No video

IKIHEBE PABLO ESCOBAR - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP211

  Рет қаралды 113,516

DASH DASH TV

DASH DASH TV

Күн бұрын

#IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA #PabloEscobar .
Yari umucuruzi ukomeye cyane w’ibiyobyabwenge ndetse bivugwa ko ari we mucuruzi wabyo wakoreshaga ubwenge bwinshi no kugendera kuri gahunda mu buryo budasanzwe, yahoranaga udushya ku buryo nta wundi urabaho nka we.
Uyu mugabo Pablo Emilio Escobar Gaviria yakomokaga ku mugabo w’umuhinzi w’umukene wo muri Colombia aza guhinduka umwe mu bantu batinywa kandi bafite amafaranga ku isi cyane kuko ngo nibura 4/5 bya kokayine yose yo ku isi yari mu maboko ye.
- Mu myaka y'1980 Escobar niwe wacuruzaga 80% bya kokayine yose yo ku isi
Ushobora kwibaza ko ibi bidashoboka ariko Escobar niwe wabaga ari boss mukuru, abandi bazwi akaba ari nabo bakunze gufatwa n’inzego z’umutekano mu bihugu bitandukanye babaga ari abakozi ba Escobar cyangwa nabo ibyo bacuruza ari we babikuraho.
Ibi byatumaga yinjiza miliyoni 60 z’amadolari buri munsi.
- Yinjizaga muri Amerika toni 15 za kokayine buri munsi.
Aho imbaraga ze zari zigeze, Escobar yari asigaye ari we nzira yonyine ishoboka yo kunyuzaho ibiyobyabwenge byinjira muri Amerika, uwabaga wese ashaka kwinjiza kokayine muri Amerika yamuhaga hagati ya 20 na 35% by’inyungu ku bicuruzwa bye akabimwinjiriza muri Amerika ntawe umuketse.
- Pablo Escobar yabikaga amafaranga mu mirima, mu mazu ashaje.... agera kuri $500M buri mwaka
Yabaga afite amafaranga menshi cyane ndetse amwe akabura uburyo bwo kuyabika, agahitamo kuyatabika mu mirima y’iwabo muri Colombia, inzu zishaje zitabamo abantu, mu nkuta z’amazu y’abantu bamukorera n’ahandi hatandukanye kandi ngo ayo mafaranga yashoboraga kuyibagirwa, ariko ntawe yari kuyabitsa ngo ayamutware kubera uburyo bamutinyaga.
- Yatwitse amadolari miliyoni 2 acanamo umuriro umukobwa we akonje.
Umunsi umwe Escobar n’umuryango we bahungaha inzego z’umutekano, bari batuye ahantu bihishe, umwana muto w’umukobwa wa Escobar imbeho ikomeye iramufata, nuko Escobar ashumika inoti z’amadolari zifite agaciro ka miliyoni 2 kugira ngo umwana we agarure agashyuhe.
- Yemereye leta ya Colombia gufungwa ariko agafungwa muri gereza yiyubakiye
Pablo Escobar nk’umunyamafaranga ndetse nk’ikihebe ntibyari byoroshye kumufunga.
Mu 1991 yemeye kujya muri gereza ariko itari ibonetse yose, yajyanwe muri gereza yise “La Catedral” yiyubakishirije, yari ifite ikibuga cy’umupira w’amaguru, icyokezo (barbeque pit) n’ahantu hisanzuye ho kwicara.
Hafi yaho yubatse habaga umuryango we, Yahawe uburenganzira bwo guhitamo abandi bagororwa bashobora kuza kuba muri iyo gereza ye ndetse n’abagomba kuyirinda bose ni abo yari yihitiyemo.
Yari yemerewe kandi gukomeza ubucuruzi bwe no gusurwa uko abishatse.
Icyongeye kuri ibyo, abayobozi bo muri Colombia ntibari bemerewe kwegera gereza ye nibura muri kilometero 4.
Byose byaje guhinduka ubwo itangazamakuru ryatangiraga kugaragaza ko ibyaha bitandukanye Escobar akibikomeje n’ubwo yitwa ko ari muri gereza.
Ibi byatumye leta ipanga kumwimurira mu yindi gereza ariko Escobar aza kubimenya aratoroka.
Muri make amateka ya Ecobar akubiye muri iyi ncamake.
Pablo Escobar yavukiye mu gihugu cya Colombia mu 1949, yavutse ari uwa 3 mu muryango w’abana 7.
Yize kaminuza ariko aza kuyivamo atarangije yishora mu byaha bitandukanye byavagamo amafaranga, yatangiye yiba imodoka, akagurisha mu buryo bw’ubujura cyangwa uburiganya ibintu bitandukanye, yaje kujya ashimuta abantu akabarekura ahawe amafaranga menshi, nyuma aza kwinjira mu bucuruzi bwa kokayine yajyanaga muri amerika mu myaka ya za 1970.
Ubucuruzi bwe bwaje gukomera ku buryo mu gihe cye nibura yabashije gutunga miliyari 42 z’amadolari.
Ukurikije uko amafaranga yikubye agaciro muri iki gihe, ayo mafaranga yanganaga na miliyari 107 z’amadolari muri 2017.
Mu mwaka w'1989 Pablo Escobar yashyizwe na Forbes ku mwanya wa 7 mu bantu bakize ku isi.
Ubu bucuruzi bwe yabaga afite abandi ahanganye nabo ku isoko, ibi byatumaga yisasira benshi, akabica barimo abakozi be, abapolisi, abacamanza, abandi bacuruzi, abanyamakuru, abanyapolitike n'abandi bashakaga kumwitambika.
Escobar yashatse umugore afite imyaka 27, hari muri 1976, umugore we Maria Victoria Henao yari afite imyaka 15 babyarana abana 2.
Yaje kwicwa na polisi mu 1993 aho yari yihishe nyuma yo gutoroka gereza, yicwa arashwe isasu mu gutwi.
Icyo gihe Yari afite imyaka 44 y’amavuko.

