No video

Iyo tumwica ngo ni EX-FAR ni igihugu cyari kuba gihombye || Maj Gen Rtd MURASIRA ni muntu ki?

  Рет қаралды 103,399

Intsinzi TV

Intsinzi TV

Күн бұрын

Retired Major General Albert MURASIRA nawe ni Umusirikare wo ku rwego rwa Jenerali ugaragara ku rutonde rw’abasirikare bakuru bemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME akaba n’umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda kujya mu kiruhuko kizabukuru biciye mu Itangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikare cy’u Rwanda Tariki 30/8/2023.
Uyu mugabo Jenerali Albert MURASIRA ni umugabo wihariye kuko ni umwe mu bageze ku Ipeti rya Jenerali muri RDF. Ariko bitandukanye na benshi bageze kuri Iri Peti we ntabwo yabaye mu Gisirikare cya RPA Inkotanyi cyari gishamikiye ku muryango wa RPF Inkotanyi cyarwanye Urugamba rwo kubohora U Rwanda no guhagarika Jenoside Yakorewe Abatutsi ahubwo we yahoze mu Gisirikare cya Leta y’u Rwanda FAR.
Jenerali Majoro Albert MURASIRA ni umwe mu binjijwe mu ngabo za RPA Inkotanyi mu gihe Urugamba rwo Guhagarika Jenoside no kubohora u Rwanda mu buryo bwuzuye rwari rugeze ku musozo.
Jenerali Majoro Albert Murasira nabagenzi be barimo Nyakwigendera Jenerali Marcel GATSINZI n’abandi batandukanye ni bamwe mubo amateka y’u Rwanda azasigarana nk’ikimenyetso cyuko Ubumwe mu Banyarwanda bushoboka kandi ko ariyo ndangagaciro iruta izindi Iha amahoro asesuye abanyarwanda. Kuko Guhuza Ingabo zahoze zihanganye zikavamo Igisirikare kimwe k’Igihugu ni kimenyetso kibihe Byose kigaragaza Itangiriro ry’u Rwanda rushya rutarangwamo amackubiri. Uyu mugabo rero Jenerali Majoro Albert MURASIRA ni umwe mubo amateka azagumana kuri Iyo ngingo
Kandi rwose kuva yakwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda Jenerali Murasira yabaye uwingenzi kugeza ageze ku mwanya wa Minisitiri w’ingabo,rero uyu nawe afite ibigwi n’amateka kuko yakoze Byinshi kugeza agiye mu kiruhuko kizabukuru.
Uyu mujenerali rero niwe ngingo yacu yuyu munsi aho tugiye Kuvuga kuri Byinshi byaranze Ubuzima bwe bwihariye.Iyi ni Rwanda ni Intsinzi Tv.Jye ndi Eric SAFARI.MBAHAYE Ikaze
Jenerali Albert MURASIRA yavutse Tariki ya 11/11/1962 avuka kubabyeyi babanyarwanda bari batuye mu Ntara ya Maniema muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo .
Iyi ntara ni imwe mu Ntara 26 zigize Iki gihugu rutura cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Ndetse aha ni naho Albert MURASIRA yigiye amashuri ye abanza ndetse n’igice kimwe cy’amashuri yisumbuye.
