No video

VIDEO Archive: Umunota ku wundi, Inkotanyi zigarurira ibirindiro 9 by'ingabo za Habyarimana.

  Рет қаралды 129,434

Intsinzi TV

Intsinzi TV

Күн бұрын

INKOTANYI 3:
IBITERO BYITIRIWE KWIGARURIRA AGASANTIMETERO
Urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye mu kwa cumi mu 1990 rufite Umwanya wihariye mu mateka y’u Rwanda ndetse kandi ruzagumana uwo mwanya mu buryo bwihariye kuburyo iyi nkuru itangaje izakomeza kubarwa mu bisekuru bizakurikiraho. Gusa iyo ukurikiranye neza Muri uru rugamba nabwo harimo izindi nkuru nyinshi zinihariye kuburyo bukomeye hashingiwe kuho urugamba rwarwaniwe nuburyo rwarwanwemo ni intsinzi zagezweho aho hantu.Na none Mu bitero n’intambara byakozwe mu rugamba rwo kubohora igihugu mu gihe cy’imyaka ine hari ibyakozwe bisiga ubwamamare bukomeye harimo ni Ibitero byo kwigarurira agace kiswe AGASANTIMETERO.
Ibi bitero byo kwigarurira Agasantimentero byakozwe n’Ingabo za RPA Inkotanyo zikabasha kwigarurira Ibirindiro icyenda by’umutamenwa by’Ingabo za FAR byabaye ikimenyetso ndakumirwa cyuko RPA Inkotanyi koko yari ifite impamvu yo kurwanira.ibi ni ibitero nubundi byayobowe ku mabwiriza y’umugaba mukuru wa RPA Inkotanyi Major Paul KAGAME aho ibirindiro bye byari ahitwa GIKOBA naho uyu munsi ni hamwe mu hantu habumbatiye amateka akomeye y’urugamba ntagereranywa rwa RPA inkotanyi.rero ibi bitero byo kwigarurira aka gace kitiriwe AGASANTIMETERO nibyo tugiye kugarukaho mu gice cya Gatatu cy’Ibiganiro byuruhererekane twabateguriye ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.iyi ni intsinzi tv iki kiganiro mugiye gukurikira mwagiteguriwe na BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukibagezaho ndi Prudence NSENGUMUKIZA.Mbahaye Ikaze
Ubushize twababwiye byinshi ku gitero cyagabwe n’ingabo za RPA Inkotanyi mu mujyi wa Ruhengeri aho uyu mujyi wagiye mu maboko yizi ngabo mu gihe cy’Umunsi umwe ndetse zikanafungura Gereza Sipesiyali ya Ruhengeri bituma imfungwa zigera ku 1600 zari ziyifungiyemo zifungurwa zarimo abanyapolitiki bazwi bari barangajwe imbere na Colonel Thoenste LIZINDE.
Nyuma yiki gitero Inkotanyi za RPF zakomeje nubundi kurwana mu buryo bwa Guerilla War ubu ni uburyo bw’Imirwanire bwuzuye amayeri ntagereranywa yo gutesha umwanzi umutwe ahakoreshwa udutero shuma.
Ibi bitero biteye nkibingibi RPA Inkotanyi yakomeje kubigaba ku ngabo za Leta.kandi bikagera ku ntego.
Nkubwo mu kwezi kwa kabiri mwaka wa 1991 hashize igihe kitagera kukwezi Ingabo za RPA Inkotanyi zimaze gukora igitero cy’amateka mu mujyi wa Ruhengeri.
Batayo ya 17 yari iyobowe na Komanda Claver SONGA yateye ibirindiro bya FAR byari ahitwa Ntaruka muri Komini NKUMBA ku muhanda wa Ruhengeri Nkumba.ahangaha Inkotanyi za RPA n’inzirabwoba za Habyarimana zarahanganye habura gica mpaka ziguye miswi .iyi intambara yo kuri Ntaruka iri muri nkeya zahanganishije RPA Inkotanyi na FAR bakagwa miswi.kandi abarwanye iyi ntambara bari abeza ku mpande zombi kuko kuruhande rwa RPA Inkotanyi iyi Batayo ya 17 ni nayo yari yarafunguye gereza ya Ruhengeri ndetse kuruhande rwa FAR ingabo zarwanye uru rugamba rwo kuri Ntaruka zari zinarimo bamwe mu bari bagize umutwe warindaga Perezida HABYARIMANA wari waje mu Ruhengeri uwo munsi arikumwe n’Uwari Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu bya Afurika (OUA) Bwana Salim Ahmed Salim aho bari baje kureba uko umutekano wifashe mu Ruhengeri nyuma y’igitero cyo ku Itariki 23/1/1991
Ubwo rero Inkotanyi zateye kuri Ntaruka Habyarimana araho hafi maze abajepe be bamurindaga bahita bajya gutanga umusada wagatangaza kuri iyi ntambara yahanganishije FAR na RPA Inkotanyi kuri uwo munsi.
