Kubera iki u Rwanda n’u Burundi byanze kuba igihugu kimwe habura amasaha ngo byigenge

  Рет қаралды 49,034

Intsinzi TV

Intsinzi TV

2 жыл бұрын

INKURU Y'IKINYAMAKURU ‪@IGIHETV‬
Impamvu u Rwanda n’u Burundi byanze kuba igihugu kimwe habura iminsi ngo byigenge
1-07-2022 - saa 07:21, Ferdinand Maniraguha
Kuwa 28 Kamena 1962, bidasubirwaho Inteko Rusange ya Loni yemeje ko u Rwanda n’u Burundi bihabwa ubwigenge bwuzuye bitarenze tariki 1 Nyakanga uwo mwaka, ingabo z’u Bubiligi zikazinga utwazo zigataha.
Ni nyuma y’ibiganiro byari bimaze amezi ane byanatumye Loni ishyiraho Komisiyo idasanzwe, yagombaga kwiga ku hazaza h’u Rwanda n’u Burundi, ibihugu rukumbi byari bisigaye ku mugabane wa Afurika bifatwa nk’indagizo za Loni.
Hirya no hino muri Afurika hari hakomeje intambara zo gusaba ubwigenge. Mu Rwanda n’u Burundi naho ayo majwi yari amaze iminsi yumvikana ndetse yanateye imvururu nk’aho mu Rwanda, ibihumbi by’Abatutsi byari bimaze guhunga kubera ubugizi bwa nabi bwatewe n’amashyaka arimo Parmehutu ya Grégoire Kayibanda na Aprosoma ya Gitera Joseph.
Guhera mu 1959 nyuma y’itanga ry’Umwami Mutara III Rudahigwa, u Rwanda rwinjiye mu mvururu zishingiye ku moko, Abatutsi hirya no hino baricwa abandi barameneshwa.
Parmehutu yari ishyigikiwe n’Ababiligi, yageze aho mu 1960 ibuza umwami Kigeli V Ndahindurwa kugaruka mu gihugu, bishimangirwa mu 1961 ubwo hemezwaga ko u Rwanda rubaye Repubulika, Mbonyumutwa Dominique akayibera Perezida w’inzibacyuho.
Kuva ubwo muri Loni hahoraga ibirego by’Abanyarwanda, ishyaka UNAR ryari rishyigikiwe na benshi bakundaga Umwami, ryinubira ubugizi bwa nabi bwibasiye Abatutsi mu gihugu, no guhezwa mu miyoborere mishya y’igihugu no kuba Umwami Kigeli atari mu gihugu.
Kuwa 23 Gashyantare 1962 nibwo Inteko Rusange ya Loni yagennye Komisiyo idasanzwe yagombaga kwiga ku hazaza h’u Rwanda n’u Burundi nyuma yo kugira muri ibyo bihugu bakareba uko bihagaze n’icyo Loni yakora ngo bigere ku bwigenge.
Komisiyo idasanzwe yari igizwe na Madamu Angie Brooks wakomokaga muri Libera, Ernest Jean Louis wo muri Haiti, Majid Rahnema wo muri Iran, Dey Ould Sidi Baba wa Maroc na Ernest Gassou wa Togo.
Mu nshingano Loni yari yahaye iyo Komisiyo, hari harimo guhuza impande zitavuga rumwe muri ibyo bihugu, gushyiraho uburyo bwo gucyura impunzi, kureba uburyo ibyo bihugu byubahiriza uburenganzira bwa muntu n’ubwo kwisanzura n’ubushobozi bwabyo mu kwirindira umutekano.
Ni umukoro iyo Komisiyo yahawe kugeza tariki 1 Kamena 1962, ikaba yatanze raporo ku Nteko rusange.
Mu nshingano z’ibanze kandi iyo Komisiyo yari yahawe, kwari uguhuza ubutegetsi bw’u Rwanda n’u Burundi, bigafata umwanzuro w’uburyo byaba igihugu kimwe aho guhabwa ubwigenge ari ibihugu bibiri bito.
ri Loni ibihugu byagaragaje ko gutandukana k’u Rwanda n’u Burundi bidakwiriye kandi ari ibihugu bikennye, kutagira abakozi b’inzobere, abasirikare n’abapolisi babyo bwite ku buryo gutatanya imbaraga byari kuba ikibazo gikomeye.
Nubwo buri gihugu cyari gifite uko kibibona, uburenganzira bwo gufata umwanzuro bwari mu maboko y’u Rwanda n’u Burundi, ari yo mpamvu guhera tariki 9 Mata kugeza kuya 19 uko kwezi, intumwa z’u Rwanda n’u Burundi zahuriye Addis Abeba muri Ethiopia ziga kuri uko kwihuza hakaba igihugu kimwe.
Muri iyo nama, Brooks yavuze ko ari inyungu z’ibihugu byombi kwihuza aho gutatanya imbaraga.
Ati “Hagaragajwe kenshi inyungu ziri mu kwihuza kw’ibi bihugu haba mu bukungu, imiyoborere n’ibindi kandi namwe muzi akamaro kabyo. Ikibazo gikomeye gihari ubu, ni inzira bizacamo ngo uko kwihuza gushoboke. Komisiyo yaje hano ngo ibafashe kwitegura kubona ubwigenge kandi twizeye ko muzakora ibishoboka byose ngo bigerweho byihuse.”
