Рет қаралды 20,220
URUHARE RWABAGANGA MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI PART 2
Dr Bararengana Séraphin
Uyu Akomoka mu Gasiza aho se Ntibazirikana Jean Baptiste bivugwa ko yatujwe n’abapadiri ahagana muri 1913. Ni ahahoze ari muri Komini Karago, ubu ni mu Mudugudu wa Gasiza, Akagali ka Nyundo, Umurenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu. Igihe kirekire yabaye umuyobozi w’Ishami ry’ubuvuzi (doyen) muri
kaminuza y’u Rwanda (UNR) ariko nk’abandi benshi yari n’umuganga muri CHUB. Ni murumuna wa Juvenal Habyarimana wari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ndetse akaba no mubagize « AKAZU », agatsiko k’ibikomerezwa mu gisirikare no mu buyobozi bwite bwa Leta kari gafite ijambo rya nyuma ku
butegetsi, imiyoborere, ubutabera, ubukungu n’igisirikare by’igihugu. Mu itegurwa rya Jenoside, Dr Bararengana yakanguriye abakozi bo muri CHUB kwitabira ubwicanyi no gutanga ibikoresho byo kwica.
Urukiko rwa Gacaca rw’Akagali ka Mamba, Umurenge wa Ngoma rwamukatiye igifungo cy’imyaka mirongo itatu (30) adahari ku wa 05/09/2007. Abandi icyo cyaha cyahamye muri urwo rubanza
mu bufatanyacyaha bagahabwa igihano kimwe ni Dr Bigirimana Ignace, Dr
Mugabo Pierre na Dr Karemera Alphonse. Ubu Dr Bararengana aba muri Gabon.
Nyuma ya Dr Bararengana Seraphin Turakomereza ku rutonde rugagaza uruhare rw’abaforomo n’abakozi b’inzego z’ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Butare
REMERA Simeon
Uyu Yari umuforomo (assistant médical) akorera ikigo cy’abafite ubumuga bwo mu mutwe cya CARAES, ishami rya Butare. Yari umukuru wa CDR muri Perefegitura ya Butare. Ni umwe mu bayoboye Jenoside ahantu hatandukanye mu Mujyi wa
Butare no muri Komini Runyinya aho yakomokaga. Kuwa 26/09/2007, Urukiko Gacaca rwamukatiye adahari igihano cy’igifungo cy’imyaka mirongo itatu (30).Umugore we, Gemma, yari umuforomokazi, Urukiko Gacaca rwa Tumba B
rwamukatiye ku wa 27/07/2009 igihano cyo gufungwa burundu rumaze kumuhamya ibyaha bya jenoside yakoreye i Tumba muri Butare.
MUSANGANIRE Felesita
Uyu Yakoraga mu mushinga wa SIDA mu kigo cya kaminuza cyari gishinzwe ubuvuzi rusange (CUSP). Akomoka i Gitarama, ni umukobwa wa Dominique Mbonyumutwa wagizwe Perezida wa mbere w’u Rwanda. Ku wa 20/12/2006, Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Ngoma rwamukatiye adahari igifungo
cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25). Mu byaha byamuhamye harimo iyicwa rya Prof. Pierre-Claver Karenzi biciye kuri bariyeri y’imbere ya Hotel Faucon, gufatanya na Dr Eugene Rwamucyo mu rupfu rwa Cécile Nyirasikubwabo wahoze ari umukozi wa CUSP. Kuri iyo bariyeri Félicitée Musanganire yakoraga akazi ko kugenzura indangamuntu z’abantu atandukanya Abahutu n’Abatutsi, agatanga Abatutsi bakicwa n’interahamwe n’abasilikare. Yahungiye muri Afurika y’Epfo aho akora mu kigo gishinzwe iby’icyorezo cya Sida cya Kaminuza ya Western Cape, ari naho yakomereje amashuri amaze guhunga. Umugabo we Dr Pierre Mugabo bafatanyije gukora jenoside i Butare yakatiwe igihano cy’imyaka mirongo itatu (30) ku wa 05/09/2007.
Umubikira MUKARUBIBI Tewopista
Uyu Ni Umwenebikira wari ushinzwe igikoni cya CHUB mu bijyanye no kugaburira abarwayi biganjemo abakene badafite imiryango yabo ibagemurira. Yahamijwe ibyaha bitandukanye kubera gufatanya n’abaganga, abaforomo n’abandi bakozi ba CHUB mu bwicanyi bwakorewe mu bitaro bya Kaminuza. Inteko y’Urukiko Gacaca rwa Butare-ville yamukatiye imyaka mirongo itatu (30) ku wa 11/08/2006. Afungiye muri gereza ya Nyamagabe.
MUKAMUZIMA Philomene alias Kinanda
Uyu Yavukiye ku Gikongoro muri 1954 mu yahoze ari komini Nshili. Yakoze muri ONAPO/ Butare kuva muri 1993 ashinzwe serivisi yo kuringaniza imbyaro avuye muri CUSP aho yari Umuforomokazi. Yabaga mu itsinda ry’abicanyi ryari ryarashyizweho na Pauline Nyiramasuhuko n’umuhungu we Arsene Shalom Ntahobari, akaba yari n’inshuti magara ya Dr Seraphin Bararengana, murumuna wa Perezida Habyarimana. Yabaga kandi mu itsinda ry’abategura Jenoside ryo muri CUSP. Mu bwicanyi yafatanyije kandi na Dr Rwamucyo Eugene na Depite
Febronie Nsaguye wo muri MRND. Ku wa 26/03/2008, yahamijwe n’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Ngoma ibyaha byo kujya mu nama zitegura jenoside kuri CUSP, gushyigikira ikorwa rya jenoside, kugenzura no kugambanira abakozi bagenzi be b’Abatutsi bakicwa. Yakatiwe igifungo cy’imyaka cumi n’icyenda (19).