No video

Rwanda Dohora (Lyrics) by Byumvuhore Jean Baptiste dédié à Mihigo, Samputu, Masabo, Nkurunziza F.

  Рет қаралды 285,268

JB Byumvuhore

JB Byumvuhore

Күн бұрын

RWANDA DOHORA
R/ Rwanda dohora wikwica abahanzi bawe,
sigaho ndakwinginze
Dore wabuze benshi Rwanda birakwiye,
ko wunamura icumu
Umuhanzi, ni uwahawe impano mu kuririmba
Agahanika agahogoza
Mu byivugo mu mahamba n'amazina y'inka
Mu bugeni no mu bukorikori.
Abahanzi, ni bo bandika amateka akarandaranda
akazafasha abashakashatsi.
Abahanzi, ni bo kandi bakebura rubanda mu ndirimbo,
bagasigasira indangagaciro
Abahanzi, ni bo basenya inkuta mu bantu zibatatanya
bakubaka ibiraro bibahuza
Ngiyo ni yo Job yacu !!
R/Rwanda dohora wikwica abahanzi bawe,
sigaho ndakwinginze
Dore wabuze benshi Rwanda birakwiye,
ko wunamura icumu
Dore wishe Lotti Bizimana, wica Sebanani..... Nyabuna rekera abo
Dore wishe Gakuba na Randeresi, wica Kasiyani....
Dore wishe Umulisa, Bonintage, Karemera Rodrigue.....
Dore wishe Tobe, Nizeyimana, Supiriyani Rugamba.....
Dore wishe Mihigo, n'Uwimbabazi, Dieu donnée Bizimungu....
R/ None na Jean Paul umugeze amajanja
Kuko asabana n'abandi bahanzi
Bili gushya bishyira kubatsemba, Rwanda, ,,, Aliko Rwanda
R/Rwanda dohora wikwica abahanzi bawe,
sigaho ndakwinginze
Dore wabuze benshi Rwanda birakwiye,
ko wunamura icumu
Ndebera nka Nkurunziza waririmbye umubano mu bantu
Itahe ryo ni ubusa, Nguwo asaziye i shyanga !!!
Ndebera na Nyangezi, Uyu wadutoje gukunda u Rwanda
N'ibidukikije.... Numvise umwita inyangarwanda !!!
Nyumvira ku iyi ndirimbo, Imvuye i bwonko ndayigutuye
Sinzi neza.... Wasanga ali yo ya nyuma !!!
R/Rwanda dohora wikwica abahanzi bawe,
sigaho ndakwinginze
Dore wabuze benshi Rwanda birakwiye,
ko wunamura icumu
Rwanda iyi ni indirimbo ntagombye guhimba, wihangane
Burya na njye ngira intimba
Kuva wishe Mihigo, nagize akantu gasa n'akigeze kunzonga
Muri bya bihe !
Rwanda iyi ni indirimbo ntagombye guhimba, wihangane....

Пікірлер: 270
@mercykamuti142
@mercykamuti142 2 жыл бұрын
Bwana byumvuhore dushakire Indi barelekwica abanyarwanda nabanyamahanga
@munezeroclarisse8278
@munezeroclarisse8278 3 жыл бұрын
Rwanda iyi ni indirimbo ntagombye guhanga ariko wihangane. Bapti,unyibukije gumana ubwiza, unyibutsa yewe Rwanda na demokarasi. Indirimbo zawe nkunda cyaneeeee. Uri umuhanzi kd wumunyabwenge. Ndi muto utari gito. Inama nziza zanyu ziranyubaka.
@kayumbajames2934
@kayumbajames2934 4 жыл бұрын
Ubanza impinduka izakunda pe,niba inararibonye zitangiye gutobora 👏👏👏
@pacifiquebananeza9674
@pacifiquebananeza9674 4 жыл бұрын
Birakwiye pe
@sarahbigirabagabo6070
@sarahbigirabagabo6070 3 жыл бұрын
Ndagukunda cyane Munyarwanda iyompano Imana yaguhaye nkunzeko wayikoreshej kd Neza nyiribihembo azaguhembe
@blessedman4686
@blessedman4686 4 жыл бұрын
Nyir' ibihembo azaguhembe. Ntako utagize ngo wigishe Abanyarwanda, gusa ni uko ucira injiji amarenga amara amanonko. Abantu bazongere bisuzume, wasanga hari abantu bitwikiriye uruhu rw' intama ari ibirura, bakaba ari bo banzi b' igihugu mu buryo buhishe. We are proud of you JBB. Thank you.
@kwibukan-athos4599
@kwibukan-athos4599 4 жыл бұрын
Komereza aho mwigisha
@johnkagabo4408
@johnkagabo4408 3 жыл бұрын
Rwose !! Murakoze kuri aka Kariririmbo ,Mister Byumvuhore !! Imana izakwihembere gusa !! Ukuntu indirimbo zawe zaherekeje bene Kanyarwanda kuva za 80' !! None na n'ubu ugihatana ku Rugamba !! Respects !!