Kuri benshi mu bagize Loni, bumvaga ko kuba u Rwanda n’u Burundi ari ibuhugu bito, bifite ururimi rujya gusa, imico y’abaturage isa ndetse n’amoko asa, bizoroshya kwihuza kwabyo.
Komisiyo ya Brooks yari yatanze igitekerezo cy’uko u Rwanda n’u Burundi bihurizwa hamwe nk’igihugu kimwe, bigahabwa ubwigenge byitwa ‘Leta Zunze Ubumwe z’u Rwanda n’u Burundi’ (United States of Rwanda and Burundi).
Itsinda ry’u Rwanda ryari rihagarariwe na Grégoire Kayibanda mu gihe itsinda ry’u Burundi ryari rihagarariwe na na Minisitiri w’Intebe Muhirwa André.
Mu biganiro byamaze iminsi icumi mu murwa mukuru wa Ethiopia, umwanzuro wavuyemo wavugaga ko ibihugu byombi byanze kuba igihugu kimwe, gifite imitegekere imwe.
Itangazo rigenewe abanyamakuru ibiro bya Loni byasohoye ku wa 20 Mata 1962, ryagiraga riti “Intumwa z’ibihugu byombi zateye utwatsi igitekerezo cyo kugira ingabo zimwe na Politiki imwe, gusa byemera guhuriza hamwe ibijyanye n’ubukungu bwabyo. Bombi babisinyiye.”
Mu bijyanye n’ubukungu ibihugu byombi byemeje ko ubukungu bwabyo bukomeza kugenzurwa na Banki nkuru y’u Rwanda n’u Burundi (Banque d’Emission du Rwanda et du Burundi, BERB).
Iyi banki yashinzwe tariki 21 Kamena 196o ifite icyicaro i Bujumbura, ikagira n’ishami i Kigali. Ni nyuma y’uko Congo ibonye ubwigenge, imikorere yayo igatandukana n’ibihugu byari bikiri mu maboko y’u Bubiligi. Mbere ubukungu bw’ibyo bihugu byagengwaga na Banki ya Congo Mbiligi...

Пікірлер: 187
@WelldoneBujatweets
@WelldoneBujatweets 5 ай бұрын
Jewe nd'Umurundi, nagira ndakubwire ko honyene ururimi rw'ikinyarwanda rw'umvikana kuri jewe nk'umuntu ari kuvuga afise ubwoga. Kandi aho ntanzigo ndabisizemwo. Peace 🇧🇮🇷🇼
@christophemuhigira4679
@christophemuhigira4679 3 ай бұрын
😂😂😂😂 ururimi rw'ubwoba ...navukiye uBurundi, nkurirayo...ndabazi , pe! Muzokwemera uRwanda ryari! Twese turibamwe, Ntitukiri impunzi amateka twaciyemo, abandi nabo bayaciyemo...ariko iki kiganiro n'icy'amateka ( l'Histoire du Rwanda et du Burundi...)!
@user-nf9ue9lh7j
@user-nf9ue9lh7j 4 ай бұрын
Icishe afirika nukutavuga ukuri niba utabesha izina kirundoryavuyehe?
@hakizimanaj.helmes4399
@hakizimanaj.helmes4399 Ай бұрын
The history you're referring to involves the conflict between the Kingdom of Burundi and the Kingdom of Rwanda. Both kingdoms had a complex relationship characterized by rivalry and occasional conflict. The killing of Rwandan kings by Burundi kings was a part of this historical rivalry. One notable event in this regard is the assassination of King Rwabugiri of Rwanda by his Burundian counterpart, Mwezi IV. Rwabugiri was a powerful and influential ruler in Rwanda during the late 19th century. However, he was assassinated, allegedly by agents of Mwezi IV of Burundi, in 1895. This assassination significantly affected the political dynamics of the region at that time. The reasons behind these killings were often rooted in power struggles, territorial disputes, and attempts to assert dominance. The history of the Great Lakes region of Africa, including Burundi and Rwanda, is complex and has been marked by numerous conflicts and shifting alliances over the centuries.
@kiizajames3646
@kiizajames3646 Жыл бұрын
Nitwa nyandwi ildephonse ndabakunda cyaneee kubwibiganiro byiza mutugezaho
@barnabetwizeyeyezu3030
@barnabetwizeyeyezu3030 Жыл бұрын
Sinarinziko ikivumucyo mugiporoso Yari Amaremboy ,Umwami peee Murakoze cyanee !!!
@musicrecitals3996
@musicrecitals3996 11 ай бұрын
Twebwe mwezi gisabo yarwany nabadage imyaka 7 uriko urabasuzugura sha
@donarldjerry94
@donarldjerry94 2 жыл бұрын
Liar! Kirundo hiswe Kirundo kuko abarundi bahiciye abanya Rwanda benshi caane, hagati yimisozi ya Shinge na Rugero, arinaho havuye umugani uvuga ngo “Kubura shinge na rugero”. Rero abarundi bari abarashi cane.
@ruginaolympe5587
@ruginaolympe5587 2 жыл бұрын
None Ko Nsanzabera uvuga ngo Urwanda gwagiye gwica abantu benshi mu ntambara zaruhuza n'Uburundi uzotohoze wumve izina Kirundo ryavuye kuki?Kandi Kirundo sikure y'a Bugesera.Kahise(histoire itubwira Ko muntambara yabereye ku misozi ya Shinge na Rugero(Kirundo) haguye ingabo nyinshi z'Urwanda)imirambo yabo irundwarundwa hamwe ariho havuye iryo zina Kirundo bivuye murivuga "kurunda".