Amashuri ye yisumbuye ayageze hagati yaje mu Rwanda aho yakomereje mu Ishuri rya Ecole de Science BYIMANA.Rimwe mu mashuri y’Ubuhangange bwose mu Rwanda yanyuzemo intinti n’incabwenge zitandukanye.
Iri shuri rero ry’Ikimenywabose ryo mu Byimana niryo Albert MURASIRA yizemo kugeza ashoje amashuri ye yisumbuye mu mwaka wa 1983.
Akirangiza amashuri ye yisumbuye adahagaze yahise akomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda I Butare.ubu aha ni muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Muri iyi kaminuza Albert MURASIRA yize isomo rigora benshi cyane ariryo ry’Imibare aho yariminujemo ndetse mu mwaka wa 1986 aribonamo Impamyabumenyi ihanitse y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza.
Ndetse icyo gihe yahise akomerezaho yiga n’ikiciro cya Gatatu cya Gatatu cya Masters n’ubundi yakomereje mu mibare aho yarangije mu mwaka wa 1988 nabwo afite Impamyabumenyi ya Masters mu mibare .
Uyu mugabo ni umwe mu basirikare b’incabwenge rwose kuko ubwabyo kugira Masters mu Rwanda rwo mwaka wa 1988 Ubwabyo ni inkuru yo kumubaraho .
kuko muri icyo gihe Kugira Masters byari byihariye ukwabyo kuko no kugira Impambyabumenyi ya License y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza nayo byari ibihambaye rero kuyirenzaho ukagira na Masters byari ibyabake cyane babarizwagamo na Jenerali Majoro Albert MURASIRA.
Gusa nyuma yaje Kubona n’Indi Mpamyabumenyi ya Masters mu bijyanye na Project Management yavanye muri Kaminuza ya Liverpoor mu bwongereza
Mu mwaka wa 1988 Jenerali majoro Albert Murasira amaze gusoza amashuri ye noneho yinjiye mu Gisirikare cy’u Rwanda kicyo gihe FAR.
Mu mwaka wa 1989 ashoje amasomo ya Gisirikare yahawe Ipeti rya Sous Lieutenant.
Nyuma y’umwaka umwe atangiye Gukora nk’Umusiriakre wabigize Umwuga mu gisirikare cy’u Rwanda Ingabo za RPA Inkotanyi zatangije Urugamba rwo Kubohora Igihugu.
Ni urugamba rwamaze Imyaka Itatu n’amezi icyenda rwageze ku musozo mu kwa karindwi kwa 1994 Ingabo za RPA Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME zigeze ku Ntsinzi ihambaye yatumye zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi zinabohora u Rwanda mu buryo bwuzuye.
Muri iki gihe cyose akazi Jenerali Majoro Albert MURASIRA yakoraga kwari Ukwigisha.yego wabyumvise nibyo kuko Jenerali Majoro Albert MURASIRA yari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Kurundi ruhande Ubwo Inkotanyi za RPF zari zitsinze Urugamba Jenerali Majoro Albert MURASIRA ni umwe mu basirikare bahoze mu gisirikare cya FAR wiyemeje gufatanya n’ingabo za RPF Inkotanyi mu gushinga Igisirikare kimwe kigihugu.icyo gihe Jenerali Murasira yaragifite ipeti rya Sous Lieutenant...