Nubwo intsinzi mu buryo bwa Gisirikare itatashye kuruhande rwa RPA Inkotanyi ariko mu buryo bwa Politiki cyongeye gushegesha Perezida HABYARIMANA kuberako icyo gihe yari yazanye umutegetsi ukomeye ngo amwereke uko u Rwanda rutekanye ariko byarangiye umugambi yarafite umupfubanye kuko Nubundi akiraho hafi ubwe n’umuhsyitsi we Salim Ahmed Salim biyumviye n’amatwi yabo amasasu ya RPA Inkotanyi arasirwa hafi yabo ahongaho.
Mu buryo bwa Politiki na Dipolomasi ndetse nicyo bimara mu ntambara mu bundi buryo iki cyari igitego gikomeye kuri RPF inkotanyi kuko yari bashije kubona umwanya wo kongera no kugaragaza impmavu y’urugamba yari yaratangije.
Nyuma y’iki gitero cyo kuri intaruka umugaba mukuru w’ingabo za RPA Inkotanyi Major Paul KAGAME yavuguruye imiterere y’ingabo zari mu Birunga maze zihurizwa muri Batayo enye nini zitwa Mobile Forces.
Iyambere yiswe Bravo Mobile Force Yayoborwaga na Komanda Musisi Kugaya.indi yari Delta Mobile Force yayoborwaga na Komanda KAYITARE Vedaste bitaga intare batinya.
Indi Batayo yiswe Mike Mobile Force yari iyobowe na Komanda Fred IBINGIRA iyanyuma yari Oscar Mobile Force yayoborwaga na Komanda William BAGIRE.
#IntsinziTV #PaulKagame #Inkotanyi

Пікірлер: 77
@ngagishow2614
@ngagishow2614 2 жыл бұрын
Aba papa barakoze cyane knd Imana ikomeze ibayobore mubikorwa byabo byaburimunsi
@mutegwarabaperuth9206
@mutegwarabaperuth9206 2 жыл бұрын
Ndabakunda nkabura icyo mbaha, mbatuye imana yabaduhaye
@buzaremutsinzi7277
@buzaremutsinzi7277 2 жыл бұрын
Murakoze cyane Intsinzi TV. Inkotanyi tuzahora tuzishimira iteka ryose 👏👏👏🙏🙏.. Badukuye mu icuraburindi pe. Kandi Imana yabashoboje nayo Ihimbazwe Iteka ryose.
@buzaremutsinzi7277
@buzaremutsinzi7277 2 жыл бұрын
IntsinziTV nibikunda muzashake umwe mubakoraga kuri Radio Muhabura nawe atwigishe kumateka cyangwa abaririmbaga izo ndirimbo tuba twumva mu biganiro. They were full of Morale. God bless INKOTANYI😢😢🙏🙏🙏
@samoramachelsms3798
@samoramachelsms3798 2 жыл бұрын
Afande ntawukurusha ubugaba.Niwowe nkotanyi izisiga mungamba ntiziruhe niwowe mubyeyi Inkotanyi abanyarwanda Dukurikiye,Uri Perezida wigihugu tuzahora tukubona mubikorwa byose warumye uko abakurambere baruhanuye none urugize urwamata nubuki 🙏🇷🇼
@claudinebigirimana5408
@claudinebigirimana5408 2 жыл бұрын
Urakoze cyane Safari kumakuru y’amateka yacu
@nkotanyi2015
@nkotanyi2015 2 жыл бұрын
Inkotanyi 💙💛💚
@bigirimanajeabatsata1684
@bigirimanajeabatsata1684 2 жыл бұрын
Nyiringanzo
@manizabayojeandamour1904
@manizabayojeandamour1904 4 ай бұрын
Mwarakoze inkotanyi
@asiakantarama2676
@asiakantarama2676 2 жыл бұрын
Murakoze nshuti bavandimwe!!!!