@estherqueen6214
@estherqueen6214 Жыл бұрын
N ugutohoza du cote du Burundi.
@BoscoNiyonkuru-ou6tr
@BoscoNiyonkuru-ou6tr 9 ай бұрын
Ubugesera cyari igihugu ukwacyo
@niyitegekatheophile2014
@niyitegekatheophile2014 6 ай бұрын
Umutware,Umwami baruta kwica ingabo nyinshi, iyo Umwami yishwe urugamba rusoza
@dralebasakubu
@dralebasakubu 6 ай бұрын
​@@niyitegekatheophile2014uwiwanyu yaguma abunze nico gituma😂😂😂😂
@user-of9gs1mr2k
@user-of9gs1mr2k Ай бұрын
Niwumviriza neza witonze Nsanzabera amateka ye 100% ageze kuntambara zahhuza u Rwanda nubundi bwami ahita ahengama agatakaza kuba umunyamateka ahubwo akaba umufana, ahita agira yamvugo yabanyepolike ko igihugu cabo atakindi kwisi cogitsinda, bimwe bihendwa abana, uri umuntamateka yavuge uko uyazi ntagihugu kutagira intege nke, uti mu Rwanda hari itorero ahhandi barwana nkabiyahuzi😂😂😂 ibi birasekeje kweri, uyu musaza Nsanzabera byashoboka ko mumateka ye afana birenze kuba umunyamateka
@DieudonneNzambimana-fm4py
@DieudonneNzambimana-fm4py 22 күн бұрын
Sinarinziko umugani uvuga ngo yabuze shinge na rugeru mu Rwanda ubaho . Iyo misozi yose iri mu Burundi mukirundo . Abarundi bakera barabaga sha .
@marcelnkomo7212
@marcelnkomo7212 4 ай бұрын
Très belle émission
@jeanmariebizoza6013
@jeanmariebizoza6013 Жыл бұрын
Mumbarize, ivya GIHANA NA RURINDA
@felixntirabampa5146
@felixntirabampa5146 4 ай бұрын
Urabaza amateka y ' intara y ' UBURUNDI yitwa KIRUNDO.iryo zina iyo ryavuye.
@BoscoNiyonkuru-ou6tr
@BoscoNiyonkuru-ou6tr 3 ай бұрын
Ryavuyehe tubwire
@tresorlight625
@tresorlight625 3 ай бұрын
Uri umufana nturi uwufise ico azi uzosubire kwiga utohoze amateka yintambara zahuje uburundi n'urwanda . Uburundi nabazungu bagie mubiganiro intambara yananiranye Hama nawe uriko urasamanga ngaho ngo rurururuuuuu toka kure
@ngarambegaby16
@ngarambegaby16 2 жыл бұрын
Mwiriwe neza Gutaramana u Rwanda nimvugo ifite igisobanuro kibi imvugo nziza nugutarama u Rwanda, urugero mwibuke kungoma ya Rwabugiri aho umwami wa nkole yataramanye u Rwanda umugore witwa Nyirambibi yarabyanze ahubwo we ararutarama bituma Rwabugiri abimenya atera igitero kimigogo. Murakoze
@Rutembesa3-ue2ly
@Rutembesa3-ue2ly 6 ай бұрын
None independence yurwanda Burundi yoba yasinye nde?
@KayesuMiriam-xj1jz
@KayesuMiriam-xj1jz 22 күн бұрын
Gusogongera Inzoga bihereye kuwayizanye, impamvu yambere nuko ariwe yavunnye ayenga, ayikorera ayishyikiriza aband impamvu yakabiri Inzoga zirengwa, abenzi binzoga benga bitandukanye Ariko Amata yo ntasogongerwa kubera yuko Amata yo atengwa nabantu aremwa nimana iyaremeye mwitungo kuburyo budahinduka .
@umusomyiumusomyi9860
@umusomyiumusomyi9860 Ай бұрын
Ntabwo byigeze bitekerezwa ko u Rwanda n'u Burundi biba igihugu kimwe.
@albertnsanze5377
@albertnsanze5377 2 жыл бұрын
Ibyo Nsanzabera avuga n'ukuri. Mu misa, abakristu baririmba bati : "Umwami, abaganwa, abahutu n'abatwa, bose barasa mu maso y'Iyabaremye". Bisigura ko kyera ubututsi, ubuhutu n'ubutwa bidafise ubukure nk'i Rwanda.
@celestinnigarura6813
@celestinnigarura6813 Жыл бұрын
Mbe nkubaze wobuzi kumateka y'intara ya kirundo Ubu uri muburundi yahora IRI murwanda
@aliyahfanuel-qc7gn
@aliyahfanuel-qc7gn 2 ай бұрын
royame ya Bugesera yari yigenga, abarundi n' abanya Rwanda bagwanye ngo bose ngo yigarurire, barangije barayigabyramwo kabiri
@thomasnyagatoma4546
@thomasnyagatoma4546 2 жыл бұрын
Original respect uri très très fort metci
@rwacommrade3738
@rwacommrade3738 Жыл бұрын
Nanjye ndabaza uwo muvandimwe rwakagara apfana iki na rutagabwa
@munyeshyakajeandamascene5691
@munyeshyakajeandamascene5691 Жыл бұрын
azadusobanurire aho izina "Kirundo" m' uburindi byavuye
@BoscoNiyonkuru-ou6tr
@BoscoNiyonkuru-ou6tr 9 ай бұрын
Ryavuyehe byabindi mwirirwa mubeshya abana banyu ubwami bwu Burundi bwatinya ubwurwanda cane
@ibyegeranyorwanda9852
@ibyegeranyorwanda9852 Ай бұрын
Anatabwira impamvu abantu babi I Burundi babita abagesera
@frederiquemanirakiza2714
@frederiquemanirakiza2714 21 күн бұрын
Reka ndakwibarize . Umutwe umwe w'ingabo bagamo abantu bangahe? Amatsinda angahe? Umuyobozi wawo yitwaga ngwiki? Uyoboye itsinda bamwitaga ngwiki?
