No video

Murumuna wa Perezida Habyarimana, Dr. S.Bararengana wamaze Abatutsi yari ashinzwe kuvura

  Рет қаралды 20,220

Intsinzi TV

Intsinzi TV

Күн бұрын

URUHARE RWABAGANGA MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI PART 2
Dr Bararengana Séraphin
Uyu Akomoka mu Gasiza aho se Ntibazirikana Jean Baptiste bivugwa ko yatujwe n’abapadiri ahagana muri 1913. Ni ahahoze ari muri Komini Karago, ubu ni mu Mudugudu wa Gasiza, Akagali ka Nyundo, Umurenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu. Igihe kirekire yabaye umuyobozi w’Ishami ry’ubuvuzi (doyen) muri
kaminuza y’u Rwanda (UNR) ariko nk’abandi benshi yari n’umuganga muri CHUB. Ni murumuna wa Juvenal Habyarimana wari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ndetse akaba no mubagize « AKAZU », agatsiko k’ibikomerezwa mu gisirikare no mu buyobozi bwite bwa Leta kari gafite ijambo rya nyuma ku
butegetsi, imiyoborere, ubutabera, ubukungu n’igisirikare by’igihugu. Mu itegurwa rya Jenoside, Dr Bararengana yakanguriye abakozi bo muri CHUB kwitabira ubwicanyi no gutanga ibikoresho byo kwica.
Urukiko rwa Gacaca rw’Akagali ka Mamba, Umurenge wa Ngoma rwamukatiye igifungo cy’imyaka mirongo itatu (30) adahari ku wa 05/09/2007. Abandi icyo cyaha cyahamye muri urwo rubanza
mu bufatanyacyaha bagahabwa igihano kimwe ni Dr Bigirimana Ignace, Dr
Mugabo Pierre na Dr Karemera Alphonse. Ubu Dr Bararengana aba muri Gabon.
Nyuma ya Dr Bararengana Seraphin Turakomereza ku rutonde rugagaza uruhare rw’abaforomo n’abakozi b’inzego z’ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Butare
REMERA Simeon
Uyu Yari umuforomo (assistant médical) akorera ikigo cy’abafite ubumuga bwo mu mutwe cya CARAES, ishami rya Butare. Yari umukuru wa CDR muri Perefegitura ya Butare. Ni umwe mu bayoboye Jenoside ahantu hatandukanye mu Mujyi wa
Butare no muri Komini Runyinya aho yakomokaga. Kuwa 26/09/2007, Urukiko Gacaca rwamukatiye adahari igihano cy’igifungo cy’imyaka mirongo itatu (30).Umugore we, Gemma, yari umuforomokazi, Urukiko Gacaca rwa Tumba B
rwamukatiye ku wa 27/07/2009 igihano cyo gufungwa burundu rumaze kumuhamya ibyaha bya jenoside yakoreye i Tumba muri Butare.
MUSANGANIRE Felesita
Uyu Yakoraga mu mushinga wa SIDA mu kigo cya kaminuza cyari gishinzwe ubuvuzi rusange (CUSP). Akomoka i Gitarama, ni umukobwa wa Dominique Mbonyumutwa wagizwe Perezida wa mbere w’u Rwanda. Ku wa 20/12/2006, Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Ngoma rwamukatiye adahari igifungo
cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25). Mu byaha byamuhamye harimo iyicwa rya Prof. Pierre-Claver Karenzi biciye kuri bariyeri y’imbere ya Hotel Faucon, gufatanya na Dr Eugene Rwamucyo mu rupfu rwa Cécile Nyirasikubwabo wahoze ari umukozi wa CUSP. Kuri iyo bariyeri Félicitée Musanganire yakoraga akazi ko kugenzura indangamuntu z’abantu atandukanya Abahutu n’Abatutsi, agatanga Abatutsi bakicwa n’interahamwe n’abasilikare. Yahungiye muri Afurika y’Epfo aho akora mu kigo gishinzwe iby’icyorezo cya Sida cya Kaminuza ya Western Cape, ari naho yakomereje amashuri amaze guhunga. Umugabo we Dr Pierre Mugabo bafatanyije gukora jenoside i Butare yakatiwe igihano cy’imyaka mirongo itatu (30) ku wa 05/09/2007.
Umubikira MUKARUBIBI Tewopista
Uyu Ni Umwenebikira wari ushinzwe igikoni cya CHUB mu bijyanye no kugaburira abarwayi biganjemo abakene badafite imiryango yabo ibagemurira. Yahamijwe ibyaha bitandukanye kubera gufatanya n’abaganga, abaforomo n’abandi bakozi ba CHUB mu bwicanyi bwakorewe mu bitaro bya Kaminuza. Inteko y’Urukiko Gacaca rwa Butare-ville yamukatiye imyaka mirongo itatu (30) ku wa 11/08/2006. Afungiye muri gereza ya Nyamagabe.
MUKAMUZIMA Philomene alias Kinanda
Uyu Yavukiye ku Gikongoro muri 1954 mu yahoze ari komini Nshili. Yakoze muri ONAPO/ Butare kuva muri 1993 ashinzwe serivisi yo kuringaniza imbyaro avuye muri CUSP aho yari Umuforomokazi. Yabaga mu itsinda ry’abicanyi ryari ryarashyizweho na Pauline Nyiramasuhuko n’umuhungu we Arsene Shalom Ntahobari, akaba yari n’inshuti magara ya Dr Seraphin Bararengana, murumuna wa Perezida Habyarimana. Yabaga kandi mu itsinda ry’abategura Jenoside ryo muri CUSP. Mu bwicanyi yafatanyije kandi na Dr Rwamucyo Eugene na Depite
Febronie Nsaguye wo muri MRND. Ku wa 26/03/2008, yahamijwe n’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Ngoma ibyaha byo kujya mu nama zitegura jenoside kuri CUSP, gushyigikira ikorwa rya jenoside, kugenzura no kugambanira abakozi bagenzi be b’Abatutsi bakicwa. Yakatiwe igifungo cy’imyaka cumi n’icyenda (19).

