SANKARA: Nari kuba ndi Marshall iyo mba niha ipeti

  Рет қаралды 196,937

TV1 Rwanda

TV1 Rwanda

4 жыл бұрын

Iburanisha mu rubanza Nsabimana Callixte aregwamo ibyaha byiganjemo iby’iterabwoba , kuri uyu wa kabiri ryatangiye hakirwa undi muturage uregera indishyi ari we Maitre Yusouf ngo wari mu modoka yategewe mu ishyamba rya nyungwe,tariki ya 15 Ukuboza umwaka wa 2018,aho ngo yatwawe ibyangombwa, uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga,ikarita y’akazi,nyuma anatwikirwa imodoka,hanagaragara n’abandi nabo baregera indishyi ku ruhande rw’abari bari mu modoka zatwikiwe muri iki gitero cyagabwe mu muhanda kitabi- Rusizi.
Iburanisha ryatangiye nanone ubushinjacyaha buhabwa ijambo maze busubukura isobanurabimenyetso ku byaha 17 biregwa Nsabimana Callixte wiyise Majoro Callixte Sankara.
Mu gukomeza kugaragaza ibimenyetso by’ibi byaha kimwe ku kindi bigize ibyaha 17 birimo iby’iterabwoba nk’uko byakozwe mu rubanza ruheruka,ubushinjacyaha bwavuze ko Sankara yashakiraga abarwanyi b’umutwe wa FLN yari abereye umuvugizi , inkunga y’amafaranga mu bihugu bitandukanye akayohereza aho umutwe wa FLN wari ufite ibirindiro muri Kongo kinshasa ,mu ibazwa akaba yarabyemeye.
Mu birego bishya kandi ubushinjacyaha bwagaragaje umutangabuhamya w’ umupolisi muri Polisi y’u Rwanda Sankara yashishikarije kujya mu mitwe irwanya leta y’u Rwanda ngo amushakire abana bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi bakoze igisirikare ngo bajye muri uwo mutwe.
Ngo Sankara yifashishije umuntu utaragaragaye maze yohereza ibihumbi 111 yo gufasha uyu mutangabuhamya kuva mu Rwanda akajya Uganda anyuze i Nyagatare guhura n’umufasha kwambuka. Umutangabuhamya abazwa yemeje ko hari abandi bantu Sankara yatwaye yemera ko yabikoze uyu mutangabuhamya ngo arahari urukiko rumukeneye yaza ariko ubuhamya bwe burahari kandi buranditse.
Ahawe umwanya ngo yisobanure Sankara yagize ati " Mbere na mbere ndashimira Imana isumba byose yabanye na njye nkaba ngihumeka,ubwa 2 ndashimira leta y’u Rwanda uburyo igihugu cyambaniye neza yewe no muri gereza"......Umucamanza ahita amuca mu ijambo ati "Tuve mu by’Imana, aha turareba ibyaha ndetse n’ibijyanye n’amategeko"
Sankara mu ijwi riranguruye yongeye kuvuga ko yemera ibyaha uko ari 17 byose ashinjwa kandi anabisabira imbabazi.
Ati habayeho kwibeshya ku rwego rw’ubushinjacyaha agaragaza ko FLN ari yo yavutse mbere y’impuzamashyaka MRCD, FLN na yo ngo yaturutse ku gucikamo 2 kw’umutwe wa FDLR. FLN ngo yaje guhura n’andi mashyaka bityo ngo Sankara wari usanzwe ari mu ishayaka rya RNC we na bagenze be bakora umugumuko maze bashinga ishyaka ryabo,Nyuma baza guhura n’andi mashyaka atandukanye bamaze gusobanurirwa ibyiza byo kwishyira hamwe bw’amashyaka ngo babone inkunga yo gutera u Rwanda ari bwo noneho habagaho impuzamashyaka MRCD,kuva ubwo Sankara agirwa visi perezida wa mbere.