@charlesnahimana3163
@charlesnahimana3163 Жыл бұрын
Jewe nk'uwize amasomo makeya ya Kahise / Amateka, sinshobora gutahura uburyo uwo mushakashatsi canke umwiru Nsanzabera Jean de Dieu avugana précision amatariki amateka runaka yabereyeko kera batandika. Namusaba ko yaduha amasoko avomamwo ayo matariki.
@user-bd6bz7vn2b
@user-bd6bz7vn2b 9 ай бұрын
uyo ntanubwo yaciye kuntebe yishure nukuri ivyo avuze vyose nubugugu gusaaa yewe kicucu kiraho😂
@aliyahfanuel-qc7gn
@aliyahfanuel-qc7gn 2 ай бұрын
Mbega Nsanzabera ivyo avuga yavyize ( yabitojwe he)? ibitabo birimwo biri he?
@vivantianebinagwaho7409
@vivantianebinagwaho7409 2 ай бұрын
Yemwe muri 1962 ntanigisirikare Uburundi bwari bufite.Hari force Congolaise.Kugera 1965 igisirikare carimwo abahutu!!! abatutsi binjiyemwo kubwinshi muri 1972
@imazimpakalambert225
@imazimpakalambert225 Жыл бұрын
Ibiganiro byanyu biradufasha rwose
@christophemuhigira4679
@christophemuhigira4679 3 ай бұрын
Nsanzabera we, nitwa Intare Kristof Muhigira, ntuye muri Canada...Nyabuneka nyandika muri iryoshule ry'amateka yacu.
@HabiyakareVenuste-cl5qf
@HabiyakareVenuste-cl5qf Жыл бұрын
Amateka ngo ntahimbwa !!!!! Yayayaya ; N'ubu arahimbwa .
@Nya602
@Nya602 4 ай бұрын
Ahubwo muzarebe ukuntu u Rwanda nuburundi biba igihugu kimwe 👮‍♀️👮‍♀️👮‍♀️
@aliyahfanuel-qc7gn
@aliyahfanuel-qc7gn 2 ай бұрын
iyi nkuru irimwo ububeshi. igisoda c' uburundi cabayemwo abatutsi gusa inyuma ya 1972. None ko Muhigwa atariwe yagwaniye ukwikukira kw' Uburundi., ari nka Kayibanda y' u Rwanda, mu mushize mu kwikukira gute kandi ari mubatasha kw' ikukura?
@HabimanaErize-hc9lw
@HabimanaErize-hc9lw 7 ай бұрын
Ijambo Urwanda urarisobanuye numva birahura nibyo nanzi
@bizimanaegide7756
@bizimanaegide7756 9 ай бұрын
Ivyo Nsanzabera avuga ashiramwo amarangamutima menshi, ego ko aravuga amatariki, naze adusangiza ivyo avuga aho abikura kuko twese dushoboran guhimba amatariki. Nkivyo vy'abacwezi ubivuga utazi iyo bizanana. Hama natubwire uwo mwami wuburundi yiciwe murwanda.Nimba uvugako Ubugesera bwari igihugu ukwaco, umwami umwe w'uburundi yishwe numugesera. Ikindi uzatohoze neza, uburundi bwaraguwe. Niyo mpamvu kukumviriza mba ntaye umwanya
@emmanuelnduwayezu2804
@emmanuelnduwayezu2804 2 жыл бұрын
Na Nsanzabera arahimba nako "ARATECHNIKA"
@ericknduwimana3715
@ericknduwimana3715 Жыл бұрын
Uwo Mwami wi Burundi yishwe nu Rwanda yitwa gute.
@inganzonzizatv9704
@inganzonzizatv9704 2 ай бұрын
Ntare Sebitugwa
@abcdefgger
@abcdefgger Жыл бұрын
Nsanzabera, Wazadusubiriye mumateka yabahondogo noneho ukabihuza nurwanda muvandi!
@gaelmarieofficial4817
@gaelmarieofficial4817 2 жыл бұрын
Je nize ubuvanganzo nyarwanda nubwo ndi umurundi so uyu mugabo ndashaka débat yiwe ndamusobanurire mvyinshi ndumva hariho ivyo atazi neza.
@Berchiche14
@Berchiche14 9 ай бұрын
Dore na comment yawe baranze kugusubiza kubera wahava umunyomoza agaseba imbere y'abantu ku mugaragaro izuba riva.
@theonestemunyarugerero8968
@theonestemunyarugerero8968 Жыл бұрын
Very good hari igitabo mperutse gusoma .Abatutsi bakomoka he?Mu kihe gihugu?