Пікірлер: 16
@mugabojacques6246
@mugabojacques6246 Жыл бұрын
Murakoze kucyegeranyo muba mwadukoreye pe.Ariko Kabgayi Dr Niyitegeka Theoneste yarangije igihano ubu Ari mubuzima busanzwe
@felixkazungu
@felixkazungu Жыл бұрын
Murakoze kuriyinkuru Gusa unanabasure bano harangije ibihano tumenye uko basigaye babayeho nuko babanye n'abandi muri society
@bahoforever
@bahoforever Жыл бұрын
Imana izabibabaze
@shukulujoseph6388
@shukulujoseph6388 Жыл бұрын
Abaraso bamennye imana izabababaza
@jeanphilippeuwimana7693
@jeanphilippeuwimana7693 Жыл бұрын
Uzi ko mwasaze koko. Mwataye imitwe pe. Uwabasubiza yaba ari umusazi kubarusha.
@charlesfils
@charlesfils Жыл бұрын
Ibiganiro nk ibi bisebanya ntabyo dukeneye. Icyaha ni GATOZI ntimukagihindure ISANO. Eg.: _Ntimukazize abantu kuba bagira icyo bapfana na Habyarimana_
@Ukurigucamuzikontigushye
@Ukurigucamuzikontigushye Жыл бұрын
Abana b’u Rwanda nizere ko bafite ubwenge bwo wikorera iperereza rihamye! Sibibi kuvuga amateka y’ukuri aliko ibi byo kubeshyera abantu uko mwishakiye sibyo! Be mindful uri kubiba urwango! Uwo Bararengana usiga amaraso ntiwabikora yiba wari umuzi byibura gatoya! Cg waba umuziza ko ari murumuna wa Habyarimana? Biraababaje!
@kagabopierre8027
@kagabopierre8027 Жыл бұрын
Ariko abantu bamwe muribona mugakabya , ubu se iyo ureba ibindi wandika koko??? , wowe se niba ufite ubwenge abatutsi/abahutu baba bishe mukuru wawe wowe ukabona imbaraga zo kujya kubavura? None se abatutsi bo bamwiciraga iki? ariko se mwumva ko umututsi kwica umuhutu ari nko kwica isazi , naho umuhutu yakwihorera induru ngo 😭🗣😭🗣😭🗣😭🗣😭🗣?!?!? Aya matiku n'amateshwa muzayareke cyera abana bazajya babwirana ukuli ngo abatutsi bishe president w'umuhutu n'abahutu barihorera bica abatutsi
@eastafricaman4918
@eastafricaman4918 Жыл бұрын
@Kagabo,sinzi uko nagusubiza kuko mbuze uko nagusubiza.Guhanura indege yarimo Habyarimana nibyari bivuze kugenda kwica abaturage basazwe b'abatutsi(batazi ibijyanye na politic) na bahutu batavugaga rumwe naleta yari iriho(cyagwa batari bashyigikiye icyibi).Ikindi munkotanyi harimo abahutu ,ntabwo inkotanyi zari zigizwe nabatutsi 100%.Gusa ikibabaje mbona ubu nuko hari abatutsi batumva ko hari abahutu babaye nuko nabo babaye.Ikindi nuko hari abatutsi bagira abahutu bose abicanyi kandi ataribyo.Mbona dufite urugendo rureru rwokugera kubumwe n'ubwiyego nyabwo.
@kagabopierre8027
@kagabopierre8027 Жыл бұрын
