No video

Nishe Abatutsi 7 mbicishije Umuhoro || Ubugome bukabije mu kwica Abatutsi

  Рет қаралды 34,652

Intsinzi TV

Intsinzi TV

Күн бұрын

ISHYIRWAMUBIKORWA RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI TARIKI 7;8/4/1994
Nyuma y’imyaka irenga 35 hategurwa Umugambi wa Jenoside wo gutsemba abatutsi kandi bakabamaraho burundu mu buryo bwose bushoboka igihe cyarashyize kiragera Umugambi wateguwe igihe kirekire ushyirwa mu bikorwa maze abatutsi batangira gutsembwa koko byanyabyo guhera ku mwana ukiri munda ya Nyina; Uruhinja;Igitambabuga;Igisekeramwanzi;abana batoya;Ingimbi n’abangavu;abasore n’Inkumi;abagabo bibikwerere n’abagore bamajigija;kugeza ku musaza rukukuri badasize n’ abatutsi bari bafite ubumuga bwaba ubwo ku mubiri no mu mutwe abo bose bazizwaga ko ari Abatutsi gusa.Uyu mugambi rero wo gutsemba abatutsi washyizwe mu bikorwa ku mugaragaro mu buryo buzwi ndetse n’amateka atazigera yibagirwa kuko jenoside yakorewe abatutsi yabaye izuba riva ku manywa yihangu buri wese areba kuva tariki 7 mu kwa kane kugeza mu kwa karindwi mu 1994.mu minsi 100 hishwe abatutsi barenga Miliyoni imwe .mu biganiro byacu rero byabanjirije iki twagarutse cyane ku itegurwa ryayo ariko noneho mu biganiro bihereye kuri iki nibindi bizakurikiraho tugiye kugaruka byihariye ku Ishyirwa mu bikorwa ryayo Tuzagaruka kuri bimwe byayiranze Umunsi ku wundi kugeza ihagaritswe.iki ni igice cya 1 kuri iyi ngingo.mu gutegura iki kiganiro nifashishije igitabo cyashyizwe hanze n’icyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG kitwa “RWANDA 1991-1994:ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA” kikaba cyaragiye hanze mu kwezi kwa gatatu mu 2021 rero mu gice cya mbere kuri iyi ngingo y’ishyirwa mu bikorwa rya Jensoide yakorewe abatutsi tugiye kugaruka kuri bimwe mu byaranze amatariki ya 7 n’iya 8 z’ukwezi kwa kane mu 1994. iyi ni Intsinzi Tv.Uwaguteguriye Iki kiganiro ni BIZIMANA Christian.naho jye ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.
Mu ijoro ryo ku itariki ya 06 rishyira iya 07 Mata 1994, nyuma y’ihanurwary’indege Falcon 50 yari itwaye Perezida Habyarimana Juvenal nibwo Interahamwe n’abasirikare bo mu mutwe warindaga Perezida Habyarimana batangiye gushyiraho amabariyeri mu duce twinshi tw’Umujyi wa Kigali no kwica Abatutsi. Kimwe mu bikorwa Interahamwe n’abasirikari barindaga umukuru w’igihugu bahereyeho ni ugushaka uburyo bwo kujya kurimbura Abatutsi bari bahungiye muri Sitade Amahoro i Remera hafatwaga nk’ahantu harinzwe kubera ko hari hakambitse Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye MINUAR. Uwo mugambi waje
kuburizwamo n’imirwano hagati y’Ingabo za FPR Inkotanyi n’abasirikare barindaga umukuru w’Igihugu bituma abenshi mu Batutsi n’abandi bari muri Sitade Amahoro barokoka.
Mu bari bahahungiye bakarokorwa na FPR Inkotanyi, harimo umuzungu w’Umubiligi witwa François Veriter wari impuguke (consultant) mu bijyanye n’imiyoborere akorera isuzuma imishinga y’u Rwanda rwaterwagamo inkunga
n’Ishami ryUmuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP).Kuri iyo tariki kandi nibwo Major Aloys Ntabakuze, wayoboraga umutwe w’aba Para-commando wabaga mu kigo cya gisirikare cya Kanombe yategetse abasirikare yayoboraga gutangira kwica Abatutsi n’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi batuye hafi y’ikigo cya gisirikare cya Kanombe, ahitwa mu Kajagari.