@HabiyakareVenuste-cl5qf
@HabiyakareVenuste-cl5qf Жыл бұрын
Ibi bintu by'ubuhemu byahozeho abazungu bataraza ;iyo myaka yose .(kwagura u Rwanda nibyo biri guteza rwaserera , abo bose ntawubivuga ).
@kafu6168
@kafu6168 2 жыл бұрын
Abarundi turabanyahoro
@user-rg1qe9tv5t
@user-rg1qe9tv5t 9 ай бұрын
NSanzabera ku Rwanda rutaterwa rwatera,rwatey bande,kwisi rugira kangahe mubwaguke kobarwana bagura?mb ntahuza urwanda uwabaronderey ubwigenge ninde?
@modesteniyonsaba4965
@modesteniyonsaba4965 2 жыл бұрын
Jewe uyu mugabo nomuhanura kudashikuza, mukuvuga ngo Urwanda rurusha imbaraga uburundi etc. N'ureke sha ncuti yanje. Turi bamwe kandi turazinanye. Gupima inguvu ntibikenewe, reka twiyumvire ivyotwubakira, kuko turwanye nzi neza ko tutokiranya!!! Ndi umurundi nzi neza ko atawodutsinda!!! Ico uvuze nico: Uwugaye ubuto bw'ibuye, arirya urwara!!😊
@simeonsmith6399
@simeonsmith6399 2 жыл бұрын
Hanyuma ijambo " kirundo" ubisobanura gute ?
@Kkom22
@Kkom22 3 ай бұрын
Kandi Kagame ejobundi yaravuze ngo azarwana na Congo yiyahura
@bizumuremyifelix3748
@bizumuremyifelix3748 3 ай бұрын
Nta ngufu u bmBurundi bwigeze burusha u Rwanda. Ikimenyimenyi umwami wanyu yaje mu Twicarabami twa Nyaruteja mu mimaro (convention) yo gushaka amahoro. Uzabaze i Kirundo mu Migina ya Gihana na Nyamihana. Icyo gihe rwarahambikaniye umugaba w'igitero Gihana atahana iminyago y'abantu. Ubu ni Abanyarwanda nk'abandi. Wasomye amateka ya Bwiza bwa Mashira. Bwiza bwa Mashira yarenze ku isezerano ry'uko yari kurongorwa na Gahindiro bitewe n'ababyeyi be arongorwa n'umwami w'u Burundi, Bwiza yagaruwe mu Rwanda ku ngufu n'amayeri akomeye kdi abarinzi urugo rw'umwami bari aho........ Ibi byose n'ibindi ubikoreye ubushakashatsi. Cyakora nyine igihe cya gikoroni twayoborerwaga i Bujumbura ariko ku kijyanye n'urugamba u Burundi ntibwigeze buhiga u Rwanda kdi no kuba mufite superficie iruta iyacu ni byo ariko ntaho bihuriye no kugira imbaraga z'urugamba.
@user-nf9ue9lh7j
@user-nf9ue9lh7j 4 ай бұрын
Rekakubesha abantu
@alexisnimubona3801
@alexisnimubona3801 2 жыл бұрын
Mwoshobora kutubwira Izina ry,umwami w,iburundi yaguye I rwanda?
@jeanclaudebigirindavyi2101
@jeanclaudebigirindavyi2101 2 жыл бұрын
Uyo mugabo Sanzabera ivyo ariko aravuga ntabwo ari professional nagato vraiment, ariko akoresha emotions zubufana gusa, abarundi bafise amateka akomeye cane baraaguye igihugu cabo bimwe biboneka, bari bafise ubwami bukomeye cane bafise nimbaraga nyinshi, nimba adashaka kugoreka amateka natubwire ukuntu Uburundi nu Rwanda vyatanguye ? Uburundi gwitwa urundi Rwanda vyaje gute ?
@iradukundaissa1591
@iradukundaissa1591 9 ай бұрын
Reka reka ni Ruanda-urundi nawe urikuyiborwa na emotion, na video zirahari handitse Ruanda-urundi noneho capital city ikaba usumbura niyo mpamvu bujumbura yarifite amajyambere menshi kurusha butare na kigali.
@lyricswordofgod90777
@lyricswordofgod90777 2 жыл бұрын
Umwami wo mu burundi tapfiriye mü ntambara minde? Ubwo n ibububeshi
@kwidengemvyaesaie458
@kwidengemvyaesaie458 6 ай бұрын
Birababaje kubona urwanda nuburundi butabaye igihugu kimwe kandi dusangiye ururimi n’umuco bidusubiza inyuma cane
@user-ng8ul6mp7p
@user-ng8ul6mp7p 2 ай бұрын
Benshi mu ma commentaire basubira kur KIRUNDO . Hitswe kirundo kuk hapfuye benshi mu banya rwand aho wacha wasang irundo ry ibiziga vy abanyarwanda
@rosegashirahamwe5119
@rosegashirahamwe5119 Жыл бұрын
Kwiyemera gusa!!urabaza Ntare Rugamba Ayo yakoreye urwanda!!mukwagura uburundi,igice kinini yakinyaze urwanda.urabaza.