Ageze ku gitero cyabereye I Nyabimata muri Nyaruguru 19/6/2018,uyu Sankara yagaragaje ko atari akizi,ahubwo yakimenyeye mu nama bakoze kuko ngo FLN yateraga ariko itagamije kwigaragaza no kubitangaza, nyuma Kayumba Nyamwasa akabyiyitirira ari na ko asaba inkunga. Ibi ngo byatumye habaho inama y’igitaraganya yo gushyiraho uburyo buhamye bw’ibikorwa bya FLN no kubitangaza,noneho ari bwo Sankara yagirwaga umuvugizi w’uyu mutwe wa FLN, 15/7 2018.
Sankara asobanura ko bari bazi neza ko badashobora gufata igihugu,ariko ngo bagombaga gukora ibikorwa bituma leta yemera imishyikirano na bo.
Ipeti rya Major yarihakanye avuga ko yarihawe ngo rimufashe mu nshingano yari ahawe nk’umuvugizi ngo kuko mu nshingano zawo uwo mutwe utavugirwaga n’umusivili maze bahita bamuha ipeti rya Major,agaragaza ko ibyo ubushinjacyaha bumushinja kwiha ipeti atari byo ko yarihawe nk’umuntu watorewe kuba umuvugizi, aha yatanze urugero avuga agira ati " ba nyakubahwa bacamanza tuvuge ko FLN yari inka yabazwe iri kugabagabanwa buri wese akuramo ake,iyo nza kuba ndi uwiha se nari kwiha igihanga cyangwa nari gukuraho itako? yungamo ati "si byo rero kuko iyo nza kuba ndi uwiha amapeti simba narihaye Major ahubwo mba narihaye Marchal cyangwa General (aha abari mu cyumba cy’iburanisha bahita baseka).
Yavuze ko iby’ubushinjacyaha buvuga ko yigambye igitero by’i kitabi, atacyigambye ahubwo yacyamaganye avuga ko byakozwe na leta y’u Rwanda kugira ngo ibone impamvu yo gutera u Burundi.
Gusa yemera ko nubwo atari ahari byakozwe n’ingabo yavugiraga,ahubwo kubigoreka gutya ngo yari abuze uburyo avugira umutwe wakoze ibikorwa byo kwica abaturage kandi baragombaga kwikundisha ku baturage,maze bakabiyumvamo bagatangira kwanga ubutegetsi buriho,ari na ko bagerageza gufata bunyago abasirikare cyangwa abapolisi b’u Rwanda kugira ngo bereke amahanga,maze bakomeze babone inkunga n’ubufasha biva mu bihugu bigera kuri 30 ku isi hose avuga ko byari biri inyuma y’umugambi w’uyu mutwe wa FLN.
Perezida w’urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha imanza mpuzamahanga n’izambukiranya imipaka ,yavuze ko kubera impamvu z’akazi kenshi k’izindi manza iburanisha risubitswe rikazasubukurwa tariki ya 31 werurwe 2020,uyu Nsabimana Callixte "Sankara" akomeza kwiregura kuri ibi byaha aregwa.

Пікірлер: 44
@immaculeemukamugema284
@immaculeemukamugema284 4 жыл бұрын
Sankara IMANA izakujye imbere Paulo kagame akugirire impuhwe.ese kubyaye ikiboze akirigatira ninde utaziko sankara ari umucikacumu wasigaye ari nyakamwe nonese presdant koko wa mugiriye ibambe kari kibi cyawe.
@sherifmpozembizi5335
@sherifmpozembizi5335 4 жыл бұрын
Sankala mumubujije kutubwira Ibyo bihugu 30 byari bishyigikiye FLN! Muzatubarize kbs.