Uyu munsi kandi nibwo Abatutsi bagera kuri 17 biganjemo abapadiri n’ababikira biciwe mu Kigo cy’Abayezuwiti cya Centre Christus i Remera. Mu bishwe harimo Padiri w’umuyezuwiti Chrysologue MAHAME w’imyaka 67, wayoboraga icyo kigo,
akaba yari no mu bashinze Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu no Kwimakaza Amahoro witwaga “Association des Volontaires de la Paix” (AVP). Abo bose bishwe n’abasirikare ba Leta barimo abarindaga umukuru w’igihugu n’abaparakomando b’i Kanombe bafatanyije n’Interahamwe.
Mu mugambi wo kwikiza abanyapolitiki batavugaga rumwe na Leta ya Habyarimana batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside, tariki ya 07 Mata 1994, ku ikubitiro hishwe Minisitiri w’Intebe, Madamu UWILINGIYIMANA Agathe n’abasirikare icumi b’Ababirigi bo mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye bari bashinzwe umutekano we. Bishwe babanje gukorerwa iyicarubozo n’abasirikare ba Leta y’u Rwanda bari bayobowe na Major Bernard NTUYAHAGA wahamijwe icyo cyaha n’Urukiko rwo mu Bubiligi rumukatira imyaka 20 y’igifungo mu 2007. Igihano ubu yarakirangije yoherezwa mu Rwanda akaba ariho atuye.Abandi bishwe ni Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga,
Bwana KAVARUGANDA Joseph, ba minisitiri Ferederiko NZAMURAMBAHO wari na Perezida w’ishyaka PSD, Maitre Felicien NGANGO wari Visi Perezida wa PSD n’umugore we Odeta UBONABENSHI, Faustin RUCOGOZA wari Minisitiri w’itangazamakuru wari mu ishyaka rya MDR na Landouald NDASINGWA wo mu ishyaka rya PL bishwe ku ikubitiro n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana.

Пікірлер: 70
@jojochance2695
@jojochance2695 4 ай бұрын
Mwahemukiye u Rwanda cyane ariko namwe nta mahoro muzagira 💔 Amarira y'abana mwagize imfubyi , ababyeyi mwagize abapfakazi cg incike muzayabazwe 💔 Turi abanyamugisha kuba twaravutse HE Paul Kagame ariwe uyoboye u Rwanda 😭❤ Tuzakomeze ibyo twigishijwe ko turi "ABANYARWANDA" .
@mutesirose9631
@mutesirose9631 4 ай бұрын
Muzahorana umutima ubacira urubanza kuko mwaratubabaje cyane namwe mwiha igihano kinini kizaba mumiryango yanyu iteka
@nyinawumuntumarielouise8061
@nyinawumuntumarielouise8061 4 ай бұрын
Dore ukokireba gakubitwe ninkuba wakivumewe urumva ngo kiravuga ubwose uvuziki
@ancillebayisenge8226
@ancillebayisenge8226 4 ай бұрын
Hhhh sha umva wenda apfuye no kubivuga mama louise
@ishimwealiance9228
@ishimwealiance9228 4 ай бұрын
Nonese ndibaza nimpinja zo zararwanye ra🥺🙄
@kimenyifred7562
@kimenyifred7562 Жыл бұрын
Wagicucuc weeeee uvuze bakeee .... Gusa namwe niba muri tv nzima nimuzongere kuzana ibyo bucucu bibeshya byatumaze
@migeramigabodenis2193
@migeramigabodenis2193 Жыл бұрын
Imana izokubaza abobana bayo wishe sha
@lolitaimena9782
@lolitaimena9782 Жыл бұрын
Uwiteka wenyine niwe wo kuduhorera😭😭😭😭😭😭💔💔💔💔 haribintu biba birenze ubwenge
@Souleymane_
@Souleymane_ Жыл бұрын
Wallayi
@jabomarcel8150
@jabomarcel8150 4 ай бұрын
❤​❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤
@FromstonetoAI123
@FromstonetoAI123 Жыл бұрын
Haricyimbabaza cyaneee ,Imana niyonkuru
@hannahbetth387
@hannahbetth387 2 күн бұрын
Mwamabyi mwe😭💔
@heavenbukuru5396
@heavenbukuru5396 Жыл бұрын
Byarabasaga mwabigoryi mwe
@user-jn1ry8nq1s
@user-jn1ry8nq1s 4 ай бұрын
Ariko nkaba bantu bariho kweli mukabareka ngo bararwanye mfiiiiiiii
@user-lc7oq4ze8r
@user-lc7oq4ze8r 4 ай бұрын
Umviyi nkoramaraso ngo nishe nisheeee..ngo nabo ntabandi..Arik muziyuko Abantu birega ibice???
