“🔥 Inkotanyi ziturusha ubushobozi ni yo mpamvu zadutsinze”

  Рет қаралды 90,700

Intsinzi TV

Intsinzi TV

2 жыл бұрын

IMPAMVU 5 ZATUMYE FAR ITAKAZA URUGAMBA
YARIHANGANYEMO NA RPA INKOTANYI
Igisirikare cya FAR (Force Armée Rwandaise ) cyatangiye Kubaho
kuva mu mwaka wa 1961 ariko bamwe mu basirikare bacyo ba
mbere bagiye mu Ishuri rya Gisirkare ryashinzwe n’Ababiligi I
Kigali mu mwaka wa 1960 abo barimo Yuvenal HABYARIMANA
wafatwaga nka numero ya mbere muri icyo gisirikare kuko ariwe
wari ufite numero de Matricule ya 0001 muri icyo gisirikare.iki
gisirikare rero cyabayeho mu myaka igera kuri 34 kitwa gutyo
ubwo ni kubutegetsi bwa Gregoire KAYIBANDA na Yuvenal
HABYARIMANA Kugeza Gisenyutse mu 1994.gusa mu isenyuka
ryacyo cyasenyutsa nyuma gitsinzwe n’ingabo zahoze ari Ingabo
za RPA Inkotanyi mu rugamba rwo Kubohora u Rwanda no
guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Kandi FAR Yasenyukanye
Icyasha Gikomeye amateka azagumya Kuzirikana aricyo cyo kuba
yaragize Uruhare rukomeye mu gutsemba abatutsi basaga
Miliyoni bishwe mu gihe cya Jenoside. Rero nkuko twabisabwe na
benshi Uyu munsi tugiye kugaruka ku mpamvu 5 zihambaye
zatumye FAR Itakaza Urugamba imbere ya RPA Inkotanyi
bikarangira Itakaje Urugamba burundu.Iyi ni INTSINZI
Tv.uwaguteguriye iki kiganiro ni BIZIMANA Christian naho jye
ugiye kukikugezho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze
Nabikubwiye ko Ngiye Kuvuga Impamvu eshanu zigaragukwaho
kenshi n’abashakashatsi mu by’Intambara n’Igisirikare mu Isi;
Abari Abasirikare ku mpande zombi baba abahoze ari abasirikare
ba RPA Inkotanyi cyangwa se abari aba FAR. Ndetse
nabasesenguzi batandukanye bafite Ubunararibonye buhambaye
mu ntambara barimo Umunyakanada Lieutenant Jenerali Romeo
Dallaire wari Umuyoibozi w’Ingabo z’Umuryango wabibumbye zari
zaraje mu Rwanda kubungabunga Amahoro zamenyekanye ku
Izina rya MINUAR wanitegereje Izi Mpande zombie zihanganye
mu rugamba RPA Inkotanyi yahagaritsemo Jenoside Yakorewe
Abatutsi. Kandi zimwe muri izi mpamvu tugiye kugarukaho
zanagarutsweho n’abanayamukuru mpuzamuhanga;abanditsi
n’abashakashatsi bagize icyo bavuga ku rugamba rwahuje
Inkotanyi za RPF n’Inzirabwoba za FAR.

