INTAMBARA YA 2 Y'ABACENGEZI

  Рет қаралды 23,088

Intsinzi TV

Intsinzi TV

Жыл бұрын

Nyuma yo kuvuga kuburyo Intambara y’Abacengezi yateguwe noneho Reka Tugaruke mu gice cya Kabiri kikiganiro tuvuga kuri bimwe mu byakozwe n’ababacengezi mu Rwanda mu ntambara zabo zo kugerageza Guhangana n’Ingabo z’Urwanda RPA(RWANDA PATRIOTIC ARMY). Mu gihe aba bacengezi bari bagizwe n’abahoze Ari ingabo za FAR ubwo zari Ingabo zatsinzwe ndetse n’Interahamwe n’Impuzamugambi bagize Uruhare ruhambaye mu Gutsemba abatutsi muri Jenoside yahitanye abasaga Miliyoni Imwe mu minsi 100. Aba rero barwanaga bashaka nubundi kugarura Ubutegetsi bushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside ya Hutu Power ariko na none bahanganye n’ingabo zari zarabatsinze nubundi amateka yongera Kwisubiramo.aba bajenosideri bari bafite amaraso kubiganza byazo barongera baratsindwa birangira u Rwanda rubonye umutekano noneho mu buryo bwanyabwo. Iyi ntambara yabacengezi nayo Ingabo za RPA zarayitsinze. Rero Reka Tuvuge ku bijyanye niyi ntambara ndetse n’ibyo amateka yasigaranye kuriyo.Iyi ni INTSINZI Tv.Uwaguteguriye iki kiganiro ni BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye IKAZE.
Abenshi babaye muri iyi ntambara yabacengezi cyangwa abayirebesheje amaso yabo mu gihe yabaga bagaragaza ko yatangiye hagati ya 1996 kugeza mu mwaka wa 2000. Ariko na mbere gato yiki gihe narimvuze haruguru kuva Jenoside yakorewe abatutsi yahagarikwa hari harakomeje kubaho ibitero by’Interahamwe n’impuzamugambi byaturukaga mu bice bitandukanye byibihugu abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bari barahungiyemo aho bazaga mu Rwanda bakica abaturage baba abari bamaze kurokoka Jenoside yakorewe abatutsi cyangwa se Bene wabo basigaye mu Rwanda babita ko ari abagambanyi ku bahutu benewabo bahunze.Ibitero byinshi byaturukaga mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira demukarasi ya Congo.
Ngo ariko kuva mu 1996 nyuma yigihe kirekire kimyiteguro nakubwiye mu gice cya mbere kurizi ntambara z’abacengezi ngo noneho abacengezi batangiye kurwana intambara zakinyeshyamba bashaka kwigarurira Ubutaka bw’u Rwanda.
Mbere y’ibindi byose Kugirango Abashakaga Gutangiza Intambara ku Rwanda bari babizi neza ko gutangiza Iyo ntambara bavugirwa na Guverinoma yo mu Buhingiro yaririmo abajenosideri bashakishwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda rw’I Arusha muri Tanzania barimo n’Umuyobozi wayo Jean KAMBANDA ngo byari Kuzatuma batagera kucyo bashaka ngo rero Kugirango intambara y’Abacengezi yumvikane mu isi kandi n’impamvu yayo Isobanurwe byanyabyo abajenosideri bateguye Intambara zabacengezi bahisemo ko iyi ntambara yabaho ariko hagiyeho Urundi rwego rutari Guverinoma yo mu Buhungiro nibwo rero tariki 3/4/1995 Mu nkambi ya MUGUNGA hashingiwe Ishyaka ryagombaga gukora ako kazi.ariryo ryiswe RDR ryahise rihabwa Francois NZABAHIMANA kugirango ariyobore.iyi RDR twagarutseho byihariye mu kiganiro nayikozeho ushobora Kongera Kumva aha kuri Ntsinzi Tv yahawe inshingano zo gutunganya no gukesha Isura y’abarwanashyaka bayo yari yarangijwe no Gushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Icyakabiri kwari Ugukwirakwiza propaganda ijyanye n’Ikwirakwiza ryo Guhakana no Gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi hifashijwe inzira zose .iyi RDR rero niyo yaremye umushinga wo gukoresha Itangazamakuru mpuzamahanga mu gukwirakwiza Ibitekerezo byaryo.aho niho hegerewe amaradiyo nka BBC n’Ijwi ry’Amerika.
Iyi RDR Kandi noyo yahawe inshingano zo gushaka abanyamategeko bo kuburanira abajenoisderi bari bamaze gufatwa kuburyo aribo bahise bakora ibishoboka byose Kugirango abarwanashyaka baryo bakore Ibishoboka binjire mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda ngo bazabashe Gufasha abazahazanwa.
Iyi RDR Yatangije Ibikorwa bihambaye ngo byo gukangurira abahutu Bari batuye mu Rwanda guhunga bakava mu Rwanda ngo batazicanwa n’abatutsi kuko bari bamaze Kwiyemeza Kugarura intambara mu Rwanda.