Пікірлер: 58
@izerimanafelix8309
@izerimanafelix8309 3 жыл бұрын
Konumva uyumugabo arenze cyanee uza tubwire Jay polly Unansobanurire izina molani Ndagusabye dash dash ndakwemera
@rashidndayisenga3780
@rashidndayisenga3780 3 жыл бұрын
Munyamakur. Imana iguhezagire ubandanye. Uduha. Amajambo. Yakamaro
@ericcantonanizeyimana3623
@ericcantonanizeyimana3623 3 жыл бұрын
Asante saana Dash uyu mugabo mwemera kubi
@haragakizajeanpaul3084
@haragakizajeanpaul3084 3 жыл бұрын
Uzaduhe igice cyakabiri
@VIBLAISE680
@VIBLAISE680 10 ай бұрын
❤❤❤❤ yari umugabo kbs
@niyitegekatheotime9538
@niyitegekatheotime9538 Жыл бұрын
Dashing mwijambo ryahindura ubuzi wazadukoreye kuri El chapo
@user-dt8tq4zr5d
@user-dt8tq4zr5d Жыл бұрын
He was a super man
@michellejohnson5901
@michellejohnson5901 2 жыл бұрын
DASHIMURUMUHANGA CYANEPEEE NAREBYE MOVIE YA PABLO ESCOBAR YE YOSE .THANK YOU SO MUCH
@NiyonkuruElvis-qn8gp
@NiyonkuruElvis-qn8gp Жыл бұрын
Komerezaho kbxa
@namaprotv3358
@namaprotv3358 3 ай бұрын
Ndamwemera gusa si icyihebe nkuko ubivuze
@humbleman9798
@humbleman9798 3 жыл бұрын
Ararenze dashim we!! Uzaduhe jay pauly
@udushyatvsubscribe8153
@udushyatvsubscribe8153 3 жыл бұрын
Namb one kabsa
@yvanndayisaba7029
@yvanndayisaba7029 3 жыл бұрын
Pablo yari umuhanga kabs
@nambajimanatheogene5591
@nambajimanatheogene5591 8 ай бұрын
Yari arenze
@hakizimanaferdinand6542
@hakizimanaferdinand6542 3 жыл бұрын
Mana yanjye dashi ndagunda cyane ntiwabyumva gusa ngerageza kuguhamagara bikanga ndakwinginze uzansobanurire izina Angel urimpurize na Gilbert murukundo
@mugishapaccy3296
@mugishapaccy3296 3 жыл бұрын
Twagusabye ijambo kuri 2pac udufashije wabidukorera dash
@angelmacha603
@angelmacha603 3 жыл бұрын
Komera izerimana molani nijambo rikoreshwa nabamasai risobanura (umusore)abasore
@masengeshotheogene9798
@masengeshotheogene9798 3 жыл бұрын
Cool kbs
@bobontirenganya2527
@bobontirenganya2527 2 жыл бұрын
Bite mwaramuste ndashima ibiganirovyanyu ndabakunda
@habaruremaobrien7857
@habaruremaobrien7857 Жыл бұрын
Wow ara wow ararenz
@umwalivanessa9291
@umwalivanessa9291 3 жыл бұрын
Pablo nagatangaza kbs
@rutaganyirwaalli2302
@rutaganyirwaalli2302 3 жыл бұрын
Urakoze
@rutagaramaeugene7995
@rutagaramaeugene7995 2 жыл бұрын
He was strong 💪💪
@muneaima6361
@muneaima6361 3 жыл бұрын
Yararenz kbs
@boborwanda6422
@boborwanda6422 2 жыл бұрын
Aribishoboka nanjye nakifuje kuba pablo pe!
@johnboscondagijimana6724
@johnboscondagijimana6724 3 жыл бұрын
Pablooo Yararenzeee
@iametv7
@iametv7 3 жыл бұрын
Nkunda inzu yibitabo ariko yajya incika .iyo numvishe ijambo ryahindura ubuzima, mbitamo Ayo mbona azangirira akamaro nkayakurikiza, mfite youtube channel muze kujyaho murebe murakoze
@bagumahopatrick7614
@bagumahopatrick7614 3 жыл бұрын
This man he was hustler for high extent really
@ufituweufituwe984
@ufituweufituwe984 Жыл бұрын
Uzaduhe igicecyakabiri
@chanellemutoni1691
@chanellemutoni1691 3 жыл бұрын
Wauuuuuuuu
@eliezelniyonzima1789
@eliezelniyonzima1789 2 жыл бұрын
Murabahanga thanks
@mfitumukizamarc6931
@mfitumukizamarc6931 3 жыл бұрын
Pablo yari isi pe! Dashim Hari president wo murikimwe mu bugufi by‘ America yepfo wapfuye ari umukene kandi yaratunze Byose! Asante
@uwitonzenerryirene3489
@uwitonzenerryirene3489 3 жыл бұрын
Ndabemera
@uwitonzenerryirene3489
@uwitonzenerryirene3489 3 жыл бұрын