@buremezijogi6386
@buremezijogi6386 4 жыл бұрын
Yesuwe yabaye umusaza disi!!! Zafime yarazitaye hahh iyisi ntanyirayo igira pe nasadamu bamumuritse mukanwa shau
@jeradimariamu6416
@jeradimariamu6416 4 жыл бұрын
Sankara disi ukuntu yikangataga yaransensaga. 😛😛😛🤣🤣 Nkamureba nkatekereza muzehe amufashe😜💪
@ramazanikaka2384
@ramazanikaka2384 4 жыл бұрын
Sankara ngufashe!!! Hhhhh
@clementinemahoro1437
@clementinemahoro1437 4 жыл бұрын
Hari ikibazo se ko yashakaga kujya mu rugwiro ubu akaba yaragezeyo!!!
@BLF-ms4xr
@BLF-ms4xr 3 жыл бұрын
Nkurikije ibyoyakoze mumuhane byintangarugero
@twagirimanajeanbosco8263
@twagirimanajeanbosco8263 4 жыл бұрын
Sankara turakwemera
@niyitegekasolange7954
@niyitegekasolange7954 4 жыл бұрын
Sankara muribuka naza fime yigamba kwica bantu yokanyagwa none ngo arashimira imana kuba agihumeka ajye yibuka abatagihumeka kuberawe
@zackmankushi5611
@zackmankushi5611 4 жыл бұрын
Ese kondeba noneho kareba nkagahuza (akaragara) arashonje kbs
@immaculeemukamugema284
@immaculeemukamugema284 4 жыл бұрын
Gatsinzi furaha.muzi gutukana nkahomwe muri abere utarakosa Amutere ibuye
@immaculeemukamugema284
@immaculeemukamugema284 4 жыл бұрын
Sankara niwe barakurikiza kizito mihigo.Arikoubundi ninde udakosa bamubabariye
@daniellamonorina9504
@daniellamonorina9504 4 жыл бұрын
Nabo bazasangayo abo bica!!
@sindurahhusein7840
@sindurahhusein7840 4 жыл бұрын
Ilove Sankara
@patrickmurwanashyaka4470
@patrickmurwanashyaka4470 4 жыл бұрын
sankara nicyigoryi azawuheremo
@immaculeemukamugema284
@immaculeemukamugema284 4 жыл бұрын
@@patrickmurwanashyaka4470 .egoko ndumiwe 🤔 wamusabiyese shahu ko ejo nawe wakwisangayo
@sammydapreacher63
@sammydapreacher63 4 жыл бұрын
Ariko nkubwo ibyo bihugu 30 Ni ibihe mwazabitubwiye
@immaculeemukamugema284
@immaculeemukamugema284 4 жыл бұрын
Egoko kukise uwamucamanza yamuciyemo ngo bave mubyimana ? Ntabwo yemera IMANA ?
@cyubahirojeandedieu3537
@cyubahirojeandedieu3537 4 жыл бұрын
hariya ni murukiko ntago ari murusengero cg nawe nturajya murukiko? nujyayo uzabibona
@bobotolerent2728
@bobotolerent2728 4 жыл бұрын
CYUBAHIRO Jean de Dieu uvuze neza
@africanqueen9452
@africanqueen9452 4 жыл бұрын
Ibya César bahanwe César iby‘Imana bihabwe Imana
@daniellamonorina9504
@daniellamonorina9504 4 жыл бұрын
Ntago yemera Imana!!
@intuntu7863
@intuntu7863 4 жыл бұрын
Ariko se ko iyo frn nibyo birego byose byahakanwaga kuva kuri president kugeza kuri rushati biva hehe? Ibitero byose leta yarabihakanye none murabizanye? Ubuse umunsi byasubiriye muzakomeza mubihakane??? Political ni hatari
@mbabazifoundation7641
@mbabazifoundation7641 4 жыл бұрын
Ariko rero iliya modoka ni ndede kuyisimbuka kandi uliho amapingu!! This is abuse
@lydiaraimi5863
@lydiaraimi5863 4 жыл бұрын
NI umusilikare sha si umusivile mbega wowe
@Nolan_Coverage
@Nolan_Coverage 4 жыл бұрын
Ngo akayabo?