@mignonneraissa2270
@mignonneraissa2270 4 ай бұрын
Ariko I'm sorry kuvuga gutya reka mutwange mwari nababipe ubwo Koko iyisura wayibona ntunapfe itaranagukoraho nukuri mwaribabi pe wajyirango babanje nokubatoranya ngo mwice 😢😢😢😢 lmana ibabarira nukuri kuko mwisize umuvumo witeka nabazabakomokaho kumena amaraso kubeshya gusa ngo abantu bararwanye mwambwa mwec hanyuma bamaze kurwana kucyi aritwe twapfuye turibenshi mwigeze mubona dufata imihoro uko bisa gusa ,Sha nuwanteretaga gusa nkabona isura narahungaga kubera kubatinya mujye mutwihanganira mwaduteye ubwoba nimwe mwabiteye
@egideasher1414
@egideasher1414 4 ай бұрын
Reka reka natwe ntitugukeneye😂 uziko wagirango nizahabu ivuga itannya amabyi nkayabandi bannya😂😂....noneho ngo baraguterese🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣ibipfu biragwira
@Sum34643
@Sum34643 Жыл бұрын
Urabona nta nigihunga babivugana pe,
@eugeniemutarutwa5393
@eugeniemutarutwa5393 4 ай бұрын
Ni mwishongore mwahawe umwanya ibyo mwakoze Imana izabibihembere
@bihimanajeanbosco578
@bihimanajeanbosco578 4 ай бұрын
😊
@alidaflorent6481
@alidaflorent6481 4 ай бұрын
Ariko Mana inyamanswa ziragwira nigute umuntu afata umuhoro ungana kuriya agatema munjyenziwe Kandi nawe afite umubiri😢😢😢
@angelmacha7802
@angelmacha7802 16 күн бұрын
Ntabwo bitangaje ikintu nabonye umuhutu akoraneza nukwica,nibobazi kubaga nibo bahorana utuntu dutyaye izo mburagasani sindunva ahumututsi yatemye
@dufitimananaomy6766
@dufitimananaomy6766 Жыл бұрын
Ntabapfira gushira twarashibutse twabakamiye amata mutwitura kudutemesha imihoro ntawakura amateke mumurima ngo yose ayamare mubutaka zambuto zisigara mubutaka zirongera zigashibuka
@nadegecyizere7213
@nadegecyizere7213 Жыл бұрын
😢😢😢Ngo bararwanye ariko ubugome bwaramwokamye burundu kokk
@user-bu3yh4uw5y
@user-bu3yh4uw5y 4 ай бұрын
Ukuntu asubiza byo byonyine birakwereka ko uyu yakongers akica 😢😢😢 wabicishije iki umuhoroooo😮
@DjamilaMfitemungu-bj3wc
@DjamilaMfitemungu-bj3wc 4 ай бұрын
Amabyi Gusa ukorusa ESE nkuru rurakiriho ra ukorusa numutima nikusa
@user-ih3ij3ed1r
@user-ih3ij3ed1r 4 ай бұрын
Ahaaa gusa tugomba kunjya tubihorera kuko Imana yonyine ni yo inzi icyo iza bakorera gusa tu njye twibuka ko abahutu bose Atari bamwe kuko nabo hara bagiye bi cwa na bene wabo bari baze kwifatanya nizo nyamanswa icyindi kd hara bagiye ba hisha bene wacu so bose siko ba ri babaye ipyisi gusa mpore twese twarokotse ntibinzogera Naho bariya Imana yonyine niyo izi icyo iza bakorera
@vestine-xo1hl
@vestine-xo1hl 4 ай бұрын
mwapfuye muhagaze karwane numutima dore uko bishinyika mwambwamye
@I.J.D4578
@I.J.D4578 Жыл бұрын
Umuvumo urajejeta