@@eastafricaman4918 Nanjye ndabona ubuze icyo unsibiza koko🤔, ariko njyewe mbona ibintu by'uburyarya ari byo byadusenyeye igihugu reka mbanze nkwereke nawe uko ufite virus y'uburyarya :uti guhanura indege yari irimo Habyarimana , iyo ndege se ni iyo Habyarimana yari yateze maze inkoramaraso z'inkotanyi ziyihanura zitari zizi ko arimo 🤣😂🤣😂 , iyo ndege se yari iyi ntambara ngo inkoramaraso zivuge ko zitabaraga agiye kuzirasa?, izo nkoramaraso z'inkotanyi se zari ziyobewe ko kuyirasa bigira ingaruka mu gihugu cyari kuzuyemo ubushyamirane bukabije kubera intambara zatangije kuva 1990 zigenda zica abahutu kuva za Byumba na Ruhengeri ? ikindi kandi abo bahutu bicwaga n'abana b'abatutsi babaga baratorotse amashuli bakajya mu nkotanyi ibyo ubihakanye waba utagira ubwenge kuko njyewe ubwanjye abo twiganaga ndabazi, kohereza abana bawe ngo bajye kwifatanya n'abateye igihugu ubu nyine nawe urabyumva uko inkotanyi zagenza uwo zafata yohereje umwana we muri FDLR 🤷‍♂️, Habyarimana amaze kwica abatutsi bamwe bari batangiye gukora ibirori mu gihe abahutu bari mu kababaro kenshi🤷‍♂️, ibyo by'abahutu umbwira bari bari mu nkotanyi ni ibigoryi bitagira ubwenge kubera inda nini y'amafaranga no kugwa mu mutego wo gukunda abagore b'abatutsikazi bakabitwara ubwenge kugeza bigambaniye igihugu ntugire ngo hari ubundi bwenge bwabajyanyeyo kugeza aho bagambanira bene wabo ngo inkotanyi zibamarire ku icumu uhereye ku mukuru w'igihugu reka nze mbikubwire ibyo bihoryi undatira bya Bizimungu Pasteur ubu ashinzwe iki mu nkotanyi ?!??!?wambwira umwobo abamo?!?!, Kanyarengwe Alex wapfuye urw'imbwa mwaramubujije no kujya kwivuza hanze ngo ashaka gutoroka, Seth Sendashonga inkotanyi zarasiye i Nairobi zaramwangaje ari yo arimo kurindagirira, ikindi kigoryi Twagiramungu Faustin cheri wa Uwilingiyimana Agatha abo bose bari barigize imfura nziza z'abatutsi nabo birirwa batuka banacira Habyarimana mu maso ngo inkotanyi zirahari ntacyo yabatwara, none utarapfuye arimo ararindagira iyo mu mahanga abana b'abatutsi barimo kwirira imfashanyo z'abazungu babahaye igihugu, sha reka ndekeraho ariko ibintu byo kwirirwa mupfundikanya ibinyoma ntaho bizageza igihugu ni ubwiyemezi gusa ngo igihugu cyateye imbere kandi cyubakiye ku maraso, amarira , ibinyoma n'agahinda kenshi katazashira kubera inyota ikabije y'ubutegetsi ishingiye ku binyoma iterabwoba n'uburyarya
@inganjirwanda1619
@inganjirwanda1619 Жыл бұрын
Noneho ndabyemeye ko ubugome hari abakibufite reka nkwibarize nshuti munyarwanda mugnzi wanjye nawe wakica? ese wakora nkibyo bakoze? @kagabo Pierre Umwami IMANA Akugenderere
@kagabopierre8027
@kagabopierre8027 Жыл бұрын
@@inganjirwanda1619 OK , sinzi ibyo wemeye ibyo aribyo icyo nagusaba nukubanza ukemera ukuli kw'ibyabayeho mu Rwanda, turi kumwe👂??!!? 1) Intambara yo 1990 yatangiye ite ? yatangijwe na nde? iyo utangije intambara utekereza ko wowe uzaza wica gusaaaaa, hanyuma wowe bakakureberaaaa ?!?!, iyo ntambara yatangijwe n'abatutsi baturutse i Bugande muri NRA ya Museveni byose bafashijwe na USA, Ubwongereza , Ububiligi, Israël n'ingabo z'abatutsi za Buyoya i Burundi, hakiyongeraho n'urubyiruko rw'abatutsi batorokaga igihugu benshi batoroka n'amashuli bakajya gufasha inkotanyi kuza zica ibihumbi by' abahutu guhera Byumba na Ruhengeri unaskiya👂?! 