Рет қаралды 196,937
Iburanisha mu rubanza Nsabimana Callixte aregwamo ibyaha byiganjemo iby’iterabwoba , kuri uyu wa kabiri ryatangiye hakirwa undi muturage uregera indishyi ari we Maitre Yusouf ngo wari mu modoka yategewe mu ishyamba rya nyungwe,tariki ya 15 Ukuboza umwaka wa 2018,aho ngo yatwawe ibyangombwa, uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga,ikarita y’akazi,nyuma anatwikirwa imodoka,hanagaragara n’abandi nabo baregera indishyi ku ruhande rw’abari bari mu modoka zatwikiwe muri iki gitero cyagabwe mu muhanda kitabi- Rusizi.
Iburanisha ryatangiye nanone ubushinjacyaha buhabwa ijambo maze busubukura isobanurabimenyetso ku byaha 17 biregwa Nsabimana Callixte wiyise Majoro Callixte Sankara.
Mu gukomeza kugaragaza ibimenyetso by’ibi byaha kimwe ku kindi bigize ibyaha 17 birimo iby’iterabwoba nk’uko byakozwe mu rubanza ruheruka,ubushinjacyaha bwavuze ko Sankara yashakiraga abarwanyi b’umutwe wa FLN yari abereye umuvugizi , inkunga y’amafaranga mu bihugu bitandukanye akayohereza aho umutwe wa FLN wari ufite ibirindiro muri Kongo kinshasa ,mu ibazwa akaba yarabyemeye.
Mu birego bishya kandi ubushinjacyaha bwagaragaje umutangabuhamya w’ umupolisi muri Polisi y’u Rwanda Sankara yashishikarije kujya mu mitwe irwanya leta y’u Rwanda ngo amushakire abana bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi bakoze igisirikare ngo bajye muri uwo mutwe.
Ngo Sankara yifashishije umuntu utaragaragaye maze yohereza ibihumbi 111 yo gufasha uyu mutangabuhamya kuva mu Rwanda akajya Uganda anyuze i Nyagatare guhura n’umufasha kwambuka. Umutangabuhamya abazwa yemeje ko hari abandi bantu Sankara yatwaye yemera ko yabikoze uyu mutangabuhamya ngo arahari urukiko rumukeneye yaza ariko ubuhamya bwe burahari kandi buranditse.
Ahawe umwanya ngo yisobanure Sankara yagize ati " Mbere na mbere ndashimira Imana isumba byose yabanye na njye nkaba ngihumeka,ubwa 2 ndashimira leta y’u Rwanda uburyo igihugu cyambaniye neza yewe no muri gereza"......Umucamanza ahita amuca mu ijambo ati "Tuve mu by’Imana, aha turareba ibyaha ndetse n’ibijyanye n’amategeko"
Sankara mu ijwi riranguruye yongeye kuvuga ko yemera ibyaha uko ari 17 byose ashinjwa kandi anabisabira imbabazi.
Ati habayeho kwibeshya ku rwego rw’ubushinjacyaha agaragaza ko FLN ari yo yavutse mbere y’impuzamashyaka MRCD, FLN na yo ngo yaturutse ku gucikamo 2 kw’umutwe wa FDLR. FLN ngo yaje guhura n’andi mashyaka bityo ngo Sankara wari usanzwe ari mu ishayaka rya RNC we na bagenze be bakora umugumuko maze bashinga ishyaka ryabo,Nyuma baza guhura n’andi mashyaka atandukanye bamaze gusobanurirwa ibyiza byo kwishyira hamwe bw’amashyaka ngo babone inkunga yo gutera u Rwanda ari bwo noneho habagaho impuzamashyaka MRCD,kuva ubwo Sankara agirwa visi perezida wa mbere.
Ageze ku gitero cyabereye I Nyabimata muri Nyaruguru 19/6/2018,uyu Sankara yagaragaje ko atari akizi,ahubwo yakimenyeye mu nama bakoze kuko ngo FLN yateraga ariko itagamije kwigaragaza no kubitangaza, nyuma Kayumba Nyamwasa akabyiyitirira ari na ko asaba inkunga. Ibi ngo byatumye habaho inama y’igitaraganya yo gushyiraho uburyo buhamye bw’ibikorwa bya FLN no kubitangaza,noneho ari bwo Sankara yagirwaga umuvugizi w’uyu mutwe wa FLN, 15/7 2018.
Sankara asobanura ko bari bazi neza ko badashobora gufata igihugu,ariko ngo bagombaga gukora ibikorwa bituma leta yemera imishyikirano na bo.
Ipeti rya Major yarihakanye avuga ko yarihawe ngo rimufashe mu nshingano yari ahawe nk’umuvugizi ngo kuko mu nshingano zawo uwo mutwe utavugirwaga n’umusivili maze bahita bamuha ipeti rya Major,agaragaza ko ibyo ubushinjacyaha bumushinja kwiha ipeti atari byo ko yarihawe nk’umuntu watorewe kuba umuvugizi, aha yatanze urugero avuga agira ati " ba nyakubahwa bacamanza tuvuge ko FLN yari inka yabazwe iri kugabagabanwa buri wese akuramo ake,iyo nza kuba ndi uwiha se nari kwiha igihanga cyangwa nari gukuraho itako? yungamo ati "si byo rero kuko iyo nza kuba ndi uwiha amapeti simba narihaye Major ahubwo mba narihaye Marchal cyangwa General (aha abari mu cyumba cy’iburanisha bahita baseka).
Yavuze ko iby’ubushinjacyaha buvuga ko yigambye igitero by’i kitabi, atacyigambye ahubwo yacyamaganye avuga ko byakozwe na leta y’u Rwanda kugira ngo ibone impamvu yo gutera u Burundi.
Gusa yemera ko nubwo atari ahari byakozwe n’ingabo yavugiraga,ahubwo kubigoreka gutya ngo yari abuze uburyo avugira umutwe wakoze ibikorwa byo kwica abaturage kandi baragombaga kwikundisha ku baturage,maze bakabiyumvamo bagatangira kwanga ubutegetsi buriho,ari na ko bagerageza gufata bunyago abasirikare cyangwa abapolisi b’u Rwanda kugira ngo bereke amahanga,maze bakomeze babone inkunga n’ubufasha biva mu bihugu bigera kuri 30 ku isi hose avuga ko byari biri inyuma y’umugambi w’uyu mutwe wa FLN.
Perezida w’urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha imanza mpuzamahanga n’izambukiranya imipaka ,yavuze ko kubera impamvu z’akazi kenshi k’izindi manza iburanisha risubitswe rikazasubukurwa tariki ya 31 werurwe 2020,uyu Nsabimana Callixte "Sankara" akomeza kwiregura kuri ibi byaha aregwa.