@clementinemahoro1437
@clementinemahoro1437 4 жыл бұрын
Sankara. Tenir🐅
@AZ-qm3ww
@AZ-qm3ww 3 жыл бұрын
Hhh.ayo magambo ari muri video ni ururimi ruhe?
@niyobugingososthene1885
@niyobugingososthene1885 4 жыл бұрын
Sankara Imana izamube hafi kuko muriwe rwose numunyakuri kuri kutuma biriya byose bimubaho
@kalisaarikonkaweuravugaicy1298
@kalisaarikonkaweuravugaicy1298 4 жыл бұрын
arik sakara yamagambo yirirwaga avuga ubuyayasubiramo ibwaziragwira
@jeradimariamu6416
@jeradimariamu6416 4 жыл бұрын
Yaransensaga shshu🤣🤣🤣🤣🙊🙊 akikangatawe yikokinze nkamureba kumutiminti kagame agufashe🙊
@nkubitojaffar558
@nkubitojaffar558 4 жыл бұрын
uyi sankara amekuaga na mdomosana ukuntu yahira yigamba muri yout b mana yanje wee none yahi ndutse ikiragi maskin sasa twarahiye ko nta maraso aza subira kuseseka mu rwanda abanya rwanda bari kumwe ni mana
@gatshatsha
@gatshatsha 4 жыл бұрын
Ayiweee! Ese nuku gasa burya bwose. Kati nanjye ngiye gufata Leta. Urwiganwa rwa Mushushwe rwamaze abana b'imbeba mu rubariro. Apuuu...
@Umwegakazi
@Umwegakazi 4 жыл бұрын
Sankara uri intwali ikomeye yaharaniye ubwiyunge bwabanyarwanda imana iguhe imigisha niyo bakwica nabo bazapfa
@immaculeemukamugema284
@immaculeemukamugema284 4 жыл бұрын
Marishari ni petit rimeze ute ?
@inafrica4942
@inafrica4942 4 жыл бұрын
I'd amin oof Uganda
@alainmugisha8579
@alainmugisha8579 4 жыл бұрын
Sankara vuguta umuti hhhhhhhh
@fblion8128
@fblion8128 4 жыл бұрын
😂😂😂😂😂😂
@rindaubuzima...7055
@rindaubuzima...7055 3 жыл бұрын
Kandaho wumve uko wavura stress ndetse n'agahinda gakabije👇🏿👇🏿 kzfaq.info/get/bejne/qK16oa97xrHDd2w.html Mbese waruziko inanasi igabanya ibiro? Kurikira👇🏿👇🏿 kzfaq.info/get/bejne/e8umeZqbyrbSnmQ.html Dore Umuti uvura uruhara ukanarukumira 👇🏿👇🏿kzfaq.info/get/bejne/n72Tidh0sduroY0.html Umuti wafasha abakobwa n'abadamu bababara no kuva amaraso menshi mugihe cy'imihango!👇🏿👇🏿 kzfaq.info/get/bejne/aKeChsup0dualnk.html Umuti ku bakobwa n'abadamu bafite imihango ihindagurika👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿 kzfaq.info/get/bejne/rqtypMiI2Lqcp2w.html Dore ibyo /OMS/ yavuze ku Nzoga👇🏿👇🏿 kzfaq.info/get/bejne/rLt1adupntutiqs.html Kurya Epinari bivura indwara nyinshi kurikira👇🏿👇🏿 kzfaq.info/get/bejne/mcWemMKSxpPbnKM.html Dore inzira 10 zo kurwanya kanseri👇🏿👇🏿👇🏿 kzfaq.info/get/bejne/bMCXgpaVlbq1mmQ.html Kandaho wumve ibyo kurya UMWIJIMA wanga n'ibyo ukunda👇🏿👇🏿 kzfaq.info/get/bejne/q951YLOks6ilqWQ.html Dore ibyo kurya bifasha umuntu mugihe Ari gukoresha ubwenge bwinshi cyane. Kandaho👇🏿👇🏿 kzfaq.info/get/bejne/hsypmt2LqJqyn5c.html Dore Imiti ivura indwara z'igifu kandaho👇🏿👇🏿 kzfaq.info/get/bejne/q8eod61lvr3bl3U.html Niba ushaka kumenya into kurya bitera Kanseri kandaho👇🏿👇🏿 kzfaq.info/get/bejne/ZtqZiMd0tc_Pnok.html Dore uko amakara akoreshwa akavura indwara nyinshi!