2) Ubufaransa bwari buyobowe na Mitterrand bwabwiye Habyarimana ngo nta ntwaro buzongera kumuha intwaro nakore imishyikirano n'abatutsi basaranganye ubutegetsi nk'uko bwari bwamusabye kwemera ko mu Rwanda hajyaho amashyaka menshi na democracy ari nayo yavuyemo amabandi nka ba Faustin Twagiramungu, n'inshoreke ye Agatha Uwilingiyimana bahise baba abagaragu b'inkotanyi mugutegura no gufatanya mu migambi mibisha yo kwica Habyarimana , ubwo birirwaga baririrmba ku misozi yose bafatanyije n'abatutsi ngo Habyarimana ni mayibobo navaho impundu zizavuga, 3) Habyarimana yemeye imishyikirano kugeza n'ubwo yemeye gucumbikira izo nkoramaraso z'inkotanyi muri CND abantu bati nyamara wa mugabo we wikozeho ibyawe birarangiye baraje bazakwivugane, abo babisha ntibyatinze ku italiki ya 06/04/1994 umugambi mubisha wabo bafashijwe na CIA y'abanyamerika nabo bakoresheje abajura babo b'ababiligi barawusohoza ubwo ingaruka z'ubwo bugome n'ubugambanyi bwari bumaze imyaka ine nibwo bwavuyemo abahutu kwihorera bica abatutsi aribyo Kagame n'inkotanyi baje kwita jyenosaidi, ndahamya ko izo nkoramaraso iyo zitaza kwica umukuru w'igihugu utaba urimo umbaza ibibazo nk'ibyo bidashyitse ,ndahamya ko abatutsi n'abahutu baba bakibana neza mu mahoro bigana, basangira , bashyingirana batabarana nk'uko byahoze mbere ya 1990 none urubyiruko rw'u Rwanda rwararindagiye kubera uburozi bw'abo bicanyi Kagame ba Kabarebe, Rutaremara wavuze ngo ntiwarya umureti utamennye amagi, none reka birire umureti nyine🤷‍♂️ , niba uzi ubwenge wumvise kandi nawe Umwami Imana akugenderere akwereke ukuli kose kw'ibyabaye i Rwanda 🤷‍♂️
@isarosalama202
@isarosalama202 9 ай бұрын
Ibyobiyekerezobyawe bizakwicanabi wowe nabawe nukomguko imiryango itindaharakubera ubugome kdinawe urigitangaza mubiyemeze mubagome uruwambere uraboze mumyunvire yawe, izompinjazishwe zahorerwaga habyara? Imyunvire yawe iteyagahinda
@musabyimanabeata5278
@musabyimanabeata5278 Жыл бұрын
Ko yananutse nukuntu yari munini atabasha kugenda
@musabyimanabeata5278
@musabyimanabeata5278 Жыл бұрын
Ngukundira ikusanya uduha kubicanyi ninkomoko zabo
🩷🩵VS👿
00:38
ISSEI / いっせい
Рет қаралды 22 МЛН
Нашли чужие сети в озере..💁🏼‍♀️🕸️🎣
00:34
Connoisseur BLIND420
Рет қаралды 3,6 МЛН
Pool Bed Prank By My Grandpa 😂 #funny
00:47
SKITS
Рет қаралды 19 МЛН
Meet the one boy from the Ronaldo edit in India
00:30
Younes Zarou
Рет қаралды 17 МЛН
"Inkotanyi ziratunesheje reka twigire kwica Abacivile b'Abatutsi"
1:12:22
Gupfa yarapfuye, ariko se Col BAGOSORA ni muntu ki?
27:21
Intsinzi TV
Рет қаралды 40 М.
"Mudutabare Inkotanyi ziratunesheje": Leta y'Abatabazi
22:42
Intsinzi TV
Рет қаралды 101 М.
🩷🩵VS👿
00:38
ISSEI / いっせい
Рет қаралды 22 МЛН