Uyumugabo nakomezekuduhamagamboyubweng
@nzabonimanadieudonne4692
@nzabonimanadieudonne4692 3 жыл бұрын
yes sir, i give to thank you so much and i would like to tell you that you are the first one who facilitate high number of people in their target thinking. now i want to request for the words of the following people: stiven paul jobs, alexasandre volter, magera fred (geographer)
@DashDashtv
@DashDashtv 3 жыл бұрын
Thanks a lot dear, I will work on them.
@user-si8oc1kr2n
@user-si8oc1kr2n Жыл бұрын
Mbega ikigabo🤔 Ndumiwe koko😳
@twiringirimanainnocent4602
@twiringirimanainnocent4602 3 жыл бұрын
Nice
@niyongabochretien2171
@niyongabochretien2171 3 жыл бұрын
Dash tx but uhite udushakira Vumbi yoka mudimbe
@mikmikjack3942
@mikmikjack3942 3 жыл бұрын
Uyuwe ndanger yakoze akazikose
@mbonimpayecallixte8318
@mbonimpayecallixte8318 2 жыл бұрын
Pblo ararenze
@anfosofillipe5560
@anfosofillipe5560 3 жыл бұрын
Dash tv muri 4 byhtr
@user-ef4sv2tv7w
@user-ef4sv2tv7w 4 ай бұрын
🎉
@joshuaphiri6800
@joshuaphiri6800 2 жыл бұрын
Super
@pacytv5442
@pacytv5442 3 жыл бұрын
Umugabo ararenze
@venantmkali1654
@venantmkali1654 3 жыл бұрын
Ararenze
@EpapieroJr.
@EpapieroJr. 3 жыл бұрын
urakoze bro uyu mugabo nemera hard working ye na smartness yakoranaga akazi ke uzatubyire kuwitwa El chapo
@bizimanaemmanuel667
@bizimanaemmanuel667 3 жыл бұрын
Wazankorey ubushakashats kuri budda basenga mur china 🇨🇳
@milliardere9177
@milliardere9177 3 жыл бұрын
PaBLO
@whitedoverwanda3416
@whitedoverwanda3416 3 жыл бұрын
👍❤️
@king77973
@king77973 3 жыл бұрын
👌
@doudoujustine4709
@doudoujustine4709 3 жыл бұрын
Happy belated birthday Dashim 👏🏽👏🏽👏🏽
@DashDashtv
@DashDashtv 3 жыл бұрын
Doudou Justine Thanks a lot dear God Bless You
@intaragahangakurimurandasi5986
@intaragahangakurimurandasi5986 3 жыл бұрын
👍👍
@uwimananadia6066
@uwimananadia6066 3 жыл бұрын
🙏
@thierrydusengimana4733
@thierrydusengimana4733 Жыл бұрын
ego
@user-dt8tq4zr5d
@user-dt8tq4zr5d Жыл бұрын
He was a super man
Saddam Hussein - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP440
20:44
DASH DASH TV
Рет қаралды 217 М.
John F. Kennedy - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP413
25:46
DASH DASH TV
Рет қаралды 50 М.
Meet the one boy from the Ronaldo edit in India
00:30
Younes Zarou
Рет қаралды 18 МЛН
艾莎撒娇得到王子的原谅#艾莎
00:24
在逃的公主
Рет қаралды 52 МЛН
Fidel Castro - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP157
14:50
DASH DASH TV
Рет қаралды 79 М.
IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA
14:11
DASH DASH TV
Рет қаралды 13
Ibishasha gusa....
2:29
Eric Tailleur Company
Рет қаралды 12 М.
Pablo Escobar (E) - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP728
19:43
DASH DASH TV
Рет қаралды 22 М.
Adolf Hitler (Final) - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP416
26:00
DASH DASH TV
Рет қаралды 474 М.
Akon - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP206
14:40
DASH DASH TV
Рет қаралды 53 М.
Fred Gisa Rwigema - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP437
18:56
DASH DASH TV
Рет қаралды 163 М.
IBIBERA M' UBUTEGETSI - CHE GUEVARA
34:00
RedBlue JD
Рет қаралды 120 М.
IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA
11:55
DASH DASH TV
Рет қаралды 20
Meet the one boy from the Ronaldo edit in India
00:30
Younes Zarou
Рет қаралды 18 МЛН