No video

🔴LIVE TALK 11💥DORE WA MUVUGO WAKOZE KURI BAHATI🚨BAMPORIKI MUMAJWI KUBERA IBYO YAMUVUZEHO AKABURA

  Рет қаралды 32,879

Rwanda Live Talk

Rwanda Live Talk

Күн бұрын

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko Polisi y’u Rwanda yamenye ikibazo cy’ibura ry’umusizi Innocent Bahati ihawe amakuru na RIB ndetse ko mu minsi ya vuba hazatangazwa amakuru yavuye mu iperereza.
Mu ntangiriro za 2021 nibwo hatangiye kuvugwa amakuru ajyanye n’ibura ry’umusizi Bahati. Bivugwa ko yaburiye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza.
CP John Bosco Kabera yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’ibura rya Bahati Polisi yakimenye ihawe amakuru n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Ati “Icyo twavuga ni uko Polisi kuva iki kibazo cyamenyekana yagikurikiranye. Mu iperereza yakoze hari amakuru atandukanye yagiye aboneka azatangazwa mu minsi ya vuba.”
RIB yabwiye IGIHE ko tariki 9 Gashyantare 2021 ari bwo yakiriye ikirego gisaba gushakisha Bahati cyatanzwe kuri Station ya Busasamana mu Karere ka Nyanza.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, ati “Ikirego cyarakiriwe, RIB yahise itangira iperereza. Ndakeka mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri, raporo y’iperereza izaba yabonetse. Twazabagezaho icyo iperereza ryagezeho.”
Ntabwo ari ubwa mbere ikibazo cyo kuburirwa irengero ku bantu kivuzwe ndetse mu minsi ishize RIB yavuze ko yakira abasaba ubufasha mu gushakisha ababo.
Mu Ukuboza 2020, Umuyobozi Mukuru wa RIB, Rtd. Col Jeannot Ruhunga, yabwiye Abanyamakuru ko hari impamvu nyinshi zijyanye n’uko kubura kw’abantu.
Ati “Hari ubura kuko wenda yagiye akagorobereza ahantu ntatahe, hari ababura kuko yahunze amadeni, kuko yagiye gupagasa ntabivuge, hari impamvu nyinshi. Tubibona buri munsi bamwe bakaboneka, abandi ntibanaboneke rimwe na rimwe.”
Bahati Innocent yamenyekanye nka Rubebe kubera umuvugo yahanze ukaba ikimenyabose akanawitirirwa.

Пікірлер: 12
@yvonneuwase6228
@yvonneuwase6228 2 жыл бұрын
Uyumwana amarasoye muzayabazwa 😭😭😭
@noellambazumutima3585
@noellambazumutima3585 4 ай бұрын
Nkuyu ahaaaa yaragiye iwabo watwese. aheza mw'ijuru bahati weee Coffi na kizito tuzohora TUBibuka.😂😂😂 Aba basore muzoba murambwira.
@nshimiyimanadavide644
@nshimiyimanadavide644 10 ай бұрын
Ngo bamoricyi bamuhora ubugwari nubugome noguhakirizwa wicisha abo abaguhatse batinya uribwa bamporicyiwe amaraso yabahati azakubarweho woweninkotanyi muripyinsi ziryamaraso pe
@anastasebizimana1139
@anastasebizimana1139 Жыл бұрын
Kbs batubwire aho umuvandimwe Wacu bamushyize
@samoramachelsms3798
@samoramachelsms3798 2 жыл бұрын
Turabona ubukotanyi mwagize HE president Paul kagame muri Isonga 🙏🇷🇼
@lysemunezero-vl1mo
@lysemunezero-vl1mo Жыл бұрын
Bamporiki yari kakamasa
@nshimyumuremyieric9619
@nshimyumuremyieric9619 24 күн бұрын
Ariko bazatubwire uyumwana yaburiyehe koko abandi barapfuye turabimenya ariko uyu yagiye he yaburiyehe reta yaramubuze nayo mbega?
@user-yg5lv6wz6x
@user-yg5lv6wz6x 11 ай бұрын
Warumuhanga innocent tugufit kumutima
@GregoireMunyankuriza-xv1fi
@GregoireMunyankuriza-xv1fi Жыл бұрын
BAMPORI TUBWIRE UYU MWANA ARIHE??
@ibyahichuwe.tv_comedy
@ibyahichuwe.tv_comedy Жыл бұрын
P
@user-mw1vh2op5f
@user-mw1vh2op5f 6 ай бұрын
???????????????????!!!?
Meet the one boy from the Ronaldo edit in India
00:30
Younes Zarou
Рет қаралды 16 МЛН
Can This Bubble Save My Life? 😱
00:55
Topper Guild
Рет қаралды 72 МЛН
Umwenda Ngomba u Rwanda by BAHATI Innocent
6:47
AFRIKANS
Рет қаралды 88 М.
Corona virus niramuka ikize! By BAHATI & KEZA
3:09
Umusizi BAHATI
Рет қаралды 55 М.