@LadislasIrakoze
@LadislasIrakoze Ай бұрын
Mbe ndakwibarize mugabo urishuka ariko shimisha uwagutumye ivyuvuga ntavyuzi ngaho ivyabanjirije namateka twunva 23:09 mumateka ese ubu uritwenga kurugwamo 😅
@user-nf9ue9lh7j
@user-nf9ue9lh7j 4 ай бұрын
Kandi kamere yumunyagwanda nukubogama
@martialrubibi4539
@martialrubibi4539 11 ай бұрын
Nsanzuwera atubwire uko byagenze ahagana mu 1700 n'iyindi myaka, ubwo ingabo z'u Rwanda ziciwe ahitwa ku Muharuro, hava kwitwa mu Kirundo ( n'ubu ni ko hitwa),.ikirundo cy'Abanyarwanda. No ku Munzenzi w'Icyorezo muri Province ya Kirundo, na ho bashiriye Abanyarwanda benshi bateye u Burundi. Ikindi, mu mateka batubwira ko agace la Nyaruguru kigezwe gufatwa n'Abandi bakamarana imyaka 11! Ibyo Nsanzuwera arabihakana? Abanyekongo bateye u Rwanda bica Ndahiro bamara mu Rwanda imyaka 11.Nyuma Ruganzu n'Umuhunda, utari Umunyiginya nk'uko ubwiru bwabibeshye kugira ngo bemere ko Ruganzu yari mwene Ndahiro wari waragiye kubundira i Karagwe kwa Nyirasenge Nyabunyana muka Ndagara umwami w'i Karagwe!
@user-jp1uu2xv3g
@user-jp1uu2xv3g 3 ай бұрын
Rekasha kubesha ko twabatwaye Kirundo
@BoscoNiyonkuru-ou6tr
@BoscoNiyonkuru-ou6tr 3 ай бұрын
Nagira naba colonie bakase imipaka kumbe nabarundi bayikase burya murakaze
@daveniyo5096
@daveniyo5096 2 жыл бұрын
Uyo mugabo mwatumiye ivyo avuga vyokwemera uwutaciye kuntebe y’ishure ivyavuga nivyo yumvise mw’irigara 🤣🤣🤣🤣
@user-tr3we4ms9w
@user-tr3we4ms9w 10 ай бұрын
Muzotumore Dr Rusa nayo uyo we arikwivugamazina ntavyo arikuvuga
@user-uk3cz3pu7y
@user-uk3cz3pu7y 4 ай бұрын
Tubwire uwo mwami w Uburundi yishwe n urwanda? Uwo mutumire wanyu ni umubeshi. Abami b I Burundi Bose barazwi amazina. Natomore izina mugabanye ukwiyemera
@gilbertnkurunziza9643
@gilbertnkurunziza9643 2 жыл бұрын
Uwarabesha kirundo yar yande
@celestinntirampeba6349
@celestinntirampeba6349 Жыл бұрын
Abarundi barwanye n'abadage sinzi nezako urwanda rwarwanye nabadage
@semuganzabicusulaiman2353
@semuganzabicusulaiman2353 Жыл бұрын
Byahe se byokajya ko abanyarwanda bari barwaye intinyi.
@user-nf9ue9lh7j
@user-nf9ue9lh7j 4 ай бұрын
None kuburundi butaribuzi kugwana mwahiburiye shingenarugerogute? Kabiri kirundo ryavuyehehe
@samsonbucyanaingenere9913
@samsonbucyanaingenere9913 10 ай бұрын
Rwose kuva kera Urwanda rwari rwubatse rudadiye rufite rufite ubutegetsi buhamyeee🇷🇼🇷🇼
@user-mh9op7rp8f
@user-mh9op7rp8f 3 ай бұрын
Twishimira ibiganirobyanyu .muzatubwire nokubami bumushumi
@DerrickTuyishime-mc3bn
@DerrickTuyishime-mc3bn 3 ай бұрын
😂😂😂Uzobeshe abandi apana uburundi 😂😂😂
@nahimanaremi8449
@nahimanaremi8449 Жыл бұрын
Mbega kubura shinge na rugero bisigura iki?
@guevacarlosngabe2483
@guevacarlosngabe2483 8 ай бұрын
Nibaza ko nsanzabera yibesha kuko kuba urwanda arigwo ruto nuko twarumaze turugabura
@namirembedenise3393
@namirembedenise3393 3 ай бұрын
😂😂😂😂😂😂ngontituvugadaaa😂😂😂
@okrichard6304
@okrichard6304 3 ай бұрын
I Need your scientific recognition...please let me know
@claudinebigirimana5408
@claudinebigirimana5408 Жыл бұрын
Amahe bisobanura : troupe URwanda bisobanura iki ?
@nsavyinganji
@nsavyinganji 11 ай бұрын
Mu rya Gihana hariho ni muri komune Bugabira. Hakuno komune Ngenda. Tohoza neza ivyahabereye
@aristidearakaza6723
@aristidearakaza6723 2 жыл бұрын
Namw muze muragira ibintu biri professionnels kugira naba intellectuelles baze bararaba ibiganiro vyanyu
@jeannzeyimana4688
@jeannzeyimana4688 2 жыл бұрын
Amahoro, mugenzi ,imbibe mufise mwazihawe nande. Ko Tuzi ibigabiro vy' Abami bi Burundi biri ngaho iwanyu. Uravye i gice Bugufi n'a Bushubi colonisation nyaze Uburundi . Kuri Ntare Rugamba urabona ingene bwangane? Urabaza ico bita Shinge n'a Rugero. Merci.
@felicienharerimana1666
@felicienharerimana1666 2 жыл бұрын
None se urwanda rugana gute? Ko rungana urwara! Hanyuma ivyo uvuga ngo ibihugu ntivyabaho haba ubwami!!!
