanjye umuyobozi ushinzwe abanyeshuri witwa Olivier TREMBLAY ngirango menye uko umwuka wifashe kuko nari natangajwe no kubona ibintu byashyushye kandi abanyeshuri bariteguraga amatora y’ababahagarariye mu ishyirahamwe ryabo yagombaga kuba ku itariki ya 17 z’ukwa kabiri mu 1973.
#IntsinziTV #LeonMugesera #Genocide

Пікірлер: 36
@jeaninemukezimana5499
@jeaninemukezimana5499 3 жыл бұрын
Un extremiste de haut niveau! Tout se paie ici bas !
@mikenziimfura3158
@mikenziimfura3158 3 жыл бұрын
Hari igihe njya numva ibi bintu nkibaza umutima nari mfite icyo gihe wo kubasha kuba muri ibyo bihe bikomeye. Nkumva ubwoba buranyishe pe!! Imana ishimwe yatumye u Rwanda ruzuka.
@seigneursoitloue3065
@seigneursoitloue3065 3 жыл бұрын
So akwanka akwita nabi.mugesera yaranse aba umugesera nyene
@noblemarara9059
@noblemarara9059 3 жыл бұрын
Imana yarabihanye inkoramaraso gusa 😡 ihorere Rwanda wibarutse abavunyi 🇷🇼❤️🙏
@zachariehabyarimana7737
@zachariehabyarimana7737 2 жыл бұрын
Ahangaha mugiye i Buramba muri Commune Buringa bababwira ngo ukuntu abatutsi bishwe cyane, abana bakabajugunya mu rwobo bakabicisha amabuye babarohahamo, cyane biyobowe n'Umwarimu mukuru wo ku kigo cya Ngoma..
@emmyshumbusho7594
@emmyshumbusho7594 3 жыл бұрын
Birababaje kubona Dr wize bigeze aha kweri,amaraso y'inzirakarengane azamuhama iteka keretse uwakungabiza nkagira icyo tuvugana.
@helenemarierobert8557
@helenemarierobert8557 3 жыл бұрын
Ishyano ryaraguye. Mbega ijambo nyagasani wee... ndumiwe koko ndumiwe. Ubu se yari aziko Uyu munsi azabibazwa ! Ibyo ubiba nibyo uzasarura.
@ireneeniyonkuru42
@ireneeniyonkuru42 3 жыл бұрын
Genda Rwanda warakubititse, Ibaze ubugome nk'ubu. gusa tujye duharanira gusiga isi nziza kurusha uko twayisanze twirinda guhemuka
@jinamajody
@jinamajody 3 жыл бұрын
Mu kirundi bavuga ngo izina niryo muntu bivuga ngo izina ry'umuntu rivuga ico ari. Umugesera ni inkozi y'ikibi ikabije.
@donatairadukunda9919
@donatairadukunda9919 3 жыл бұрын
Baravuga kandi ngo So akwanka akwita nabi
@umutoniwasekabango9102
@umutoniwasekabango9102 3 жыл бұрын
Satan numugome cyanne Kandi akanahemba nabi cyanne urahemba Koko none yibereye muri gereza ubuzira herezo & & mureke dukore ibyiza kuko tubisanga imbere
@mugiarnezaariela8277
@mugiarnezaariela8277 3 жыл бұрын
Ukonukuri
@didacendikumugongo8947
@didacendikumugongo8947 Ай бұрын
Mbega satani weee😭😭😭
@uwinezaolive9960
@uwinezaolive9960 3 жыл бұрын
Ibaze byaribiteye ubwobape Icyiza nuko yafashwe Akaba Afunzwe nubwo Bitagarura Abapfuye
@zachariehabyarimana7737
@zachariehabyarimana7737 2 жыл бұрын
Abatutsi b'i Buramba icommune Buringa mu 1973 barabatsembye ,Ni agahinda kenshi, biteye ipfunwe ,ntibizongere kubaho .
@babonamohassan8369
@babonamohassan8369 2 жыл бұрын
Ndamubonye ndishisha Yarishe koko
@bositonmatinjoh7325
@bositonmatinjoh7325 3 жыл бұрын
Ntamutima yagiraga nakumiro
@bettyneza3984
@bettyneza3984 3 жыл бұрын
Ariko se umuntu nkuyu agira umutima nama??? Satani afite abayoboke koko....
@Tyricky6336
@Tyricky6336 9 ай бұрын
Mugesera afungiwehe?
@nzeyimanajeanpierre6500
@nzeyimanajeanpierre6500 3 жыл бұрын
Iri jambo n'ibyakurikiye ntahanwe kandi bakanamukingira byagombaga gukangura buri wese. Kuba ryaravuzwe mu 1992 ryari imburi umugani w'Abarundi ryibyagombaga kuba mu 1994. Ryagombaga gutegura buri wese y'ibyagombaga kuba.
