Рет қаралды 144,917
#Kwibuka28
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Komini Murambi (ubu ni mu Karere ka Gatsibo) yagaragaje umwihariko w’uko yakozwe mu gihe gito hicwa benshi, hakaba hari n’abagore bari baribumbiye mu cyo bise Interamwete bagamije gutera akanyabugabo basaza babo ngo badacika intege mu kwica. Sibomana Jean Nepo yarokotse Jenoside. Mu buhamya yatanze mu muhango wo gutangiza icyunamo ku nshuro ya 28, Sibomana yagarutse ku mateka ya Jenoside mu cyahoze ari Komini Murambi, ubu ni mu Karere ka Gatsibo. Sibomana avuga ko mu gihugu cyose, i Murambi ari ho hamenyekanye izina ‘Interamwete’ ryahawe abagore b’Abahutukazi bafashaga basaza babo (Interahamwe) kugira ngo badacika intege ku mugambi wo gutsemba Abatutsi.