Пікірлер: 45
@user-zl5uz9zl7q
@user-zl5uz9zl7q 2 ай бұрын
Uvuga neza amagambo namateka yurwanda ❤❤❤❤
@anitauwantege1001
@anitauwantege1001 2 жыл бұрын
Mwaharwanye cyigaboooo izamarereee👍👍👍👍🙏🏼🙏🏼🙏🏼🙏🏼❤️❤️❤️
@nkotanyi2015
@nkotanyi2015 2 жыл бұрын
FAR nta gisirikare mbonye kbs. RPA bari bafite umutima wo gukunda igihugu ❤️❤️❤️🇷🇼
@TreyMax
@TreyMax Жыл бұрын
Ninka FARDC neza neza
@habanyagasanifelecien6024
@habanyagasanifelecien6024 2 ай бұрын
Imana yo mu ijuru...izi kurinda peuh,RPA mBega ukuntu Uwiteka Nyiringabo yabagiye imber..waMana we
@joyeusemumararungu2899
@joyeusemumararungu2899 2 жыл бұрын
Inkotanyi n'a sanze arubuzima Mwarakoze inkotanyi🥰🥰🥰🥰😍🙏✋❤❤❤❤❤❤❤
@jeandelair6747
@jeandelair6747 9 ай бұрын
Kubeshya ni icyaha gikomeye, igisirikare cy, u Rwanda uzabanze ubaze neza igihe cyatangiriye.
@Littlecharlesrwanda
@Littlecharlesrwanda 2 жыл бұрын
Umusaza shaa👍👍👍 our president Paul kagame💪💪💪
@claudinebigirimana5408
@claudinebigirimana5408 2 жыл бұрын
A cette époque igisirikare cacu RPIFcari kiryoshye, abana bacu bari barariye karungu, gukora badahembwa, bakoze bitanga, barya nabi, mumvura, mumbeho, badahindura imyenda n’inkweto .iki gisirikare cyari gikomeye cyane.
@ndabakizewalter6250
@ndabakizewalter6250 Жыл бұрын
Esprit patriotique mbere ya byose. Rwose FAR ntiyariteze gutsinda
@ntarejohn1843
@ntarejohn1843 2 жыл бұрын
Baribibwa ibyo biterahamwe wowe wahugira mukujya kwica abantu babacivile kandi uri kuri front line !!ntantambara watsinda ikindi ntago baringabo zurwanda rwa nyarwo zari izabacoloni kuko ingabo zurwanda rwanyarwo zari mubuhungiro arizo inkotanyi
@micoaugustin2547
@micoaugustin2547 2 ай бұрын
Ntantsinzi wabona mugihe ufite : Ivanguramoko Irondakarere Akazu Isigingiza Ikandamiza Genocide yakorewe Abatutsi 1994. FPR Inkotanyi mwarakoze gusubiza u Rwanda ubuzima n'Agaciro.❤❤❤
@Salambwe
@Salambwe 2 жыл бұрын
Ubundi iyo igisirikare cyatangiye ivangura manda yabo ibayarangiye
@user-ry5pm9ni1b
@user-ry5pm9ni1b 2 ай бұрын
❤❤❤✊🏾
@iccm20233
@iccm20233 2 ай бұрын
Uwatsinze avuga ibyo ashaka. Nticyatsinzwe na rpa cyatsinzwe n'isi.
@nshimiyimanagedeon7835
@nshimiyimanagedeon7835 2 ай бұрын
Ariko itikuriragwira inyeshyamba zirusha igihu ubushobozi mwaragagauye koko🥱
@rwabugilisebastiano4544
@rwabugilisebastiano4544 Жыл бұрын
Ko uri kwibagirwa our Hero Rate FRED GISA RWIGEMA?
@BoyiiSadiki-he4nh
@BoyiiSadiki-he4nh 3 ай бұрын
Utsinze urugamba, niwe wandika amateka!!!!
@iradukundascottjado9269
@iradukundascottjado9269 2 ай бұрын
Uvuze ukuri Kbs
@emmanuelrurangwa1201
@emmanuelrurangwa1201 11 ай бұрын
Maze izo njigo 5 rwose nukuri niyo mpamvu yatumye zitsindwa nubu kandi bazatsindwa kuko ibikorwa byabo byubakiye kumatsakubiri mubanyarwanda urumva rero ntaco bajeraho batubakiye kunyabutatu yabene kanyarwanda
@sarambuyejean5876
@sarambuyejean5876 Жыл бұрын
ugira ijwi ryiza
@claudinebigirimana5408
@claudinebigirimana5408 2 жыл бұрын
A cette époque igisirikare
@rutambukajeanmarie1951
@rutambukajeanmarie1951 11 ай бұрын