Пікірлер: 50
@ntarejohn1843
@ntarejohn1843 11 ай бұрын
Uyu yanze kuba umuhezanguni ayoboka iya ndi umunyarwanda akorana ninkotanyi rugikubita none dore agiye mumasaziro meza long live Gen
@simbikangwajohn619
@simbikangwajohn619 11 ай бұрын
Murakoze kutugezaho amateka meza ashimishije kugihugu cyacu mwagize neza gushiraho tiv
@kamanziinnocent6688
@kamanziinnocent6688 11 ай бұрын
Ndabakunda cyane intsinzi TV mukomereze Aho muduhe inyigisho zo kubaka Urwanda rwiza ruzira amacakubiri.
@peterkanamugire7216
@peterkanamugire7216 4 ай бұрын
Inkotanyi ni ubuzima
@rukundorafiki-fv5zi
@rukundorafiki-fv5zi 11 ай бұрын
Ewaan rwose congratulations muduhe amateka ya bamwe mubasirikare bakuru bo mu ngabo z'u Rwanda. Kd tubashimiye kubyo mumaze kutugezaho songa mbele
@Ethan00477
@Ethan00477 11 ай бұрын
Merci merci ❤
@NkomeziGasore
@NkomeziGasore 2 ай бұрын
Urakoze munyamakuru wacyu erick safari kutugezaho anateka ya rtd gen major murasura
@user-hk5mr7wz8s
@user-hk5mr7wz8s 11 ай бұрын
So both General Albert Murasira and Late former prime minister Agathe Uwilingiyimana were brought up in Maniema DRC and had different behaviour compared to Rwandan born officials in 1994. This speaks volume about Rwandan and Congolese upbringing of kids during those years
@user-jf3om5of5l
@user-jf3om5of5l 11 ай бұрын
WoW.yalarenze kinani
@user-jf3om5of5l
@user-jf3om5of5l 11 ай бұрын
Woaw.ingenieur
@user-jf3om5of5l
@user-jf3om5of5l 11 ай бұрын
Woaw murasira
@user-sb8ho4nb6g
@user-sb8ho4nb6g 7 ай бұрын
Umugabo w'umuhanga, inyangamugayo, wuje ubwitonzi n'ikinyabupfura.
@user-nk6tc2kt8e
@user-nk6tc2kt8e 6 ай бұрын
Wonjyeho ko arumuhanga pe
@user-pf1lg7kj9u
@user-pf1lg7kj9u 11 ай бұрын
Can someone teach this lesson to burundians ?
@mazimpakapatrick8944
@mazimpakapatrick8944 9 ай бұрын
Ubuyobozi buyoboye iburundi nihatali bizagorana 😂😂😂😂😂
@user-cl9lg7io8w
@user-cl9lg7io8w 10 ай бұрын
Uyu mugabo ndamukunda peee
@user-iq5ql5dd8l
@user-iq5ql5dd8l 11 ай бұрын
Erega uwishe babi yamaze abeza umuntuwese umutimawe niwo umugira ukwari ntabwo arisura oya nabwo arigihagararo oya ureba ibyo abatagira ubwe nge
@user-tb2jg5qx6n
@user-tb2jg5qx6n 4 ай бұрын
Wazatugezaho Aya afnd sam baguma
@kakokozokola9334
@kakokozokola9334 11 ай бұрын
Murasira ni umututsi w’umugogwe wo muri komini Mutura. Ntabwo FPR yarikumwica rero.
@kaled462
@kaled462 4 ай бұрын
Murasira numuntu dukwiye kuba twamufatiraho ikitegerezo
@user-jf3om5of5l
@user-jf3om5of5l 11 ай бұрын
Aracyali muto
@jeromemusemakweli3965
@jeromemusemakweli3965 11 ай бұрын
Mbega kubeshya wee. 😅 Ngo mbere ya 1994 ngo ntabantu bagiraga masters . Ahubwo icyo gihe abantu barigaga neza n’ubwenge bwinshi ubu ibihari ni fake.
@munanakanizikunze7233
@munanakanizikunze7233 11 ай бұрын
Nta gisirikare kitavangura u Rwanda ruzagira Niba ubutegetsi butemeye ko amoko ariho ngo ruyabanishe
@Spritual_life_with_GKS
@Spritual_life_with_GKS 8 ай бұрын
Ntakibazo cyamoko dufite dufufite icyamfaranga
@MoiseBaziga
@MoiseBaziga 11 ай бұрын
Yakoranaga na Tito Rutaremara mu kuneka abantu
@user-jf3om5of5l
@user-jf3om5of5l 11 ай бұрын
Afite uburanga.niyomhanvu.batamuhaga amaranka yarakwiye.far puuuu