@julieruthhirwa4402
@julieruthhirwa4402 3 жыл бұрын
mugesera ndakuvumye ndi nyababiri
@carinemanirambona2708
@carinemanirambona2708 3 жыл бұрын
Umugome mubi urumva ngo uracemba inzoka koko? Uzapfa nabi amaraso yabatutsi azaguhame upfe urwagashinyaguro
@ngenzi.250
@ngenzi.250 13 күн бұрын
Ngo ubutazazamuka Koko?......
@furahakanakuze9786
@furahakanakuze9786 3 жыл бұрын
Sha izina niryo muntu koko ni umugesera ryaramwokamye arakagwa mu buroko
@mugiarnezaariela8277
@mugiarnezaariela8277 3 жыл бұрын
🤣🤣🤣 urumva ayomagambo yavugaga koko ,ariko mujya murik'Imana irakomeye!
@luizfigo1133
@luizfigo1133 3 жыл бұрын
Doctor 🤣🤣🤣🤣🤣.. Nta we mbonye aho umunwa mubi gusa ubuse asaziye he koko. Nahumure rwose nawe azakubitwa urushyi ntazazanzamuka. Nako yararukubiswe
@bositonmatinjoh7325
@bositonmatinjoh7325 3 жыл бұрын
Ariko ijyiji niyize
@nzeyimanajeanpierre6500
@nzeyimanajeanpierre6500 3 жыл бұрын
Niwe wabimburiye Jenoside yakorewe Abatutsi yari ikiri ibanga hagati yabo. Yarabameneye ibanga. Ahubwo birababaje kubona amahanga yarabirebereye kandi bafite ingero z'uburyo Jenoside yakorewe Abayahudi yatangijwe. Hano kubera iri jambo amahanga yagombaga kwitegurira amahano n'uburyo bazayahagarika. Ikibabaje kuruta yahise ahunga, ahabwa ajya kwigisha abana mu Gihugu cya Romeo Dallaire uwari akuriye ingabo za Loni zari zihagarariye amahoro mu Rwanda. Ni ryari abantu bazamenya gukumira ibyaha mu gihe hamaze kugaragara ibimenyetso ko birimo gutegurwa? Isi iracyafite ibibazo idashaka kwivanaho.
@samoramachelsms3798
@samoramachelsms3798 2 жыл бұрын
Afande ntawukurusha ubugaba niwowe nkotanyi izisiga mungamba ntiziruhe niwowe mubyeyi Inkotanyi abanyarwanda Dukurikiye,Uri Perezida wigihugu tuzahora tukubona mubikorwa byose warumye uko abakurambere baruhanuye none urugize urwamata nubuki Paul kagame 🙏🇷🇼
@IBAMBE_INF_NETWORK
@IBAMBE_INF_NETWORK 3 жыл бұрын
ABAKRISTO KU IZINA Iyumvire ishyano bakoze kzfaq.info/get/bejne/gteGmq6Hv7nTaKM.html
@turihomusana2112
@turihomusana2112 3 жыл бұрын
Urwango ntamusaruro rugira namba Mugesera yakoze ibidakorwa . gusa ndasaba Intsinzi izampe umwanya zababwire ibyo nabonye murakoze.
@umutoniwasekabango9102
@umutoniwasekabango9102 3 жыл бұрын
Nukuri bagutumire utubwire amateka
@furahakanakuze9786
@furahakanakuze9786 3 жыл бұрын
Yego sha we nibaguhe umwanya rwose utubwire
@mugiarnezaariela8277
@mugiarnezaariela8277 3 жыл бұрын
Rwose bazabikore
@faustinbunzira4030
@faustinbunzira4030 3 жыл бұрын
0
Menya uko FAR yishe Maj Gen Fred Gisa RWIGEMA!
13:18
Intsinzi TV
Рет қаралды 10 М.
World’s Deadliest Obstacle Course!
28:25
MrBeast
Рет қаралды 48 МЛН
🍟Best French Fries Homemade #cooking #shorts
00:42
BANKII
Рет қаралды 61 МЛН
Универ. 13 лет спустя - ВСЕ СЕРИИ ПОДРЯД
9:07:11
Комедии 2023
Рет қаралды 4,1 МЛН
IYA 1 UKWAKIRA 1990: Inkotanyi zifungura umupaka wa KAGITUMBA
44:54
« Namurakaje mbishaka ariko ndamwigisha » Hon Tito
46:32
Intsinzi TV
Рет қаралды 45 М.
Uko Inkotanyi zafashe ikigo cya Gisirikare cya Gabiro mu 1990
18:56
Interpretation at the European Parliament
44:56
DGLINC
Рет қаралды 176 М.
World’s Deadliest Obstacle Course!
28:25
MrBeast
Рет қаралды 48 МЛН