@stanleyvanpersieirakoze4039
@stanleyvanpersieirakoze4039 2 жыл бұрын
Ariko arabesha.... Mu kirundo ntihari mu Rwanda.... Ijambo ikirundo azi ico gisobanura ??.... Ko atavuze amateka y'Umwami NTARE RUSHATSI w'i burundi ko ariwe yaguye uburundi ko ariwe yahatse abanyarwanda !
@samsonbucyanaingenere9913
@samsonbucyanaingenere9913 10 ай бұрын
Ntare Rushatsi amateka avugako yarerewe mu Rwanda nonex yari kuruhaka ate kandi arirwo rwari rumuhatse!!!
@gilbertnkurunziza9643
@gilbertnkurunziza9643 2 жыл бұрын
Ntagih nakimw urwanda ruzigera rutsinda UBURUNDI wew beshera hiyo NDAZIKO MWIYEMERA NA KAGAME WANYU ATACO MUMAZ
@yromy6665
@yromy6665 Жыл бұрын
Wa muhutu we
@mfuranzimafred8904
@mfuranzimafred8904 2 жыл бұрын
Nsanzabera ni inzu y'ibitabo igenda.
@tjrwanda8415
@tjrwanda8415 8 ай бұрын
migongo nikirehe ntag aringoma
@user-il7pd9et7d
@user-il7pd9et7d Жыл бұрын
Tusigurire ubwoko bwa bahanza??
@chrishima9203
@chrishima9203 2 ай бұрын
Kuvuga menshi siko kuyamara zuvuga ivyo mu rwanda uhende abo natwe turazi histoire yacu si royaume du Rwanda yatanguye mur 14ēS iburundi yantangiye mur 16ē S na Ntare Rushatsi hama Ntare Rugamba aza yiyagurira urumva ko yaguye nigihande catwarwa mu rwanda urabaz histoire ya kirundo , Ikindi ubesha Empire Cwezi yarikomeye yagiye gutatanya kuzindi mvo ntabwo ari urwanda abanyarwanda bastinze umwami wi bunyoro apana empire chwezi, Mbe ko uvuze ko urwanda rudaterwa, Bufumbira harihe? Kirundo hari he? Zutera inkuru ivyobwoko sinzi iwanyu ingene mubifata muburundi yari classement yubutunzi witwa umuhutu kubwo gukena ukitwa umututsi kubwo gutunga kandi nu rwanda niko vyari urabaza aba Historien ababanda babatyete histoire yabo niho uzomenya ko ubuhutu n'ubututsi bwamyeho kera
@dennis-sd7ot
@dennis-sd7ot 2 жыл бұрын
hi, mwazatugaruriye nsanzabera jean de die akudusobanurira ibyerekeye uko haribice bya congo byahoze Ari mu rwanda Nuko byahindutse hakaba Ari mu congo, plz we need full information plzz 🙏
@aristidearakaza6723
@aristidearakaza6723 2 жыл бұрын
Ni Congo gusa??azasigure nahandi
@yromy6665
@yromy6665 Жыл бұрын
@@aristidearakaza6723 Congo yafashe igice kitwe, Uganda ifata ikindi, ariko nanone igisaka cyari Tanzania.
@emmanuelndayizeye1001
@emmanuelndayizeye1001 Жыл бұрын
KO uwo misesanguzi avuga KO araho uburundi beigez butsinda urwanda mumbarize origine ry'izina "kirundo" mumbarize ahavuye imigani kubura "Shinge na Rugero".ariko nabe asesangura nk'umu chercheurs
@aristidesindayigaya8893
@aristidesindayigaya8893 Жыл бұрын
Ariko naho banze kuba igihugu kimwe,abatuye bino bihugu byombi ni bamwe kuko imiryango myshi usanga murwanda niyo usanga muburundi,kuko imbere y,umuzo w,abazungu abari batuye ibi bihugu bajagajaga uturere tugize ibi bihugu atankomyi.
@aliyahfanuel-qc7gn
@aliyahfanuel-qc7gn 2 ай бұрын
ivyo biganbo bitagira références mubireke , ni amatiku. none abo bami ba b' Abarundi bishwe bitwa ng' iki? Kirima Rugwe yagwana na nde mwami w' uburundi. hagarika iyo complexe de supériorité! Abarindi si ingwanyi!
@charlesnahimana3163
@charlesnahimana3163 Жыл бұрын
Aho avuga yuko Abarundi mu ntambara bagiranye n'amahanga ko Natasha kwagura igihugu cabo Nsanzabera yahihendeye kuko Umwami Ntare wa kane Rugamba Rutinywa yarateye yongera yigarurira Ubuha n'Ubunyabungo. Aho ngaho ni asubiremwo ahakorereko ubushakashatsi.
@excitersdiogene243
@excitersdiogene243 3 ай бұрын
RWANDA urundi pardon
@DerrickTuyishime-mc3bn
@DerrickTuyishime-mc3bn 3 ай бұрын
😂😂🤣 nize history yiburundi ntamwami wiburundi yigeze agwa kurugamba ubwo nububeshi uri kuvuga 😂😂😂
@lucienahishakiye6767
@lucienahishakiye6767 Жыл бұрын
Uyu mugabo nibaza ko mwamutumiye kubera ko Ata bumenyi afise kuko numwana wo muri primaire yomwigisha. Mbona yo subira kwishure akiga
@megradorodvarez6788
@megradorodvarez6788 2 жыл бұрын
"Ubutaruswa n' ubutaneswa ??? !!!! ...." ngirango Urwanda rufite; 1) World Cup Trophies 🏆 (5) 2) Olympics Medals 🏅 (200) 3) Ba billionaires (1,000) Nibindi totazamenya...