@mukajustine8774
@mukajustine8774 4 жыл бұрын
"Rwanda iyi ndirimbo ndayigutuye sinzi neza wasanga ariyo yanyuma😭!!" Rwanda iyi ni indirimbo ntagombye guhimba wihangane burya nanjye ngira intimba😭"
@amadoum1879
@amadoum1879 4 жыл бұрын
Byumvuhore uri mugenzi w'Imana sigusa. Ubuhanga bwawe ntibuvakubantu. Top kizito
@masimbipatrick7961
@masimbipatrick7961 4 жыл бұрын
"Iyi ni indirimbo utagombye guhimba" none nawe uti iyi ndirimbo wasanga ariyo yanyuma ; icyakora ufite inganzo kweri Imana izaguhembere ko wakoresheje impano yaguhaye neza
@musingafidele7342
@musingafidele7342 4 жыл бұрын
More respect to you Byumvuhore uri itwari natwe twagize intimba twumva ngo Mihigo yitabye Imana iyi siyo ndorimbo yanyuma humura uzasohora nizindi kandi nubwo yaba iyanyuma , wapfa uri Twari. RWANDA DOHORA RWOSE WIKWICA ABAHANZI .
@thereseakimana1929
@thereseakimana1929 3 жыл бұрын
Ibyo Byumvuhore avuga muri iyi ndirimbo ni ukuri .
@doreenmeme212
@doreenmeme212 4 жыл бұрын
Rwanda dohora wumvire umuhanuzi !Umusaza,urakoze kudukorera mu nganzo rurema yaguhaye ngo uduhangire.Imana ikongerere aho wakuye!
@Alex-tv9hr
@Alex-tv9hr 4 жыл бұрын
Uri umugabo w'ukuri JB! Kuva Rwanda wishe Mihigo twa okrahungabanye. kuva uvuze Kizito atotezwa nemeye burundu ko yishwe. Imana ikurinde Byumvuhore Muhanzi w'ukuri.
@pierremuhire8594
@pierremuhire8594 4 жыл бұрын
Indirimbo nziza itwigisha kubaha abahanzi bo gicumbi cy'umuco.Imana irinde abagihumeka, abatuvuyemo tuzahora tubibuka.Rwanda nziza ntuteze kuzahinyuka.
@eugeniedushimimana132
@eugeniedushimimana132 4 жыл бұрын
Rest in Peace Kizito Mihigo nabandi Bose bahowe urukundo n'ukuri. Urubanza rwanyu narushinze Imana. Rwanda rwatubyaye unamura icumu rekeraho kwikora munda. Rekeraho Rwanda kuba igisiga cy'urwara rurerure kimennye inda. Banyarwanda mureke dusenge dusaba Imana ingabire y'urukundo. Tureke ubugome twimike ubugwaneza tuzatura mu mahoro.
@alexisndayambaje9218
@alexisndayambaje9218 4 жыл бұрын
Oya wee!! Siyo yanyuma,uracyafiteyo igihe cyo kubwira ibirura bigahinduka intama
@wisdomsimwanza7248
@wisdomsimwanza7248 Жыл бұрын
Rwandadohondabaye inibunsemihigo
@kampiredaphrose5678
@kampiredaphrose5678 4 жыл бұрын
Muzadukorere video, mudushyiriramo amafoto yabo Bantu bose mwavuzemo, niba byashoboka ariko🙏 Hari benshi batabazi
@jeangasasira565
@jeangasasira565 4 жыл бұрын
Hari video nshyashya ivuga ku bahanzi babujijwe kurya ku musaruro wabo --> kzfaq.info/get/bejne/pMebeLZy08XVgmg.html
@umugiranezaleon9307
@umugiranezaleon9307 4 жыл бұрын
Bravo Byumvuhore, uri umugabo pe hamwe n’abo mwafatanyije 👍🏿 Ikintangaje ni ukuntu « intore » zumiwe, ukuri guca mu ziko ntigushye koko... Humura si iyanyuma, komeza udukangure
@mcu3064
@mcu3064 4 жыл бұрын
Byumvuhore JB God bless you yaba twese abanyarwanda twameraga nkawe cyangwa tukumva. Yooo Rwanda DOHORA 😥
@b-monde
@b-monde 4 жыл бұрын
Mbega indirimbo! Ari injyana ari amagambo!!!!ni emotions gusa gusa🥺! Urakoze rwose Imana ikongerere imigisha ku ndirimbo nziza zidukebura. Ikongerere inganzo n'ubwo mbona ntaho yagiye 🙏🏽
@chema5961
@chema5961 4 жыл бұрын
Nibwo bwambere nakunva indirimbo nkarira uti wabona ariyo yanyuma ati nange ngira nimba iyo nimba niyabenshe tuyihuriyeho
@sehene9324
@sehene9324 4 жыл бұрын
BANYARWANDA MWUMVE UBUHANUZI!!!!!!!! KUKO IBIHE MUGIYEMO SI BYIZA!!!! MWUMVE KANDI MWITE KU BYO MWUMVA BYIZA MUBISHYIRE MU BIKORWA!!! KUBAHA IMANA, GUKUNDANA NO KUBA UMWE NIYO NTEGO!!!!
