Рет қаралды 167,686
#PAPASAVA #NIYITEGEKAGRATIEN #IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA
Niyitegeka Gratien umaze kuba rurangiranwa muri sinema nyarwanda kumazina nka Sekaganda, Ngiga, Seburikoko, Papa Sava n’andi mazina atandukanye, Aya ni amwe muri menshi Niyitegeka Gratien yamamariyeho nk’umukinnyi wa filime ariko akaba anazwi cyane mu bundi buhanzi dore ko ari umusizi, umutahira uzobereye mu by’amazina y’inka, umukinnyi w’amakinamico, umwanditsi w’amafilime n’ibindi byinshi.
Akora ingeri z’ubuhanzi zinyuranye nk’ Ibyivugo, indirimbo, ikinamico, filime, amazina y’inka, urwenya n’ibitutsi bitari mpangara nguhangare.
Mu kiganiro twagiranye ushobora no gukurikira kuri KZfaq Channel Dash Dash Tv, yaduhaye inzira y'inzitane yanyuzemo kugirango akabye inzozi ze, iyo nzira buriwe yamubera isomo rikomeye.
Mu buhamya bwe Yadutangarije ko ubuhanzi bwe yatangiye kubwiyumvamo mu mwaka 1995.
Guhera ubwo aho yanyuze hose higanjemo ibigo by'amashuri aho yize hose mu Yisumbuye na kaminuza yari ikimenyabose.
Ashoje amashuri yisumbuye yagiye gukora akazi k'ubwarimu, Nyuma aza kubona ko kuba mwarimu abifatanya n’ubuhanzi byamugoraga cyane, ahitamo gusezera ku bwarimu.
Akinjira mu bya sinema, izina rye ryabaye ikimenyabose ni ‘Sekaganda’ muri film ‘Zirara Zishya’.
Iyi yayikinnye akiri mwarimu mu mashuri yisumbuye gusa mu 2015 yabivuyemo yiyegurira ubuhanzi ari nawo mwuga watumbagije ubukungu bwe kurusha imyaka yabanje.
Uyu muhanzi w’imyaka 42 y’amavuko, ni mwene Ngarukiye Tharcice na Mukarusharaza Bernadette.
Yavutse kuwa 25 Ugushyingo 1978 ahahoze hitwa i Byumba muri Kiyanzi , ubu ni mu Murenge wa Ntarabana muri Rulindo ho mu Ntara y’Amajyaruguru.
Mu mashuri yisumbuye yize Ibinyabuzima n’Ubutabire muri Koleji ya Rilima, hanyuma muri Kaminuza yiga Ubumenyi bw’Isi, Ibinyabuzima n’Uburezi.
Yarangije Kaminuza muri 2007, ahabwa impamyabumenyi mu mwaka wa 2008 mu Ishuri Nderabarezi rya Kigali[KIE].
Niyitegeka Gratien yakoze umwuga wo kwigisha mu bigo by’amashuri bitandukanye birimo FAWE Girls School, St Ignace Mugina n’ahandi.
Mu mashuri yigishijemo nyuma yo kurangiza Kaminuza, ahanini yatangaga amasomo mu by’Ibinyabuzima n’ubumenyi bw’Isi.
Aho yanyuze yigisha no muri bagenzi be yabyirukanye na bo azwiho kuba ‘inkwakuzi’, kubahiriza igihe no gukorana umwete muri byose.
Iyo uganira na PAPA SAVA, ni umuhanzi uvuga Ikinyarwanda cyiganjemo amagambo akomeye kandi adategwa, agira n’umwihariko wo kuvugana amaringoshyo menshi no kuvangamo urwenya mu buryo buryoshya ikiganiro.