No video

Tariki 19 / 07 / 1994 Ijambo Perezida Kagame yavuze

  Рет қаралды 40,041

Intsinzi TV

Intsinzi TV

Күн бұрын

INKURU YA igihe.com/poli...
ya 19 Nyakanga 1994, hagiyeho Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, yari ihuje amashyaka yose ataragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu murongo w’amasezarano ya Arusha, Abanyarwanda bahumurizwa ko ikibi bahuye nacyo kitazongera.
Ibohorwa ry’iyari Perefegitura ya Gisenyi ari nacyo gice cyari gisigaye kitarabohozwa, ryatumye hashyirwaho guverinoma nshya iyobowe na Pasteur Bizimungu .
Ni guverinoma yari igizwe n’abasivili hafi ya yose, mu rwego rwo kwerekana ko abaturage[abasivili] basubijwe ubuyobozi bwabo, ingabo zikaberaho kubarinda nyuma yo kubabohora.
Maj Gen Paul Kagame icyo gihe yabaye umusirikare rukumbi wari muri iyo guverinoma, yari ihuje amashyaka yose uretse abagize uruhare muri Jenoside nka MRND,CDR n’ibice bya PL Pwower na MDR Power.
Ijambo rya (Maj Gen) Paul Kagame icyo gihe wari Visi Perezida na Minisitiri w’Ingabo ryagiraga riti:
Nyakubahwa Perezida, nyakubahwa Minisitiri w’intebe, banyakubahwa batandukanye muri aha, Banyarwanda Banyarwandakazi,
Ku ruhande rwanjye ndumva uyu munsi ari umunsi ukomeye w’ibyishimo byinshi, umunsi ufite agaciro gakomeye mu buzima bw’u Rwanda, nubwo ari umunsi udutera kubabara iyo twibutse amarorerwa y’ubwicanyi n’ibindi bikorwa u Rwanda rwahuye nabyo mu myaka ishize.
Ni umunsi ukomeye, kuko nizera ko ari bwo bwa nyuma tubona ibibi nk’ibyo twahuye nabyo mu gihugu cyacu.
Ndashimira Abanyarwanda bihuje bakarwanya ubutegetsi bubi bwari mu Rwanda, ubutegetsi bwavanguraga Abanyarwanda mu bandi , ubutegetsi bw’igitugu, butoteza abo bwari bushinzwe kuyobora neza.
By’umwihariko, ndashimira ingabo za FPR Inkotanyi zafatanyije n’abandi Banyarwanda bagatanga amaraso yabo barwanira ukuri. Ndashimira abo bose bitanze mu buryo bwose kugeza uyu munsi, ndakeka ko izo ngabo zigeze kure zigarura ituze mu bice byose by’u Rwanda.
Turebye aho tuva n’aho tugana, ndabona ko nta n’umwe wari ukwiye kuvuga ko twasoje inshingano zacu, ngo ajyeho yicare hasi atekereze ko ibibazo byose byarangiye.
Ni igihe cyo guhaguruka tugakorera hamwe, nkuko twabikoze mu bihe byashize bigatuma tugera aho tugeze uyu munsi, tugashyiraho guverinoma dufitiye icyizere ko izayobora igihugu ikakigeza mu nzira y’iterambere.
Inzira izahuza Abanyarwanda bose bakaba umwe, igihugu kikongera kikaba icy’Abanyarwanda, bafite ukwishyira bakizana, kandi bumva ko nta Munyarwanda ufite uburenganzira bwo kubwambura mugenzi we.
Ni inshingano zitoroshye zo kugena inzira nshya z’ubuzima n’icyerekezo gishya by’abo tuyoboye. Nyamara ni inshingano zacu. Niyo mpamvu ntekereza ko abateje ibi bibazo byose kugeza uyu munsi bari hanze y’u Rwanda bashobora kuba bagifite ya migambi mibisha yabo.
Ndashaka gushimangira ko umusanzu watanzwe n’ingabo za FPR Inkotanyi uziyongera, nkabasezeranya ko imbaraga za FPR n’iz’Abanyarwanda bakoreye hamwe n’izo ngabo ngo babohore igihugu, nemera ntashidikanya ko nta cyaduhagarika kurwanirira imibereho myiza y’Abanyarwanda n’uburenganzira bwabo.
Ndanashaka kwibutsa abagifite imigambi mibi, ko Abanyarwanda barwanyije ikibi, bakacyirukana bagihari kandi imbaraga zabo ziyongera uko bwije n’uko bukeye.
Mu yandi magambo, ndibutsa abashaka kudusubiza aho twavuye, ko imbaraga zigihari ngo zihangane nabo, zibarwanye kandi zibatsinde. Sinshaka gufata igihe kinini, hari abandi banyacyubahiro bashaka kubagezaho ubutumwa bwabo.
Ndizera ko tuzakorera hamwe mu kubaka u Rwanda rushya, guha Abanyarwanda uburenganzira bwo kwishyira bakizana. Ndetse n’abakoze ibyaha, ndumva twababwira ko bafite umwanya mu Rwanda kandi ko dufite inshingano zo kubigisha cyangwa kubahana mu gihe ari ngombwa.
Nongeye kubashimira, murakoze kandi murakoze cyane.