@uweranadine9062
@uweranadine9062 2 жыл бұрын
Mwarakoze guhagarika genocide
@Jomba24
@Jomba24 2 жыл бұрын
Mbega ibiganiro biryoshye nkotanyi mwarakoze!!!
@bugingokevin9664
@bugingokevin9664 2 жыл бұрын
Nkotanyi mwatabarutse;nimukomeze muruhukire mw ijuru ry intwari; natwe ntituzigera dutezuka kugukotanira u Rwanda 🇷🇼 narimwe.
@mukengafrancois9691
@mukengafrancois9691 2 жыл бұрын
Izamarere mwarambere ks nimwe dukesha amahoro dufite ubu turabemera cyane
@franciskarangwa6554
@franciskarangwa6554 2 жыл бұрын
I just love Kagame really really love him
@allanalex9047
@allanalex9047 2 жыл бұрын
Gikoba nahageze muri 1998 nahabonye za Brende/Tanks zarashwe nyinshi;ebana habareye urugamba rukaze pe,ibimenyetso byari bigihari mwi 98
@bugingokevin9664
@bugingokevin9664 2 жыл бұрын
Ntakizasimbura Inkotanyi narimwe
@joelkabuye6797
@joelkabuye6797 2 жыл бұрын
His excellence was super planner.imana ijekurinda ntacyindi nakwifuriza
@gaterarwabugiri3600
@gaterarwabugiri3600 2 жыл бұрын
Inkotanyi cyane
@Rwakayiro
@Rwakayiro 2 жыл бұрын
Murakoze cyane Nkotanyi cyane kutwibutsa ibyo twabayemo
@kaberaashimwedacy1345
@kaberaashimwedacy1345 2 жыл бұрын
Harakabaho IMANA yaremye inkotanyi.
@desouzawilly8343
@desouzawilly8343 2 жыл бұрын
Very inspiring story🇷🇼❤✊🏾
@karenzijotham2421
@karenzijotham2421 2 жыл бұрын
Karangwa David yarazwi kuri Karangwa kadogo kuko hari undi wari mukuru nawe witwaga karangwa rero kugirango babatandukanye umuto yitwaga Karangwa Kado. Kandi koko yari kadogo, ibaze kubona Rank ya Lt.Col afite 26yrs! Ntibibaho. Yarapfuye ntabwo akiriho.
@joliejoie2010
@joliejoie2010 2 жыл бұрын
Yakoze umurimo naruhuke bambe!
@fraternekibogora562
@fraternekibogora562 2 жыл бұрын
Ndabakurikirana from Cape Town
@eugenegasore9985
@eugenegasore9985 2 жыл бұрын
Arko inkotanyi muri imfura gusa....!!
@ghawuconarcisse4433
@ghawuconarcisse4433 2 жыл бұрын
Komereza aho muhungu wange nkukurikiye nibereye NBI🇰🇪🇰🇪🇰🇪
@cedrogen1655
@cedrogen1655 2 жыл бұрын
Your history inspire us
@k_____p
@k_____p 2 жыл бұрын
Ubara inkuru Nabi cyane rwose
@Rwakayiro
@Rwakayiro 2 жыл бұрын
Dukeneye ibiganiro na Dodo ,Ibingira na Kaka
@NiyobuhungiroBenjamin-lz2sd
@NiyobuhungiroBenjamin-lz2sd Жыл бұрын
❤nibyo
@claudinebigirimana5408
@claudinebigirimana5408 2 жыл бұрын
❤️❤️❤️❤️❤️❤️
@solangeisingizwe5791
@solangeisingizwe5791 2 жыл бұрын
Abagabo nimwe rwose
@inkotanyicyane6309
@inkotanyicyane6309 2 жыл бұрын
Respect
@nizeyimanacyriaque2037
@nizeyimanacyriaque2037 2 жыл бұрын
Afande Kagame yubahwe kbsa
@solangeisingizwe5791
@solangeisingizwe5791 2 жыл бұрын
Abagabo nimwe
@knowyourself3902
@knowyourself3902 2 жыл бұрын
Much respect
@justinnzabonimpa5460
@justinnzabonimpa5460 2 жыл бұрын
🇷🇼 for ever
@butarembaga7710
@butarembaga7710 2 жыл бұрын
Ese Alpha ko utayivuze?
@hajadganzalioner2284
@hajadganzalioner2284 2 жыл бұрын
So much more than I can explain it ? respectful!!!??
