Рет қаралды 28,943
Aburana ku bujurire bwe ku gihano yahawe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr. Leon MUGESERA yabwiye urukiko rw’ubujurire ko rugomba gutesha agaciro ijambo atemera ko yavugiye ku Kabaya ryafashwe nk’ikimenyetso simusiga cyatumye akatirwa burundu.
Mugesera utagaragaza umwimerere w’ijambo yaba yavuze, avuga ko urukiko rwahaye agaciro iri ryatanzwe n’ubushinjacyaha nyamara kuri we ngo ryarahinduwe.