Пікірлер: 9
@faonsporttv7566
@faonsporttv7566 Жыл бұрын
Ibice bya Ngororero , umusozi wa Ndiza mu nyakabanda muri za satinsyi byari ibibazo
@josianeingabire8880
@josianeingabire8880 Жыл бұрын
Intambara y’abacengezi yatugizeho ingaruka muri gisenyi. Bazaga bashaka umututsi nibijumba. Twarangije imyaka 5 twiruka.
@swagaboysabingi2510
@swagaboysabingi2510 Жыл бұрын
Uzadukorere ni ninkuru yibigwa bya fande nyamvumba na fande turagara
@urimutv7436
@urimutv7436 3 ай бұрын
Nonese wambwa we urazana Ingabire Victaire hano ngo bikumarire iki wakigiryi we?.
@damiennkaka7006
@damiennkaka7006 Жыл бұрын
Turabyibuka cyane 😂😂😂😂
@juliels1238
@juliels1238 Жыл бұрын
Ndagusa uzatwereke video yintambara ntebe kobyari bimeze ndunva babivuga ndashaka kuzayireba
@mugeniallain99
@mugeniallain99 Жыл бұрын
Ntabwo tuzongera kwicwa nkuko byabayeho kreka umubyeyi natujugunya
@MH-nq7wy
@MH-nq7wy Жыл бұрын
Abacengezi batangiye kwinjira mu Rwanda mu mwaka wa 1995, batangira intambara byeruye muli 1998
@urimutv7436
@urimutv7436 3 ай бұрын
Nonese wambwa we urazana Ingabire Victaire hano ngo bikumarire iki wakigiryi we?.
Intambara ya 1 y'Abacengezi mu Rwanda.
23:26
Intsinzi TV
Рет қаралды 16 М.
Intambara ya 2 y'Abacengezi mu Rwanda
20:45
Intsinzi TV
Рет қаралды 24 М.
Heartwarming: Stranger Saves Puppy from Hot Car #shorts
00:22
Fabiosa Best Lifehacks
Рет қаралды 22 МЛН
КАК ДУМАЕТЕ КТО ВЫЙГРАЕТ😂
00:29
МЯТНАЯ ФАНТА
Рет қаралды 3,8 МЛН
Looks realistic #tiktok
00:22
Анастасия Тарасова
Рет қаралды 100 МЛН
INTAMBARA YA 1 Y'ABACENGEZI
22:54
Intsinzi TV
Рет қаралды 44 М.
Iminsi 1,461 y'intambara y'Abacengezi mu Rwanda, (IGICE cya 2)
20:45
Intambara ya 1 ya Congo
44:14
Intsinzi TV
Рет қаралды 34 М.
MENYA intambara ya 2 ya Congo yiswe intambara ya Africa
29:18
Intsinzi TV
Рет қаралды 34 М.
Inkotanyi zifata agace kiswe "AGASANTIMETERO" mu 1992
29:45
Intsinzi TV
Рет қаралды 64 М.
AMATEKA Y' INTAMBARA YA 1 Y' ISI URAYAZI? DORE NGAYA
27:50
RedBlue JD
Рет қаралды 48 М.