Рет қаралды 61,102
Mu ijambo risoza Umwiherero 2018, Perezida Kagame yihanangirije abayobozi bafite umuco wo gukorera ku jisho, abasaba kuwucikaho.
Yatanze ingero z’uko hari aho aba ari bujye gusura hamaze imyaka igera ku 10 nta muhanda uhaba, ariko bakumva ko azahasura mu cyumweru kimwe hakaba hageze umuhanda umeze neza. “Iyo nagiye ahantu, ahatari umuhanda barawuhashyira. Nkibaza ukuntu iyi mihanda itari ihari mu myaka 10, mu cyumweru kimwe ubushobozi buvuye he? Ubushobozi buboneka igihe perezida agiye gusura ahantu buvahe? Kuki Buboneka uwo munsi? “
Camera & Editing: Richard Kwizera