Пікірлер: 20
@user-fm7yn4wo7c
@user-fm7yn4wo7c Ай бұрын
Nkiriho nzahora nzirikana ubwitange bwinkotanyi lmana yibuka imirimo myiza izabibibukire❤❤🙏🇷🇼
@chriss-jen
@chriss-jen Жыл бұрын
Yooo mbega ukuntu munkumbuje birya bihe❤❤❤❤mana wee ukuntu afande Peace yarari umu jeune cyane we. Thank u Insinzi! Urankumbuje pe!
@leoncensabimana3907
@leoncensabimana3907 Жыл бұрын
Ngo bagukumbuje biriya bihe?
@peterkanamugire7216
@peterkanamugire7216 Жыл бұрын
Imana yadukuye kure numvaga ntakizere cyo kubaho none hashize 29yrs .lmana yarakoze kuduha H.E Paul Kagame
@user-xm1rk4yv3j
@user-xm1rk4yv3j 4 ай бұрын
Ijambo ryiza cyane
@user-jw9px5ll8z
@user-jw9px5ll8z Жыл бұрын
Thank you intsinzi tv ndabakunda murimfura cyane mwamfashije kumenya amakuru menshi yamateka yacu cyane nkatwe twavutse nyuma ya Genocide rwose maze kumenya byinshi Cyane ko naniga Governance mbankeneye ayamakuru ndabakunda ❤❤❤❤
@rukundorafiki-fv5zi
@rukundorafiki-fv5zi Жыл бұрын
Special thanks intsinzi TV gusa mugize neza mwazatugezaho amwe mumateka ya bamwe mu nkotanyi nka Lt Gen kayonga na Adam waswa. Murakoze cyane
@biziyaremyeaimable9512
@biziyaremyeaimable9512 Жыл бұрын
Merci safari
@Human1living
@Human1living Жыл бұрын
Mwarakoze.ubu tubasha❤❤❤ guseka
@tuyisengejustine7419
@tuyisengejustine7419 8 ай бұрын
Ariko Gatesi uri umwana wa Bagosora?
@newplatinums
@newplatinums Жыл бұрын
iyindirimbo ibanje ndayishaka uwayimpa namutura inkotanyi zadukunze kurusha uko zikunze tukaba uyumunsi turi muri iyi paradizo tubakesha HE: PK ntuzigera uducyenera ngo utubure tuzakwitaba imana iguhaze uburame kdi ijuru imana yarariguhaye nawe uduha urwanda urakagirinka n'abanyarwanda Turagukunda pe ❤❤❤❤❤
@ishimwejeanclaude7264
@ishimwejeanclaude7264 Жыл бұрын
Intore ibarusha intambwe *H.E. Paul KAGAME* natwe nkurubyiruko ntiduteze gusenya ibyagezweho ahubwo tugomba kubisigasira no kubirinda kandi twirinda uwakongera kuducamo ibice kuko abanyarwanda twabaye umwe
@peterkanamugire7216
@peterkanamugire7216 Жыл бұрын
Mugomba kurwanya ikibi nicyazana amacakubiri mu Rwanda
@senezatv9562
@senezatv9562 10 ай бұрын
Intsinzi murakoze kuduhamakuru atariho umukungugu HE Paul Kagame ni umubyeyi w' abanyarwanda
@soniagatesi7236
@soniagatesi7236 Жыл бұрын
Sha uri gifobagane peeee nayo ma peti sinzi aho wayakuye
@martinhabimana
@martinhabimana Жыл бұрын
Mbega italiki iryoshye ku muryango wa HE Paul Kagame no kuri twe twese abanyarwanda dukunda amahoro. Taliki ya 19/7/1994 yarahiriye kuba Vice President Taliki ya 19/7/2020 yabonye umwuzukuru wa mbere Taliki ya 19/7/2022 abaona undi mwuzukuru wa kabiri
@biziyaremyeaimable9512
@biziyaremyeaimable9512 Жыл бұрын
Mbega byizacyane
@newplatinums
@newplatinums Жыл бұрын
Izindirimbo ndazishaka pe ziri original kuko nsigaye numva abazisubiyemo ntizindyohera zinsubiza inyuma nkumva urwanda runtemba mumaraso
@JonasKamanzi-ot5fb
@JonasKamanzi-ot5fb Жыл бұрын
Nkotanyi,muragahomuhirwa,muzahoraninsinzidashira,mwarimuyobowe,nanyagasani,indirimbozanyu,zarizuzuye,urukundo,ntamatikuyazirangwagamo,mwarimutandukanyecyane,nabomwarwanaga,indirimbozabo,zarizuzuye,urwango,gutukana,ubugome,urwango,ivangura niyompamvu batsinzwe
@ignatianakagi9052
@ignatianakagi9052 Жыл бұрын
Ubumwe bw'abanyarwanda nibyo warakoze HE
RPF Cocktail Reception | Remarks by Chairman Kagame
31:02
Paul Kagame
Рет қаралды 48 М.
AMATEKA Y’ABANA 4 BA PEREZIDA KAGAME!
27:54
Intsinzi TV
Рет қаралды 24 М.
娜美这是在浪费食物 #路飞#海贼王
00:20
路飞与唐舞桐
Рет қаралды 6 МЛН
А ВЫ УМЕЕТЕ ПЛАВАТЬ?? #shorts
00:21
Паша Осадчий
Рет қаралды 2,1 МЛН
what will you choose? #tiktok
00:14
Анастасия Тарасова
Рет қаралды 7 МЛН
Imyaka 41 iruhande rwa HE Kagame, Gen Rtd J. Kabarebe ni MUNTU KI?
27:19
Joho DAZZLES CROWD in Homabay, AFFIRMS support for Ruto come 2027
18:09
Azimio TV(Official)
Рет қаралды 10 М.
Ubuhanga bwa Perezida KAGAME ayoboye urugamba: Igice cya 6
40:16
Intsinzi TV
Рет қаралды 228 М.
Inkotanyi zifata agace kiswe "AGASANTIMETERO" mu 1992
29:45
Intsinzi TV
Рет қаралды 73 М.
娜美这是在浪费食物 #路飞#海贼王
00:20
路飞与唐舞桐
Рет қаралды 6 МЛН