😊😊😊😊😊😊😊
@mbarushimanajeannedarc5090
@mbarushimanajeannedarc5090 10 ай бұрын
Rab
@user-eh9cz7yz6o
@user-eh9cz7yz6o 5 ай бұрын
Swere nyoko
@habanyagasanifelecien6024
@habanyagasanifelecien6024 2 ай бұрын
Munsi y,ijuru....usibye israel,na USA....ntahandi ndabona intambara nkiyizi ngabo za RPA,Mana ndagutinye
@rwabugilisebastiano4544
@rwabugilisebastiano4544 Жыл бұрын
Akandi kantu uri kwibagirwa muri politiki mbi yironda karere bari bafite habanzaga abashiru aribo biwabo wa kinani, abagoyi, abarera nabakiga.
@salomonmasengesho5916
@salomonmasengesho5916 2 жыл бұрын
Impamvunuko mwimirije imbere indanini umururumba namacakubiri .
@niniarutek7257
@niniarutek7257 2 жыл бұрын
Mbonye cyusa disi
@petertuyishime2911
@petertuyishime2911 2 жыл бұрын
FAR yagiye kwica abatutsi
@user-lc2fj2jl1u
@user-lc2fj2jl1u 8 ай бұрын
FAR ntabwo yari gutsinda kuko yari yifitiye kumeza Genocide,ubusuma n'ivangura rifatiye kuburere.Il etait une fois des presidents idiots à savoir Habyarimana et Kayibanda😂😂
@ericbahati7517
@ericbahati7517 2 жыл бұрын
Amerika yivanze muvyu rwa nda Ubu muvya ucraine ntiriguseba sha ?
@beatricemukamulindwa6269
@beatricemukamulindwa6269 2 жыл бұрын
Ariko ubwo muba mwivugisha mute ? Ngo "gutakaza intambara"? Icyo se ni ikinyarwanda, cyangwa ni indimi z'amahanga mushyira mu kinyarwanda ? Mwihanganire kugarurira agaciro ururimi rwacu.
@user-yw3ky4ju2n
@user-yw3ky4ju2n 11 ай бұрын
Niki utumva avuze ngo " ataye intambara"? Ndibaza niba warize.
@marchalpacy6169
@marchalpacy6169 Жыл бұрын
Hahahahhahahahahha narumiwe koko
@ndahiro244
@ndahiro244 2 ай бұрын
Ese kombonye habyarimana agenda akurura akaguru niyo migendereye cg yararashwe?
@MUKANGIRAAPOPHIA
@MUKANGIRAAPOPHIA Ай бұрын
Hhhh
@user-nq5px5dm8h
@user-nq5px5dm8h 2 жыл бұрын
Njye sindumv sbatsinzwe bavugwa neza🤣🤣
@rukbish8164
@rukbish8164 2 жыл бұрын
Amateka bandikwa n’abatsinze urugamba
@MUKANGIRAAPOPHIA
@MUKANGIRAAPOPHIA Ай бұрын
Ibyo bababeshyeye se ubu nibihe,inda nini nizo zabatanze imbere,wagirango ubwenge mwarabuneye
@d.r.5350
@d.r.5350 5 ай бұрын
Propaganda
@bellaxcoffee5175
@bellaxcoffee5175 2 жыл бұрын
Uvuga menshi. Kandi uri umubeshi kabisa.
@citamisfake3891
@citamisfake3891 10 ай бұрын
safari eric mshenzi
@sarambuyejean5876
@sarambuyejean5876 Жыл бұрын
ugira ijwi ryiza
THE POLICE TAKES ME! feat @PANDAGIRLOFFICIAL #shorts
00:31
PANDA BOI
Рет қаралды 12 МЛН
OMG😳 #tiktok #shorts #potapova_blog
00:58
Potapova_blog
Рет қаралды 4,1 МЛН
ОДИН ДЕНЬ ИЗ ДЕТСТВА❤️ #shorts
00:59
BATEK_OFFICIAL
Рет қаралды 8 МЛН
Пробую самое сладкое вещество во Вселенной
00:41
Ese Col  Patrick KAREGEYA  YAZIZE IKI?
1:01:10
IKONDERAinfos
Рет қаралды 269 М.
Inkotanyi zifata agace kiswe "AGASANTIMETERO" mu 1992
29:45
Intsinzi TV
Рет қаралды 63 М.
Airport Kanombe ikimara gufatwa 22/5/1994 FAR yitabaje ubufaransa
39:59
"Mudutabare Inkotanyi ziratunesheje": Leta y'Abatabazi
22:42
Intsinzi TV
Рет қаралды 94 М.
THE POLICE TAKES ME! feat @PANDAGIRLOFFICIAL #shorts
00:31
PANDA BOI
Рет қаралды 12 МЛН