@tuyilanfrj
@tuyilanfrj 4 жыл бұрын
Reka nanjye nunge mury'uyu musaza,intumwa Imana yaduhaye ngo idufashe mu rugendo rwo ku isi rukomereye abanyarwanda mvuga nti ;"mbibarize,ko bitagombera amashuri,ntibinagombe amafaranga,kdi ntibinasuzuguze ubigize,bitunaniza iki kurwanya akarengane ?"
@GermaineMushimiyimana
@GermaineMushimiyimana Ай бұрын
Byumvuhore urintwari yabato nabakuru komeza urambe mubyeyi utarigito
@thereseakimana1929
@thereseakimana1929 3 жыл бұрын
Abahanzi bafite akamaro kanini mu muco nyarwanda,mu mateka n'umubano mu bantu.
@niyimenyabyose881
@niyimenyabyose881 4 жыл бұрын
Ariko Mana, iyi ndirimbo ingaruriye amarira yo mubihe bitandukanye byahise. MANA utubabarire twese abagucumuyeho uduhindure abatagatifu. Amen
@niyonshuticlement622
@niyonshuticlement622 4 жыл бұрын
Iyindirimbo ni ✔kbs wagira wayitekerejeho imyaka icumi! Nonengoniyo yanyuma? Humura ahubwo uturirimbire iyindi🙏
@jeandedieumusabyimana9736
@jeandedieumusabyimana9736 4 жыл бұрын
Muhanzi nkunda Byumvuhore ndagushimye mbikuye ku mutima. Imana y’irwanda ikomeze ikurinde, iturinde kuba icyi aricyo gihangano cyawe cya nyuma twumvise.
@gakwayafrancois8164
@gakwayafrancois8164 4 жыл бұрын
Merci bcp Cher Byumvuhore umfashije komora ibikomere mfite👍🏽🤝
@NYUMVANKUMVE
@NYUMVANKUMVE 4 жыл бұрын
YOOOOOOOOOOOOOOOOO,YOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOO; Byumvuhore yezu azampe Cadeau tuvuganee. YEZUUUU ABANE NAWE HAMWE NABAWE. twubake ubumuntu
@ogni6360
@ogni6360 4 жыл бұрын
BYUMVUHORE UTUMA NGIRA ISHEMA RYO KUBAHO MUGIHE UGIHARI TUGUFITE. ABANA BANJYE NZABATOZA INDIRIMBO ZAWE ZOSE. KOMERA KANDI NUBWO WAKWITAHIRA UMENYE KO HARI BENSHI TUZAKOMEZA KUGUKUNDA NO GUKURIKIZA INAMA ZAWE ZIFITE AGACIRO NTAGERERANYWA. NDAGUSHIMIYE BIVUYE KUMUTIMA 🙏🙏🙏❤️❤️ NDAGUKUNDA BYUMVUHORE JB SHISHA SHIBUKA SHABUKA 💪🏾💪🏾
@nantalegrace5194
@nantalegrace5194 4 жыл бұрын
Turi kwiherezo umwada igiye gukuburwa muhumure abanyarwanda intwari nizizashira
@nsengiyumvaemmanuel9776
@nsengiyumvaemmanuel9776 4 жыл бұрын
IMANA izagufashe gusa nimbuyiririmvye uri mu Rwanda ishobora kubiyanyupa nkukuvyivugiye nibutse mihigo ngonifuza kugusanga nyagasani ahaaah
@carrymu422
@carrymu422 4 жыл бұрын
Imana iguhe umugisha kubwiyi ndirimbo.
@YadadDeus
@YadadDeus 29 күн бұрын
Merci beaucoup Monsieur JB. Byumvuhore pour votre prouesse artistique... Mieux vaut conjurer et exorciser le maux qui rongent le Rwanda que de se taire et masser les reins et les mains des criminels.
@ovibosperseverant7203
@ovibosperseverant7203 4 жыл бұрын
Narintegereranyije igishika inganzo nkiyi.bambe uvugiye bose kdi siwowe watewe intimba nuriya muvandimwe Mihigo.Imana imuhe iruhuko ridashi. JBB humura iyagahanze niyo ikamena.Imana yo mugenga wubuzima niyo igufiteho umugambi.
@ganishya
@ganishya 4 жыл бұрын
Nibyo rwose Rwanda dohora!urakoze kubinyuza mu nganzo yawe wenda nazumva icyo kirimi🤷🏾‍♀️🙏🏾❤️
@lindakaka1754
@lindakaka1754 4 жыл бұрын
Nice song actually. Sambutu we, reka agutabarize ukiriho abandi nta mahirwe nkayo bagize!!! Abanyareanda bagambanirwa nabantu nabo proche. Nabo uvuga baje kugusaba imbabazi arabona aribo bagutanze. Uti nta kibazo, ntakintu nishinja. Aho unyibukije abantu bishwe muntambara banze kwihisha ngo ntacyo bishinja.