@bradleykhanei4092
@bradleykhanei4092 11 ай бұрын
Harya bishe abangana iki 😢😢😢 Kabarebe aba yivugira 😂
@mugirefrank8529
@mugirefrank8529 11 ай бұрын
Ibaze impamvu bishe bamwe abandi ntibabice!! Arinkawe umuntu yanze kukuyoboka, waba umworoyemo iki?
@nyiragasanialice2998
@nyiragasanialice2998 11 ай бұрын
ahubwo yakwibaza impamvu far itamwishe naho inkotanyi zo ntizari kumwica
@deogratis2236
@deogratis2236 11 ай бұрын
None se murabo ari muzima. N'ubundi yarapfuye.
@harmotvmalawi4577
@harmotvmalawi4577 11 ай бұрын
Rwose kuko nta exfar twishe
@ModesteKabaila
@ModesteKabaila 11 ай бұрын
Nonese numukongomani cangwa numunyarwanda?
@thierryhabby7616
@thierryhabby7616 11 ай бұрын
Wa munyamakuru we witubeshya. Murasira yinjiye muri RDF ari Lieutenant. W'inyenyeri 2!!! Jya ushaka amakuru neza.
@candidegahongayire9404
@candidegahongayire9404 11 ай бұрын
Jya uvuga ibyo uzi,yari s/lt batanze lieutenent we bamuha capitaine hamwe na Simbirimo na Malizamunda.mujye muvuga ibyo muzi.ntiyigeze yambara Lt baramusimbukije
@munanakanizikunze7233
@munanakanizikunze7233 11 ай бұрын
Bivugako KABAREBE yemerako hari abo bishe kuko Ari ex FAR, simply
@harmotvmalawi4577
@harmotvmalawi4577 11 ай бұрын
Koko Gatsinzi yarapfuye Mana weee
@d.r.5350
@d.r.5350 11 ай бұрын
Muri macye ubuzima bwe abukesha inkotanyi kuko zamuhaye amahirwe yo kutamwica 🤔
@MoiseBaziga
@MoiseBaziga 11 ай бұрын
Yari umukozi w, inkotanyi uyu arazwi ibyo yakoreye I Rubumbashyi
@mubangakoko
@mubangakoko 11 ай бұрын
Ese reta ya kayibanda na Habyarimana kwica abatutsi byali iki? Reka izamarere zikore ubudasa zavanze ingabo naba ministre abasenateri abadepete byananiye inkoramaraso za parmehutu CDR na MRND zimiriye abatutsi mu nzego zose
@d.r.5350
@d.r.5350 11 ай бұрын
@@mubangakoko Ntugire umujinya
@user-jf3om5of5l
@user-jf3om5of5l 11 ай бұрын
Umuntu usa gutya ahaaaaaa.n8ndum7nyarwanda
@MoiseBaziga
@MoiseBaziga 11 ай бұрын
Yari umututsi mwene wanyu wari waraje kuneka abantu I Rubumbashyi n,ahandi
@mugirefrank8529
@mugirefrank8529 11 ай бұрын
Impuhwe mwamugiriye ntimumwice mwazikuyehe?
@MoiseBaziga
@MoiseBaziga 11 ай бұрын
@@mugirefrank8529 byibaze nkawe nyine?wowe ndabikubwiye bimenye naho ubundi rero ntago twicana ahubwo twirwanaho bro
@janeuwitonze2124
@janeuwitonze2124 4 ай бұрын
kuki x mutamwishe izo mpuhwe mutagiraga mwazimugiriye gute? puuu genda wambwa yumuhutu wee
@MoiseBaziga
@MoiseBaziga 4 ай бұрын
@@janeuwitonze2124 hhhhhhh yego ndi umuhutu ariko ntago ndi imbwa
@johnkagabo4408
@johnkagabo4408 11 ай бұрын
Ni mugende, mwa ndyarya , mwe !! Puu !! 😠😡
@rachelniyomugengagashugi3257
@rachelniyomugengagashugi3257 11 ай бұрын
Mbere ya 94 ababonaga masters turabazi??? None twiboneye umubyeyi utarobanura abana.
@kingdomtivi77
@kingdomtivi77 7 ай бұрын
Yego rata😊
@user-jf3om5of5l
@user-jf3om5of5l 11 ай бұрын
Inkotanyi ntabwo zica.murasira .amaraso ye yagukoraho.sinzi ukuntu yacitse far zitamwishe
Underwater Challenge 😱
00:37
Topper Guild
Рет қаралды 41 МЛН
А ВЫ УМЕЕТЕ ПЛАВАТЬ?? #shorts
00:21
Паша Осадчий
Рет қаралды 2,1 МЛН
艾莎撒娇得到王子的原谅#艾莎
00:24
在逃的公主
Рет қаралды 54 МЛН
Underwater Challenge 😱
00:37
Topper Guild
Рет қаралды 41 МЛН