@rukundohillard8448
@rukundohillard8448 2 жыл бұрын
💓💓💓💓💓💓💓💓💓💓
@basilehakizimana2363
@basilehakizimana2363 2 жыл бұрын
Muraba chercheurs nukuri
@dmx7228
@dmx7228 2 жыл бұрын
erega aba ni abarwanyi mu maraso ! uzabisukira uwo si uwajye!
@joliejoie2010
@joliejoie2010 2 жыл бұрын
Umva nkubwire Nshuti, Nari nzi verset ya biblia, mu gutegeka kwa 2,umurongo waravugaga ngo uzaba intwari n'inkotanyi, ndetse n'uzakubona wese azagutinya. Ariko kuko biblia zagiye zihinduka, uwo murongo bawuhimbye ukundi. Or, nubwo bawuhinduye, inkotanyi n'izina ryatanzwe n'Imana, naho bageze hanze byose birahinduka! Inkotanyi oyeeeee!
@bravotonic4486
@bravotonic4486 2 жыл бұрын
Ndagukunze gusa, ngo babimenye se
@tuzajoel6473
@tuzajoel6473 2 жыл бұрын
mukora akazi katoroshye ko kudukusanyiriza amateka nasabaga ko mwaza nshakira urugamba rwabereye I Kabwayi tubohora abagombaga kwicwa
@Gasana_M
@Gasana_M 2 жыл бұрын
4:19 ntibavuga habura gica, bavuga rubura gica
@themagnet4236
@themagnet4236 2 жыл бұрын
Ibyo nikera habayeho,muramamaza,ibitakiriho
@jamesbandora250
@jamesbandora250 2 жыл бұрын
Reka babivuge birakuryahe?
@bugingokevin9664
@bugingokevin9664 2 жыл бұрын
Nubu nudushaka tuzakwiyereka;turacyaribabandi badahinyurwa niminsi Kndi ntiduteze guhinduka ingoma ibihumbi
@edarantes505
@edarantes505 2 жыл бұрын
@@bugingokevin9664 ingoma million 😄✌️
@sindayigayajeanmarievianne7690
@sindayigayajeanmarievianne7690 2 жыл бұрын
Yes ni history yo kubohora Abanyarwanda. Ubu rero ntabyo guhangana kw'abanyarwanda, ahubwo turahangana n'ubukene no guteza imbere uRwanda n'abanyarwanda kuko ntituribohora mubukene ngirango murabizi. Reka twese dukoreshe zambaraga twakoresheje mbere mukwibohora ingoyi y'igitugu n'amacakubiri, munzira y'amajyambere. Ndabakunda abanyarwanda mwese.♥️🇷🇼
@kaberaashimwedacy1345
@kaberaashimwedacy1345 2 жыл бұрын
Harakabaho IMANA yaremye inkotanyi
@innocenttwahirwa9048
@innocenttwahirwa9048 2 жыл бұрын
Inz0ka
@karangwainnocent1469
@karangwainnocent1469 2 жыл бұрын
muzatubwire ababakomanda bingabo niba bakiriho.nabitabyimana mubatubwire nkurugero karangwa devide sinzi nimba ariho
@bugingokevin9664
@bugingokevin9664 2 жыл бұрын
Ba karangwa bombi:Senior na Kadogo;bose baratabarutse
@karangwainnocent1469
@karangwainnocent1469 2 жыл бұрын
nonese ko kayitare yayoboraga 101 komutabivugs
@kizitoj.niyonshuti1778
@kizitoj.niyonshuti1778 2 жыл бұрын
Byose ntibyavugwa kuko ibiba ku rugamba mu isaha imwe byavugwa iminsi myinshi. Gusa 101 ndetse na Alpha( kuko hari uwabibajije) zashinzwe nyuma(ntibarahagera). RPA yahoraga ivugururwa hakurkijwe ibintu byinshi ku buryo na Combat Units/Mobile Forces zahoraga zihinduka haba mu bayigize, aho zirwanira, abayobozi n’ibindi. Byose biterwa n’uko urugamba rumeze, uko umwanzi ahagaze, ibigamijwe kugerwaho mu gihe runaka ku rugamba, etc. RPA n’uwayiyoboye burya ni ibitangaza gusa.
@manuelwole2005
@manuelwole2005 2 жыл бұрын
War in Rwanda soon or later it will back again, there is thousands of thousands Hutu rebels hidding on the florest in Congo they are preparing day by day and wait for any superpower country to back them and go back and remove the Tutsi on the power.
