Рет қаралды 17,512
RedBlue JD
Biragaragara ko turamutse dusubiye mu bihe byo kutagira téléphone zigendanwa ubuzima bwacu bwaba bubi cyane; n'ubwo hatarashira imyka myinshi dutangiye kuzikoresha, ibi bikoresho byamaze kuba ikintu cy'ingezi mu buzima bwacu; inganda zizikora zikwiye gushimirwa ARIKO kugira ngo téléphone ive mu ruganda itugereho hari abantu baba basa n'abatanze ubuzima bwabo kugira ngo téléphone zikorwe; inganda zikora amatéléphone uyu munsi zitungwa agatoki mu gukoresha abana bari munsi y'imyaka 20; bimwe mu bigize téléphone yawe bikozwe n'amabuye y'agaciro ava muri DRCongo; kugira ngo aboneke ni uko buri kwezi haba hapfuye byibura abantu batanu bazize kuridukirwa n'ibirombe; mu bushinzwa hari uruganda rukora ibyitwa Neodyme bijya muri téléphone; imyanda ruteza yamaze kwanduza cancer hagati y'abantu 700 na 800. ibi byose ni inzira téléphone zacu zinyuramo kugira ngo zitugereho.
turahura 13h00 kuri Isango star ariko kuva kuwagatandatu utaha tuzatangira guhura 13h30 mu rwego rwo kongeera amasaha y'iki kiganiro;
-Video Upload powered by www.TunesToTub...