@eritiensano6214
@eritiensano6214 4 жыл бұрын
Mubuzima nibwo numvise indirimbo ikantera kurira bikomeye mumaso hakazenga amarira menci kubera ubutumwa iki gihangano kibumbatiye. Byumvuhore, uri intwari nyayo, uri umuhanzi w'u Rwanda. Ndagukunda cyane❤
@sibomanajoseph2498
@sibomanajoseph2498 4 жыл бұрын
Yebabawe!!!!😂😂😂😂Gusa Imana Niyo Ikwiye Kuguhemba Naho Urinwari
@florenceuwineza139
@florenceuwineza139 4 жыл бұрын
Oya humura siyo yanyuma, Imana irahari
@kaju-vw5vz
@kaju-vw5vz 9 ай бұрын
Miss u kizito nibunamure icumu
@sawiatante3996
@sawiatante3996 4 жыл бұрын
Mana weee 😭😭,mbega inganzo!! Ikiniga kiramfashe amarira aranyishe ni ukuri, sinzi aho aturutse. Iyaba buri wese yumvaga ubutumwa bwiza utanga muvandimwe, isi yaba paradizo. Imana ishimwe yakwihereye impano y'ubuhanzi bwuzuyemo ubwenge n' ubumuntu. Nyiribihembo azakuduhembere. Merci.
@inganzoyubuzima8106
@inganzoyubuzima8106 3 жыл бұрын
Ni ukuri iyi ni inganzo kandi ni inganzo y’amahoro. Byumvuhore ngukunda kuva kera kandi indirimbo zawe zihora ari nshya kuri njye ku buryo mpora nzumva kandi nsesengura ndetse numva ubutumwa bukubiyemo. Ndi umuhanzi utazwi ariko wiyizi ufite indirimbo zisaga 200 ntabasha kugeza kuri rubanda mu gihe inganzo yanjye ari INGANZO Y’AMAHORO, ari nawo mutwaro nikoreye kandi ntasha gutura none. Nkunda igihugu cyanjjye ariko ngakunda cyane Abanyarwanda kuko aribo batuma kitwa igihugu. Guhanga si uguhinda rero utoragura ibyo ubonye ngo ukunde uvugwe bitinde, ahubwo ni ukurema ubuzima mu bantu nk’uku ubikora mubyeyi kandi muhanzi nkunda. Reka nisabire ko umuntu ukeneye ibisobanuro birenze kuri bike mvuze yanyandikira kuri WHATSAP +(250)788849022 cg kuri e-mail: polyhak.77@gmail. com. Uwaba kandi yifitemo urukundo rwuzuye no gushyigikira ubuhanzi burema abantu kandi bwimakaza amahoro, ukuri n’Ubumuntu yanshyigikira mu buryo ashoboye. Ndabakunda.
@FantomasPK
@FantomasPK 4 жыл бұрын
Byumvuhore mwana w'u Rwanda, iyaguhanze niyo yonyine yabona igihembo kigukwiye. Njye nkwifurije guhorana imigisha yayo!
@florakarenzi6059
@florakarenzi6059 4 жыл бұрын
Urakoze cyane Muhanzi dukunda cyane Byumvuhore kubw'iyi ndirimbo nziza yuzuyemo impanuro zikwiriye. Iyo abanyarwanda baba barakurikije impanuro zawe nziza, n'amahano ya 94 ntaba yarabaye. Uwiteka Abidufashemo !
@BLF-kg8kt
@BLF-kg8kt 2 жыл бұрын
Urine umugabo pe!
@jeanboscon.mihigo8637
@jeanboscon.mihigo8637 4 жыл бұрын
Amahanzi muri ku isonga ry’abaharanira impinduka... 👏🏽👏🏽👏🏽👏🏽👏🏽
@nzarambadeo1986
@nzarambadeo1986 3 жыл бұрын
ndizera ko atariyo yanyuma nshuti y'amahoro
@markoviskyhernandez9706
@markoviskyhernandez9706 4 жыл бұрын
Iyi ndirimbo ndimo kuyumva ikantera akababaro! Ntumenya aho ikiniga giturutse! Namye nkumda indirimbo za Byumvuhore. Ndamushimiye cyane rwose ntacibwe intege n'ibyo samputu amaze gutangaza! Cyakora numiwe! Ngo Byumvuhore azabazwe we ku giti cye ibitekerezo biri muri iyi ndirimbo! Intore ni akagendereye u Rwanda ndakaba akazanye Rucagu na Bamporiki!
@pat3591
@pat3591 4 жыл бұрын
"Rwanda, iyi ni indirimbo ntagombye guhimba."
