Рет қаралды 3,711
Mu kiganiro twagiranye na Sadate taraiki 3 Nyakanga 2024 yagarutse ku cyo Perezida Kagame ari cyo kuri we. Mu Magamno ye ati" Mu 1998 nafashwe n'ihungabana kubera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi yari yangize impfubyi, akomeza agira ndibuka ko igihe kimwe nigeze kuba ndi ahantu hababaza ubuzima bwanjye noneho numva ijwi rya Perezida Kagame icyo gihe yari akiri Visi Perezida, hanyuma iryo jwi rirankurura rimvana aho hantu habi, rihagarika uburibwe bwari muri jye, riranzana ngira ubwenge ndaryumva ni uko risoje ntangira kwibaza nti iri jwi rya Afande Kagame rinkuye hehe? Ese nari mu biki mbere y'uko ritangira nyuma amenya ko ryamuvanye muri cya kibazo nawe asanzwe yiyiziho cyo guhungabana. Sadate ati kuva ubwo na bugingo n'ubu Perezida Kagame ni umuti, ni ubuzima, ni we wangize Sadate mubona.