👇🏿 kzfaq.info/get/bejne/aM9da5R_zr3boIU.html Kandaho wivure indwara zifata umubiri wose👇🏿👇🏿kzfaq.info/get/bejne/n6uBeqp0u9XQeZ8.html Rinda umwana utaruzuza umwaka amagi,ubunyobwa,ingano ndetse n'amafi. Kandaho wumve ibindi👇🏿 kzfaq.info/get/bejne/q8iop8Vqmpezh3U.html Kandaho wumve uko wakifata Ndetse nibyo warya Muri ibi bihe bya COVID19.👇🏿 kzfaq.info/get/bejne/kK1lZpaj2MnXhJs.html Ibyo kurya bitera Cancer nibyinshi ariko nyinshi muri izo ni izi zikurikira. Kandaho wiyumvire👇🏿 kzfaq.info/get/bejne/ZtqZiMd0tc_Pnok.html Mbese waruziko umubirizi Ari umuti ukomeye? Kandaho wirebere byinshi k'undwara wakuvura👇🏿 kzfaq.info/get/bejne/jrB5rZuDsuCXfIU.html
@jacquelineuwanyrigira8588
@jacquelineuwanyrigira8588 3 жыл бұрын
Kuki mumuca mwijabo se 😀sibyaringobwa kuko nuwanyu muramufite Sankara rwose Imana niyo yambere impamvu baguciye mwijabo nuko ahari Satani hatavugwa ibyimana gusa iherezo Satani azashya mwizina ryayesu
@joshuason8741
@joshuason8741 4 жыл бұрын
Hahhhh ubutabera bucuritse muzabanze mubaze Kagome impamvu yica abantu ,,hanyuma tuzemera ubutabera bwanyu. Aho I bindi muba mukyatsa ,,,
@nyiransengiyumvasolange5167
@nyiransengiyumvasolange5167 3 жыл бұрын
Vuga abo yishe wagapfawe
Sankara: Biteye isoni kubona Rusesabagina yihakana ko ari Umunyarwanda
30:42
Herman wasimbuye Sankara muri FLN ari mu Rwanda| RIB niyo imufite
8:51
Самый Молодой Актёр Без Оскара 😂
00:13
Глеб Рандалайнен
Рет қаралды 9 МЛН
Cat Corn?! 🙀 #cat #cute #catlover
00:54
Stocat
Рет қаралды 16 МЛН
🤔Какой Орган самый длинный ? #shorts
00:42
Double Stacked Pizza @Lionfield @ChefRush
00:33
albert_cancook
Рет қаралды 79 МЛН
Utundi Dukoryo Twa Ba Bagabo Bagufi / Badushekeje Turatembagara
10:11
Umusore bamukodesheje miliyoni 2 ngo abe umukwe.
5:39
TV1 Rwanda
Рет қаралды 124 М.
Ese ni iki gitera kwiyongera k'ubujura n'uburaya?~#RIRARASHE
56:38
Donald Trump speaks for the 1st time on the assassination attempt
14:17
FOX 9 Minneapolis-St. Paul
Рет қаралды 9 МЛН
Sankara wigambye ibitero byo muri Nyungwe yeretswe itangazamakuru
13:43
Самый Молодой Актёр Без Оскара 😂
00:13
Глеб Рандалайнен
Рет қаралды 9 МЛН