@Qwizera
@Qwizera 4 жыл бұрын
🙌🏾🙌🏾👏🏾👏🏾👏🏾 indirimbo nziza cyane. Ni Bareke kwica abahanzi. 🙏🏾🙏🏾 Urakoze JBB TURABAKUNDA ABAHANZI BACU 💚💝
@rukundovevo250
@rukundovevo250 4 жыл бұрын
Umuzimu wa kizito uzabakurikirana thank you Byumvuhore
@sebomarebo3416
@sebomarebo3416 4 жыл бұрын
Mukomere cyane JB Byumvuhore. Mbere y'uko ngira icyo navuga navuga nti Imana yo yaremye abahanga n'abahanuzi ikakuduha ngo utwubakire imitima nikomeze iguhe inganzo ngari iganza inabi igahanga ubuhanga budahangatrwa iteka. Nikurinde kugeza igihe uzaran giza ujrugendo rwawe hano ku Isi ariko ukazahasiga umusanzu udasaza. Muri macye Urakarama urakaramba uragahorane umugisha urakabaho. Iyi ndirimbo nyifashe nk'ubuhanuzi bwiza buje bwiyongera ku bundi bwanyu nsanzwe nemera, nkunda kandi bujya bundema nkaba umuntu mushya uzaharanira kutimika inabi mu mutima wanjye. Ngushimiye mbikuye ku mutima kuko uri umuhanzi wanjye w'ibihe byose, kuko nakumenye nmkiri muto, navutse muri 1982 ariko ubwo nageraga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbiuye muri 1997 ni bwo natangiye kujya nsubiramo indirimbo zawe mpereye ku yo bita "umjurage" n'iriya ivyga ngo "Yewe Dawe Ruremabintu Dawe umenye abana bawe, ....... Mu mateka yanjye bwa mbere njya kuri stage muri live concert naririmbye indirimbo yanyu nziza yitwa " Nyiratunga" hari muri 2016 mbega reka mpinire aha ariko indirimbo zanyu zose zinyubaka umutima nta muhanzi nkawe nzabona hano kuri iyi si y'Imana. Nyemerera basi niba bishoboka uzampe aderesi najya nkubonaho nkakuganiriza nkigerera kuri iyo sooko nziza idakamba ngo nzayikame iteka ubudateka. Ndi umuhanzi uririmba nkanandika imivugo, ibitabo, ngategura ibiganiro ariko mu buhanzi bwanjye nzagenda mu murongo wo guhanura nkuwo mwagendeyemo. Nyemerera nkwereke urwibutso wampaye kandi nanjye nzaguha urwanjye: Umurage, Fagitire, Nyiratunga, Vipi Benzangu, Urwiririza, Urupfu rwatwaye...., Ngayo nguko, Abapariloma, Bariho bamuseka, Demokarasi, Na burya ubareba, Ntako tutagize natwe, Yobu, Ukuri, J'en ai assez,............... Nizera ko atari yo ndirimbo ya nyuma uririmbye kuko uracyaduhanurira abakunda ubuhanga. Gahorane Imana muhanzi muzima muhanuzi w'ibihe byose. Imana ijye iguhaza umunezero. Incuti yuawe utazi. Nukunziza Bunani Sylvestre.
@blacclivesmatter4637
@blacclivesmatter4637 4 жыл бұрын
"iyi ndirimbo ndayigutuye wasanga ari yo ya nyuma". Reka reka kwa cina mu izina rya Yesu. Abanzi batsindwe, abazimu bashye. Byumvuhore nukuri ni wowe dusigaranye uvugisha ukuri ariko ntacyo uzaba abo banywamaraso ntacyo bazagutwara. Wakoze cyane iyi ndirimbo inteye agahinda ariko yaari icyenewe. Nukuri tukuri inyuma mubyeyi!
@nzarambafelicien9617
@nzarambafelicien9617 3 жыл бұрын
May God bless you Byumvuhore Jean Baptiste! Uri umuhanzi w'umuhanga!
@angeliqueumugiraneza4564
@angeliqueumugiraneza4564 4 жыл бұрын
Indirimbo nziza. One love🙏
@innocentnezehose8232
@innocentnezehose8232 4 жыл бұрын
Mana wee !!! Iyi ndirimbo ndayumvise numva ngize emotions !!!
@innosz7095
@innosz7095 4 жыл бұрын
Yewe igihugu kishe Kizito cyo noneho kikoze munda pe! Byumvuhore niwe muhanzi twifuza ureke babandi bahora batubeshya!
@immaculeemukamugema284
@immaculeemukamugema284 3 жыл бұрын
Mbegaaa indirimboooo.
@sikubwabojean-marie5060
@sikubwabojean-marie5060 4 жыл бұрын
Iyi ndirimbo ninziza cyane! Harimo ubutumwa ndetse nubutwari! Abahanzi tuzahora tubibuka. RIP KIZITO MIHIGO
@paulinemasengesho522
@paulinemasengesho522 4 жыл бұрын
Iyi ndirimbo iteye agahinda.
@gakwayafrancois8164
@gakwayafrancois8164 4 жыл бұрын
Thank you so much, ubumuntu ntakiguzi budusaba Banyarwanda🕊🕊🕊🕊 Mugire Amahoro
@blacclivesmatter4637
@blacclivesmatter4637 3 жыл бұрын
Jay Polly 🕯
@safarijohn6394
@safarijohn6394 5 ай бұрын
Nukuri sinarinziko byumvuhore arinterahamwe ndumiwe peee
@Ashanti524
@Ashanti524 4 жыл бұрын
Rip Kizito Mihigo 🕊🕊🕊,
@emmanuelnkulikiyingoma1301
@emmanuelnkulikiyingoma1301 4 жыл бұрын
Icyo ngukundira nkanakigwiraho nuko uharanira ukuri nikinyoma utagikomera amashyi. Birakwiye ko urwanda rurekeraho gutemba amaraso
@yambi8053
@yambi8053 3 жыл бұрын
What a heart touching video 😥😥, Fly high with angels kizito Mihigo 🕊️
@fredntibumva5813
@fredntibumva5813 4 жыл бұрын
Abahanzi nibo bandika amateka akarandaranda🙏🏾 merci Kizito Mihigo. Waradufashije cyanee.