@umulisajamvier2099
@umulisajamvier2099 Жыл бұрын
UMWERA UTURUTSE IBUKURU UKWIRA HOSE
@umugwanezaderifina7681
@umugwanezaderifina7681 Жыл бұрын
Yewe nyamara namwe ntimuba mworohewe Reba uburyo gisa
@ishimwealiance9228
@ishimwealiance9228 4 ай бұрын
Kugira nabi ntibitanga amahoro noneho kwimenaho amaraso yinzira karengane byo byicumutima burundu,Abakoze Genocide ndahamyako namwe mwapfuye muhagaze pe burya kabone nubwo wakwihana umutima uhora wumva haricyo ugushinja.
@mugabogeoffrey2915
@mugabogeoffrey2915 Жыл бұрын
Urabona uburyo abivugamo nakijonyoko kenshi sha
@Mkel890
@Mkel890 Жыл бұрын
ngo nabo ntabandi as if umengo ni bake. kandi akabivugana umujinya.
@Marie-th8uv
@Marie-th8uv 4 ай бұрын
Urabona umujinya abivuga koko!!!
@user-so9yl9xj7z
@user-so9yl9xj7z 4 ай бұрын
Baguturire Wana ukure uburofa mwisi
@bosconyirimbaraga425
@bosconyirimbaraga425 Жыл бұрын
Iyi nyamaswa se ubu iravuga ukuri ko ivuga ngo tujyetuvugisha ukuri, niba ari abasore babahtu barwanaga n'abatutsi, ziriya mpinja zarwanga nande, zarwanya umugabo w'ubwanwa nkubwo afite? Abasaza n'abacyecuru barwanaga nande? Murabeshya amaraso atariho urubanza mwamennye azabasama kugeza k'ubuvivi n'ubuvivure.
@user-ww8vq2fc5g
@user-ww8vq2fc5g 4 ай бұрын
Iyo ndebye iyo speach y ikikigabo kivugango bararwanye umutwe uhita undya ,gusa twarashibutse
@nyinawumuntumarielouise8061
@nyinawumuntumarielouise8061 4 ай бұрын
Ikigiryi gusa wabonyeukuntu kirogotwawe
@mwamikazimamy6023
@mwamikazimamy6023 4 ай бұрын
😭😭😭😭
@charlottekayitesi9242
@charlottekayitesi9242 Жыл бұрын
Nubu batubonye urwuho batumara! None se igihe cyose bahereyeeee uhereye 1959, wavuga ko ikosa umututsi yabakoreye ari irihe?
@kayitarejames9507
@kayitarejames9507 Жыл бұрын
Ni ikibazo cya poltics bita divide and rule
@agnesuwimpuhwe3495
@agnesuwimpuhwe3495 Жыл бұрын
Ubuse wabicaga ubahoriki koko?😢😢
@user-ej6zo1cp6w
@user-ej6zo1cp6w 4 ай бұрын
Wambwa zanweye amaraso yininzirakarenangane gs Musa nimitima yanyu
@gasasiraallen2787
@gasasiraallen2787 Жыл бұрын
Bahutu muri babi ariko lmana izabiture ibyo mwakoze,murutwa ninyamanswa muragashira nkuko mwabyifurizaga abandi kd amaraso azabahame mbibutsako namwe uko byagendakose muzapfa,murakangwa niyabaremye🤧
@songacohen9441
@songacohen9441 Жыл бұрын
Umva simbeshya nanga abahutu reba uburyo basa we
@user-gn2iq2en2d
@user-gn2iq2en2d 4 ай бұрын
Ntago wandusha
@user-xg1zn6ml5b
@user-xg1zn6ml5b 4 ай бұрын
Iki kinyakuzimu ubu kiravuga iki koko?ariko niko byarebaga byose wabijyeragamo ukagira nguguye mungagi
@gaelobama
@gaelobama Жыл бұрын
uyu mugabo namubona nte Mana yitwaga Bernadette na Papa bakundaga kumwita Toto.