@ishangoinyambo6523
@ishangoinyambo6523 2 жыл бұрын
Ese ubwo iyo wiga urwo rurimi aho kuza kugonga Imbogo bene aka kageni 😂 😂 cyakora mwararangiye kabisa
@manuelwole2005
@manuelwole2005 2 жыл бұрын
@@ishangoinyambo6523 .I am sorry I didn't understand that. Loba na lingala.
@ishangoinyambo6523
@ishangoinyambo6523 2 жыл бұрын
@@manuelwole2005 I was wondering how do you choose to communicate in a language that you clearly don’t understand..
@manuelwole2005
@manuelwole2005 2 жыл бұрын
@@ishangoinyambo6523 .My brother listen, I am from Angola, I don't know so much kiswahili, but I can understand little bit of lingala because I know few Rwanda people they speak lingala also.
@ishangoinyambo6523
@ishangoinyambo6523 2 жыл бұрын
@@manuelwole2005 maybe next time you should focus on matters of your own country and leave Rwandans with theirs…as an African you should know better that ethnicity and division has never been of any use apart from War and genocide
@nkundurwandachief7001
@nkundurwandachief7001 2 жыл бұрын
Kagame yarapfuye ntazongera kubaho ukundi 🌚👎
@ericniyomugisha5142
@ericniyomugisha5142 Жыл бұрын
Abanya Rwanda amahoro mufise muyumirero
@nkundurwandachief7001
@nkundurwandachief7001 Жыл бұрын
@@ericniyomugisha5142 Nta mahoro dufise muvandimwe
@themagnet4236
@themagnet4236 2 жыл бұрын
Bakibohora,se cyari kiboshywe nande?ubuse,nibwo tutaboshywe?
@jamesbandora250
@jamesbandora250 2 жыл бұрын
Uboshywe nibitekerezo byawe
@bugingokevin9664
@bugingokevin9664 2 жыл бұрын
Uboshwe nubutindi bukurimo Kndi nutibohora uzarimbuka uboshwe
@themagnet4236
@themagnet4236 2 жыл бұрын
@@bugingokevin9664 uravuga ubusa wowe,rindira gato.
@bugingokevin9664
@bugingokevin9664 2 жыл бұрын
The Magic ;ok amahirwe masa,Ariko muve mubugambo mutwereke ibikorwa
@sindayigayajeanmarievianne7690
@sindayigayajeanmarievianne7690 2 жыл бұрын
😀😀😀😀,, Banyarwanda mwese muri bamwe mureke dukorere hamwe nk'umuntu umwe tutivangura. Kubohorwa byo twarabohowe. Uwo mwenewacu avuze ngo ntitwabohotse se ubu ntabona ko buri munyaRwanda ari murwanda uretse uwabujijwe kuruzamo nibimuboshye wenyine yibohesheje? Urugero: navukiye i Burundi sinarikuzapha menye uRwanda ariko ubu ndurimo...Imana ishimwe. Nabo bahutu benewacu sinarimbanzi yewe nabatutsi babanyarwanda sinarimbazi nakuriye imahanga 🤔😂,,,namenye abanyamahanga gusa. Non'ubu ndabazi mwese kubera ko ndi kubutaka bw'urwanda. So ndumva aribyiza pe. Ubu abahutu,abatutsi, aba twa twese twabaye umwe iby'amoko forget...twiterere imbere nk'umuzinga 👌🙏
ISSEI & yellow girl 💛
00:33
ISSEI / いっせい
Рет қаралды 22 МЛН
CHOCKY MILK.. 🤣 #shorts
00:20
Savage Vlogs
Рет қаралды 30 МЛН
SPILLED CHOCKY MILK PRANK ON BROTHER 😂 #shorts
00:12
Savage Vlogs
Рет қаралды 48 МЛН
Agata KANZIGA, Umugore wa Habyarimana ni muntu ki?
45:20
Intsinzi TV
Рет қаралды 218 М.
Rioters attack hotel housing asylum seekers amid far-right violence
13:39
Channel 4 News
Рет қаралды 1,6 МЛН
Bapfuye iki na HABYARIMANA? (Col Kanyarengwe & Col Lizinde)
49:18
Intsinzi TV
Рет қаралды 301 М.
ISSEI & yellow girl 💛
00:33
ISSEI / いっせい
Рет қаралды 22 МЛН