@ngozibeautysaloon5571
@ngozibeautysaloon5571 3 жыл бұрын
Félicitation vrmt. Indirimbo nziza
@paulinemasengesho522
@paulinemasengesho522 4 жыл бұрын
RIP Mihigo, sinjya nkwibagirwa nisegonda narimwe. Nuzavuka nzamukubwira Humura uzakomeza ube icyamamare.
@nyagipatient2638
@nyagipatient2638 4 жыл бұрын
Ewana kbsa uri umuhanzi udasimburwa Gusa njye sinkubona nk'umuhanzi ahubwo nkubona nka prophet and advisor. So much respect sir 🙏🏽🙏🏽🙏🏽🙏🏽
@bahatilewis4326
@bahatilewis4326 4 жыл бұрын
Izina niryo muntu koko, Imana ikurinde
@emmythebosslady2142
@emmythebosslady2142 4 жыл бұрын
Inkoze ahantu pee!!iyo tukigira nka batanu nkawe byarikuba bishimishije cyane pee!gusa imana irikumwe nawe humura siyo yanyuma 😰
@jeanfrancoisrubanda810
@jeanfrancoisrubanda810 4 жыл бұрын
Urakoze cyane muvandimwe Byumvuhore NYIRUBUSHISHOZI. Rwanda rwose wihangane uzabe uretse kudutwarira umuhanzi w'umuhanga. Rwanda rwose warekeye abo ntibahagije koko!!!
@inyangejuice2121
@inyangejuice2121 4 жыл бұрын
Mana we ndanyunzwe kubona umunyabingwi nkuyu ibukuru abintwali kukigero kinganuku . humura ntacyuzaba mubyeyi dukunda .RIP kizito mihigo
@vickym9518
@vickym9518 4 жыл бұрын
Très belle chanson. En espérant que cela permette de réveiller les consciences sur le droit fondamental de chacun de s'exprimer librement.
@sawiatante3996
@sawiatante3996 4 жыл бұрын
Espérons que la conscience ils en ont une. Espérons que là où devrait être le coeur il n'y a pas de pierre.
@AfricanRhinol9463
@AfricanRhinol9463 3 жыл бұрын
@@sawiatante3996 lp'w
@aliveramukankubana5709
@aliveramukankubana5709 3 жыл бұрын
@@sawiatante3996 a,,,,,a,,,,,,,,,,a,,,,,,,,a,,
@aliveramukankubana5709
@aliveramukankubana5709 3 жыл бұрын
itookl
@aliveramukankubana5709
@aliveramukankubana5709 3 жыл бұрын
99
@alphonsemugiraneza9169
@alphonsemugiraneza9169 4 жыл бұрын
Urakoze cyane JB B
@BMW-ub6og
@BMW-ub6og 3 жыл бұрын
Na Bahati aragiye sebuja wu urugamba akarubanza uruguma
@jean-pierreamanibaziruwiha4686
@jean-pierreamanibaziruwiha4686 4 жыл бұрын
Ariko Rwanda watubabariye koko abana bawe ywagutwaye iki koko rwanda ??
@kadogo7712
@kadogo7712 4 жыл бұрын
Maze kuyumva x38 ingana nimyaka kizito yapfuye afite. R.I.P to all musical legends who were senselessly murdered from rwanda,you will be avenged
@trumprepublic2411
@trumprepublic2411 4 жыл бұрын
Byumvuhore umuhanuzi nemera ubwo avuze ko binteye ubwoba.
@ericirankunda5077
@ericirankunda5077 4 жыл бұрын
J.b. nyiribihembo azaguhembe. Watanze ubutumwa bwawe. Gira umutima utuje Uwiteka azi byose. Ngayo nguko.
@joemagata5330
@joemagata5330 4 жыл бұрын
Byumvuhore aratuje cyane, nta kibazo afite. Yiteguye kwirengera ingaruka z'impanuro atanga. Yanze guceceka imbere y'akarengane gakorerwa abanyarwanda bagenzi be.
@agnesagnes8719
@agnesagnes8719 4 жыл бұрын
Urakoze kuvakebura. Wabavuze benshi ntiwarikubarangiza. Twizere ko bakumva. Nibyo kuva bakwica KizitoMihigo benshi waririmbaga, urukundo, gutanga imbabazi, amahoro amazi yarenze inkombe benshi tujya ahagaragara. Twizere ko nkuko ubivuze iyo ndirimbo itazaba iyanyuma.
@uwishemarosine8070
@uwishemarosine8070 4 жыл бұрын
U Rwanda uwaruroze ntiyakarabye mbabwize ukuri😂😅umuzimu wubwicanyi uracyadukurikirana,ariko igihe kirageze ngo Twisubireho. Urakoze cyane Byumvuho🙏ijambo ry'Imana riravugango murabikora nkabihorera mukagirango mpanye namwe,izabibashyira imbere mwumirwe🤔🤔
@byukatorerotv2608
@byukatorerotv2608 3 жыл бұрын
Plz Rwanda you have never killed again them
@ngendahayosamson101
@ngendahayosamson101 4 жыл бұрын
Uri umuhanzi utavangiye pe inganzo yawe iratunyura cyane. Kandi uvugira abanyarwanda nuko batumva pe ababwirwa wagirango babahometse ciment mumatwi yabo. Naho ubundi izi ndirimbo bakazikuyemo impanuro
@thethe5255
@thethe5255 4 жыл бұрын
Good song brother! Hope this song is not the last one as you said😥😥
@clementinemahoro1437
@clementinemahoro1437 4 жыл бұрын
Mana yanjye uri umuhanzi pe👏👏👏👏nizeye ko abumva bumvise🤭🤭🤭🤭 Ahaaaaaa ni hatari.