@nyinawumuntumarielouise8061
@nyinawumuntumarielouise8061 4 ай бұрын
Ninterahamwese
@ujoli8642
@ujoli8642 Жыл бұрын
Manawe cyokora ndumiwe
@asiaabdalla4935
@asiaabdalla4935 Жыл бұрын
Ako mumbwire koko ubu baratuje mumitima yanyu mbabajwe nabo wabyaye nibo bamfite agahinda
@user-lx9bo8wd2i
@user-lx9bo8wd2i 4 ай бұрын
Nta nisoni agira
@uzabumwanajeanpaul2725
@uzabumwanajeanpaul2725 4 ай бұрын
Mibirizi
@umulisajamvier2099
@umulisajamvier2099 Жыл бұрын
IJORO RIBARA UWARIRAYE 1994 UMWAKA MUBI KU RWANDA RWIZA
@kwizeraesther2366
@kwizeraesther2366 Жыл бұрын
Ukirirwa unavuga.mushira isoni ra🙄
@user-ej6zo1cp6w
@user-ej6zo1cp6w 4 ай бұрын
Karwne numutima
@Mkel890
@Mkel890 Жыл бұрын
iki ngo ni gi président ca MRND kiracariho?
@rudaseswachristophe6087
@rudaseswachristophe6087 Жыл бұрын
Vuga ubohoke
@chantaliuwamahoro7891
@chantaliuwamahoro7891 4 ай бұрын
Dore uko kireba gakubitwe ninkuba abahutu nta ntamutima bagira imana ntizabababarira 😭😭😭😭😭😭😭😭😭
@uwishemalosine4252
@uwishemalosine4252 Жыл бұрын
Cyakora ukuntu banabivuga ntanipfunwe cg ikimwaro🤭
@joyeuseumwari7617
@joyeuseumwari7617 Жыл бұрын
None se ugira ngo ubugome bwabo bwarashize oya urebye ibyo barigukorera bene wacu Masisi abahutu nibabandi pe
@gasorempanga8562
@gasorempanga8562 Жыл бұрын
Njye mbona abahutu sabantu
@nyinawumuntumarielouise8061
@nyinawumuntumarielouise8061 4 ай бұрын
Aha wakorikise Sha
@dufitimananaomy6766
@dufitimananaomy6766 Жыл бұрын
Oya ntimukabeshye ngabantu bararwanye ibyo mwakoze byarateguwe genocide yadutwaye benshi ntizongera kubaho ukundi
@fannyuwase435
@fannyuwase435 Жыл бұрын
Njye ibi MBA numva batabivuga nubusa baba bari kuvuga birushaho kumbabaza
@mugabogeoffrey2915
@mugabogeoffrey2915 Жыл бұрын
Urabona uburyo abivugamo nakijonyoko kenshi sha
@ujoli8642
@ujoli8642 Жыл бұрын
Rebuburyo ziranterahamwezarizishimye rekambibarize ese amarasomwamenye yabaguyenezakoko ndumva birenzubwenge bwanjye
Ik Heb Aardbeien Gemaakt Van Kip🍓🐔😋
00:41
Cool Tool SHORTS Netherlands
Рет қаралды 9 МЛН
❌Разве такое возможно? #story
01:00
Кэри Найс
Рет қаралды 1,8 МЛН
How I Did The SELF BENDING Spoon 😱🥄 #shorts
00:19
Wian
Рет қаралды 36 МЛН
Wolfram Physics Project Launch
3:50:19
Wolfram
Рет қаралды 1,7 МЛН