Football y'u Rwanda mu myaka 30 ishize u Rwanda rubohowe

  Рет қаралды 1,925

Intsinzi TV

Intsinzi TV

23 күн бұрын

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yasize ingaruka nyinshi wongere uti nyinshi gusa navuga ingaruka yo gukamya ibyishimo mu mitima no mu maso y'Abanyarwanda ariko gusa n'ubwo byari bimeze bityo Guverinoma y’Ubumwe yari iyobowe n’Umuryango wa RPF Inkotanyi yahise ikora ibishoboka byose kugirango ubuzima butangire bugaruka. Mu bice byose Abanyarwanda batangiye gukora ibishoboka kugirango u Rwanda rwongere kubaho, rugire abantu bose b'ubumuntu.
Abari mu mupira w'amaguru na bo bagerageje kongera kwihuza maze bwa mbere kuva Jenoside yakorwe Abatutsi yatangira gushyirwa mu bikorwa mu kwa Kane mu 1994 hongeyeho kuba umupira w'amaguru mu Rwanda wahuje ikipe ya Rayon sports na Kiyovu sports wabereye ku yahoze yitwa Stade Regional i Nyamirambo hari ku itariki ya 11/9/1994. Aha ubyibuke ko hari hashize amezi 2 yonyine Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe na FPR Inkotanyi ndetse.
Uyu mukino wabaye ikipe ya Kiyovu Sports ifite abakinnyi buzuye naho Rayon Sports yo ntabwo abakinnyi bayo bari buzuye. Ibi bikwereka ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi uburyo zari zimeze kuko ikipe y'igitangaza ya Rayon Sports yari ikomeye bitavugwa mbere ya Jenoside dore ko yari mu rugendo rwo gukina imikino nyafurika aho mbere gato ya Jenoside yari imaze kwandagaza ikipe ikomeye yo muri Sudani ya El Herali kuri Stade Amahoro iyinyangiye ibitego 4:0 Ariko nyuma y'amezi atanu gusa r Rayon Sports yari itakibasha no kurema ikipe yabakinnyi 11 ngo babashe kuzura.
Uwo munsi rero byabaye ngombwa ko Rayon Sports itira abandi bakinnyi muyandi makipe kugirango yuzure ndetse uwo mukino byarangiye Kiyovu sports itsinze Rayon Sports ibitego bitatu kuri kimwe. Aha nahita nwkibutsa ko uyu mukino ari wo wahaye ishusho umuryango mugari w'Abanyarwanda ko ruhago n'indi mikino bizaba uburyo bumwe bwizewe bwo kongere kurema akamwenyu mu banayarwanda bari barashiririye mu maso, badaseka, batishima, mbese umwijima w'Ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi warabahejeje hasi.
Byarakunze rero nawe urabibona Umunyarwanda arishimye bimwe biri ku gipimo cyo hejuru byose tubikesha Umuryango FPR Inkotanyi uyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul #Kagame we unahora aduha ibikorwaremezo by'imikino n'imyidagaduro ngo impano zacu zige ahabona zireme ibyishimo i Rwanda.

Пікірлер: 5
@Mlschrisf12
@Mlschrisf12 21 күн бұрын
❤❤❤
@mukwiyegaspard8571
@mukwiyegaspard8571 20 күн бұрын
ibyiza mwajya mushyiraho amashusho ajyanye n'ibyo muvuga. kuvuga match yo muri 1994 ugashyiramo igitego cya Bienvenue mugenzi cyo muri 2023 si byiza
@SingirankaboPascal-lc7cy
@SingirankaboPascal-lc7cy 20 күн бұрын
Komera cyane muvandimwe?, Courage kabisa ! Ukora ibiganiro by' ubwenge Intsinzi tv mbari inyuma
@user-iy6pu9df5v
@user-iy6pu9df5v 20 күн бұрын
Ayomashusho yatangije ikiganiro nayaryari x
@RyivuzeErias
@RyivuzeErias 21 күн бұрын
Ndumiwe
Deal ya VISIT RWANDA uwitwa Messi yayihinduye zahabu ihenze
17:20
Barafinda mwijuru (2) 🤣[GENTIL COMEDY] #mwijuru
6:02
GENTIL COMEDY
Рет қаралды 10 М.
I CAN’T BELIEVE I LOST 😱
00:46
Topper Guild
Рет қаралды 37 МЛН
Luck Decides My Future Again 🍀🍀🍀 #katebrush #shorts
00:19
Kate Brush
Рет қаралды 7 МЛН
Универ. 13 лет спустя - ВСЕ СЕРИИ ПОДРЯД
9:07:11
Комедии 2023
Рет қаралды 6 МЛН
A pack of chips with a surprise 🤣😍❤️ #demariki
00:14
Demariki
Рет қаралды 51 МЛН
Inkuru y'urukundo rwa HE Kagame na Jeannette Kagame: Igice cya 4
18:13
Uko byifashe hirya no hino~#RIRARASHE
TV1 Rwanda
Рет қаралды 2,3 М.
I CAN’T BELIEVE I LOST 😱
00:46
Topper Guild
Рет қаралды 37 МЛН