@jeanharerimana167
@jeanharerimana167 4 жыл бұрын
Abwirwa benshi akumvwa na beneyo
@TheBizuzu
@TheBizuzu 4 жыл бұрын
Sha cane rwose
@ibyisinamabanga6652
@ibyisinamabanga6652 4 жыл бұрын
amarira azenga mu masoooooo
@pesponsablekeursoeur811
@pesponsablekeursoeur811 4 жыл бұрын
Urakoze cyane. Nibyiz ko wayihibye. Buri wese muri twe ni urwo Rwanda uri kumbwira no kubwiriza. Yego rwose nirudohore !!! Dutange ubuzima aho gutanga urupfu.
@rugambaolivier7452
@rugambaolivier7452 4 жыл бұрын
RIP kizito mihigo
@sibodan8315
@sibodan8315 4 жыл бұрын
Kizito wacuuu intwari uhoraho mumutima wange iyo numvise indimbo zawe ndara ntariye nuyumunsi byumvuhore arakunyibukije urakoze basi
@SuperBerya
@SuperBerya 3 жыл бұрын
@@sibodan8315 Ayiwe🥺. Komera shenge💝. Wagirango wasomaga mu mutima wanjye neza neza😭.
@blacclivesmatter4637
@blacclivesmatter4637 3 жыл бұрын
Rest in peace abahanzi bose twabuze yaba ari muri Génocide yaba ari no mu rundi rugomo rutiswe Génocide. Ntituzabibagirwa!
@tuyisengesamuel5682
@tuyisengesamuel5682 3 жыл бұрын
Nice song ever 👌
@e.mushimiyimana3385
@e.mushimiyimana3385 4 жыл бұрын
This is so sad! Can't say more. But thank you for your contribution.
@mamakensane8388
@mamakensane8388 2 жыл бұрын
🙏🙏❤️
@ntagaramacumu8303
@ntagaramacumu8303 4 жыл бұрын
Mwahisemo Job nziza JB.
@rev.joelniyigena4343
@rev.joelniyigena4343 4 жыл бұрын
Kuva mihigo yapfa nagize agahinda gakabije ariko ndumva ndimo nduhuka gahoro , ariko rwose kwica abantu ntibyigeze biba igisubizo gikwiye nanubu sigisubizo kd ntagisubizo bizatanga " Nyabune rekera aho"
@rwogerawarusekabigwari7326
@rwogerawarusekabigwari7326 4 жыл бұрын
Erega type yari yirambiwe man yari yavumbuwe imigambi ye yose niko kwimanika
@Dream-king156
@Dream-king156 4 жыл бұрын
uwibambe castir mbega woe uracyemera ko yimanitse kweli cg bamutije amaboko
@rwogerawarusekabigwari7326
@rwogerawarusekabigwari7326 4 жыл бұрын
Cedric icecekere uriya yari umuvandimwe wa bugufi kwiyahura rero si igitangaza cyane ko yabonaga ntabundi buryo ikimbabaza naburirira kurupfu rwe bashaka amaronko bagahora bagarura ibye burimunsi bababaza umuryango kuko tuzi neza ko ntacyiza bamwifurizaga na mbere ahubwo bashaka kurira kumurambo we naruhuke mu mahoro ibye malaika abifite mukiganza abandi nabo nyagasani abasange
@roseuwimana224
@roseuwimana224 4 жыл бұрын
uwibambe castir: #URI #UMUTINDI... ngo type yarimanitse? Ukaza no kubyandika hano. Ese niba utarakundaga #KIZITO kuki uza gushinyagura hano? #KIZITO #UMUHNZI w’#IBIHE. #BYOSE kandi ni #INTWARI mu mitima y’abanyarwanda. #AMATEKA #AZABIKWEREKA
@ingabirepacifique6548
@ingabirepacifique6548 4 жыл бұрын
@@rwogerawarusekabigwari7326 ariko iyo utinyuka ntanisoni ngo uri umuvandimwe we wahafi uraruta Mama we wavuze ko umwana we yaranzwe n urukundo no kurwigisha no gutanga imbabazi !!!nta nisoni!uraruta Delphine utarariye iminywa akamuvuga ibigwi by uko yaranzwe n urukundo!!!uraruta se Karasira Aimable wamuvuze ibigwi nk intwali y uRda ese ye uraruta umubyeyi we wari mubufaransa wamuvuze imyato ahamya ko atakwiyahura!!uraruta se kiliziya gaturika yamurwaniye ishyaka ikamushyingura ikanakoresha indirimbo ze mumisa yo kumuherekeza!!!harya ra!!uwiyahuza ishuka agira ibikomere 3 bibiri kumatama ndetse no muruhanga bite!!!!!!harya ra umurambo ushyirwa ipamba mumaso byagenze bite??niba waramwishe uzasabe imbabazi uhoraho kuko wishe marayika!niba utaramwishe rekeraho gushinyagura!!!!!! Iminsi umaze wayibara ariko iyo usigaje ntuyizi!!!menya rero ko ubyo ubiba uzabisarura bigutere kubiba ibyiza
@pacifiquebananeza9674
@pacifiquebananeza9674 4 жыл бұрын
So Sad Kbsa ntikibe iyanyuma Rwose
@jeremycrouse3593
@jeremycrouse3593 4 жыл бұрын
Rwanda ariko rwandaaaaa🤭
@jeanmugabo7025
@jeanmugabo7025 4 жыл бұрын
Noneho ndemeye ko tugifite intwali, ibi ukoze Byumvuhore nibyo dusabwa niba turi abantu"solidarité", byaribyoroshye kwicecekera kugirango ujye ubona uko ugaruka murwakubyaye ariko utekereza kukarengane gakorerwa bagenzi bawe, nukuri iyindirimbo yerekanye uwo uriwe. Muntwali z'urwanda bazakwandikemo rwose. Uri muribake baje gushingura kizito, niba nibuka neza mubahanzi bazwi niwowe na Karasira mwabonetse mugushingura Kizito, rwose iyi ni inkunga ikomeye mugutabara abanyarwanda. Tugeze aho kwicarana n'umuntu runaka ari icyaha, birakabije, Rwanda dohora.