@ntirenganyasimeon8039
@ntirenganyasimeon8039 Жыл бұрын
Hahaaa
@semuganzabicusulaiman2353
@semuganzabicusulaiman2353 Жыл бұрын
Komeza urote.
@ndabaniweperusi9546
@ndabaniweperusi9546 2 жыл бұрын
Uragendurwaneubundabekobatabahundura
@nahimanaremi8449
@nahimanaremi8449 Жыл бұрын
Gezaho mbona urinamuto ukingali mutoto
@zakariatushima7386
@zakariatushima7386 2 жыл бұрын
Nanjyendashaka kumenya ubwoko bwitwa abagesera hariumuntu wambwi yeko turiabajyesera bokwarucwa nonerucwa nayobewe icyaricyo
@user-nf9ue9lh7j
@user-nf9ue9lh7j 4 ай бұрын
Nuko turaba ba aberi ungwanda bakaba arabana bakayin
@vyizigirofiston6783
@vyizigirofiston6783 Жыл бұрын
Dr rusa niw yize apan ww kbx kuk ntavyuzi ugira emotion nkuwutnya kagame
@GaetanMuntunutwiwe
@GaetanMuntunutwiwe 8 ай бұрын
MBEGA WIZE HEHE? IVYO BIHUGU UVUGA WAVYIZE MURI GEOGRAPHIE IYIHE. UWO MWAMI UVUGA KOMWSHE NTIYIGEZE ABAHO. URWANDA NTIMUTERA KANDI MWADUTEYE MU KAYANZA,CIBITOKE ,KIRUNDO MUGABO AHO HOSE NTA NAHAMWE MWAFASHE. AHUBWO MWAHABONEYE ISHANO.
@deogratiasbaburifato2264
@deogratiasbaburifato2264 Жыл бұрын
Asubiremwo numéro de téléphone. Urakoze
@nkeza68
@nkeza68 11 ай бұрын
Uyu mugabo avuga ivyo atazi!!! Mubaze Kirundo ico bivuga!! Hahaaaaaaa!!! Uyu n’umutabani!!
@marcussaidingabire7337
@marcussaidingabire7337 10 ай бұрын
wa Mugabo we muri histoire du Burundi ivyo uriko uvuga nta vyo tuzi, urazi impamvu Kirundo yiswe uko? uzobaze kandi yari Bugesera
@kafu6168
@kafu6168 2 жыл бұрын
Abahutu nayandimoko bishakira amphora arokomwebwe abatutsi mwamamushotorana nicyogituma mutagwira inzigonubwibone bizobamara
@umwarivestine5747
@umwarivestine5747 2 жыл бұрын
Bagwira mwarabishe mukabamara mwe c komugwiriye bibamariye iki iburundi ntimwabamaze syiiii
@yromy6665
@yromy6665 Жыл бұрын
@@umwarivestine5747 Ico nikibonerakure gifise urwanko kubatutsi.
@umwarivestine5747
@umwarivestine5747 Жыл бұрын
@@yromy6665 egoko yewe kiragatsindwa nimana
@umwarivestine5747
@umwarivestine5747 Жыл бұрын
Shitani mukubwa gumana amoko yawe
@umwarivestine5747
@umwarivestine5747 Жыл бұрын
@@yromy6665 ntacyo azabatwara yogatsindwa abo bishe c ntibanyurwa
@ngagishow2614
@ngagishow2614 2 жыл бұрын
Ibintu byose nubwumvikane.bashatse nubu babikora bikaba igihugu cyimwe arko muzehe wacu akayobora kko arashoboye..
@prospernsabimana8744
@prospernsabimana8744 Жыл бұрын
Nivyiza kuvuga amateka yibihugu 2 urikumwe nabavuka murivyo bihugu Ibindi nukubesha abantu nawe utisize
@viateurniragira3633
@viateurniragira3633 11 ай бұрын
L'arrogance et l'orgueil des rwandais. Ko mwiyemera,tubwire ingene mwatakaje Kirundo.
KIRIMA I RUGWE waremye Ubuhutu, Ubutwa n'Ubututsi ni muntu ki?
42:22
Wait for the last one! 👀
00:28
Josh Horton
Рет қаралды 110 МЛН
Climbing to 18M Subscribers 🎉
00:32
Matt Larose
Рет қаралды 36 МЛН
Sigma Girl Past #funny #sigma #viral
00:20
CRAZY GREAPA
Рет қаралды 23 МЛН
SINIHANGANIRA ABAGOREKA AMATEKA Y'U RWANDA
46:55
IKONDERAinfos
Рет қаралды 59 М.
Ubuhamya bw'Abanyarwanda birukanwe n'u Burundi
4:29
RwandaTV
Рет қаралды 34 М.
Imitegekere yose y' u BURUNDI by MWANAFUNZI na MUNANA
33:45
RedBlue JD
Рет қаралды 81 М.
#EP_01 Amoko n'imiryango y'Abarundi
26:00
Indundi TV
Рет қаралды 4,1 М.
Wait for the last one! 👀
00:28
Josh Horton
Рет қаралды 110 МЛН