@daniellamonorina9504
@daniellamonorina9504 4 жыл бұрын
Na Mani Martin
@cassandrasandra7209
@cassandrasandra7209 4 жыл бұрын
na Gahongayire
@fredndabarasa9965
@fredndabarasa9965 4 жыл бұрын
Ariko Rwanda! Rwanda wishe na NDARAMA Jean Claude wacurangaga inanga umutsinda i Busogo ku ivuko. Dore wishe na BAGANIZI Eliphas wakinanye neza na SEBANANI na MUKESHABATWARE. Rwanda wishe na WA NYANJA WE WATUJE NKIYAMBUKIRA, harya uyu yitwagande di ? Rwanda ko wishe benshi ahubwo Byumvuhore atibuka wadohoye. Ko ubona ba Nkaka bakomeje gushinja ko Kizito yiyahuye, bakajijisha Nkana bibaza impamvu wishe Rutabana Byumvuhore ntamuvuge cyangwa abahanzi bakamwibagirwa wadohoye Rwanda. Nkaka se kwabaye kumugirira impuhwe cyangwa ni uko yishimiye urujijo umwishi yashize mu bantu urupfu rwa Ben bakarushakira Kampala kandi amaraso yaratembye I Nyarugenge. Umusibo ni ejo ejobundi bakazabyigamba kuko ubu icyo bitayeho ari ugukubitanisha imitwe Kayuma n'abakunda Ben. Rwanda se wadohoye nibura Karasira na Barafinda bakabaho ko wenda wagira gake uramura.
@daniellamonorina9504
@daniellamonorina9504 4 жыл бұрын
@@fredndabarasa9965 wa nyanja we yitwaga Muhirwa Jean Berchmas. Iwabo hari ku muhima
@jeanpierrehakizimana760
@jeanpierrehakizimana760 4 жыл бұрын
@@daniellamonorina9504 Wibeshye ni NTAWUHANUNDI,kandi aracyariho,aherutse no gutanga interview, yanasubiyemo iyo ndirimbo.
Jean Baptiste Byumvuhore - IIème Album UMURAGE - Janvier 1990
54:46
JB Byumvuhore
Рет қаралды 212 М.
Nawe waramuhowe Mungu by Jean Baptite  Byumvuhore
15:01
All about Kizito Mihigo
Рет қаралды 65 М.
This Dumbbell Is Impossible To Lift!
01:00
Stokes Twins
Рет қаралды 32 МЛН
SPILLED CHOCKY MILK PRANK ON BROTHER 😂 #shorts
00:12
Savage Vlogs
Рет қаралды 49 МЛН
这三姐弟太会藏了!#小丑#天使#路飞#家庭#搞笑
00:24
家庭搞笑日记
Рет қаралды 56 МЛН
Please Help Barry Choose His Real Son
00:23
Garri Creative
Рет қаралды 23 МЛН
Mana ube hafi   Jean Baptiste Byumvuhore
7:56
Master Theos
Рет қаралды 33 М.
Orchestre impala no stop mix
1:06:50
All-In-One
Рет қаралды 213 М.
JEAN Baptiste byumvuhore - album 12 - Rwanda dohora  - décembre 2021
1:23:57
Kiberinka ya Orchestre Nyampinga | Lyrics | Karahanyuze Nyarwanda
6:21
IWACU   Jean Baptiste Byumvuhore
6:37
MUTABAZI Jean luc
Рет қаралды 33 М.
Mama Wambyaye Cover By Derrick Don Divin
3:50
Derrick Don Divin
Рет қаралды 725 М.
JEAN Baptiste byumvuhore - Album 3 - AHO HANTU NI HE ? - Juin 1991
44:43
This Dumbbell Is Impossible To Lift!
01:00
Stokes Twins
Рет қаралды 32 МЛН