Indirimbo zo Guhimbaza Imana, zaririmbwe na Cantate Domino, Umuzingo wa 1: Kugaruka Kwa Yesu

  Рет қаралды 64,216

Cantate Domino SDA Kigali - Rwanda

Cantate Domino SDA Kigali - Rwanda

5 ай бұрын

Izi ni indirimbo 12 zigize umuzingo wa mbere wa Cantate Domino SDA Choir, zifite insanganyamatsiko yo "KUGARUKA KWA YESU", nk'uko ziri mu gitabo cy'Indirimbo zo Guhimbaza Imana, cy'itorero ry'Abadiventiste b'umunsi wa karindwi mu Rwanda.
Timecodes
0:00 - Intro
0:01 - Mbes' Uzaba Witeguye? (179)
3:30 - Ntituz' Umunsi (180)
6:58 - Ntituz' Igihe Azazira (181)
10:04 - Yes' Aje Yasanga Twiteguye? (223)
13:33 - Nimutyo Turirimban' Umunezero (243)
17:01 - Ari Hafi Kuza (264)
19:37 - Igihe Cyo Kugaruka K'Umwami (313)
22:51 - Impanda Iravuze (325)
25:05 - Dufit' Ibyiringiro (326)
28:14 - Nzabon' Umwami (332)
30:53 - Nimumenyesh' Abantu Bose (334)
33:09 - Mugenzi Komera (350)
Cantate Domino SDA Choir Kigali-Rwanda ni itsinda rigizwe n’abaririmbyi bo mu Itorero ry'Abadiventisite b'umunsi wa karindwi mu Rwanda. Iri tsinda ryagiyeho biturutse ku cyifuzo cy’ubuyobozi bw’Itorero ry’Abadiventisite b’umunsi wa karindwi mu Rwanda. Iryo tsinda rikora umurimo wo kuririmba indirimbo z'iryo torero ry’Imana nk'uko zanditse mu manota yazo mu gitabo cy'indirimbo zo Guhimbaza Imana.
Intego ya Cantate Domino SDA Choir Kigali - Rwanda ni ugushyira mu majwi indirimbo zo mu gitabo cyo Guhimbaza Imana cy’Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda no kuzishyira ku ma CD (audio) ikanazikorera amashusho (Visuel), zigafasha abizera b’ Itorero n’abandi bakunda izi ndirimbo mu kuziririmba bubahiriza amanota yazo, ku buryo bwubahiriza amajwi ane azigize
Nk'uko twabisabwe n'abakunzi bacu, tugiye kujya tubagezaho imizingo y'indirimbo z'amajwi tumaze gukora duhereye ku muzingo wa mbere (vol1), kugira ngo abazikeneye muzibone ku buryo buboroheye.
Mbese ukeneye gukomeza kudushyigikira muri uyu murimo w'ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo zo guhimbaza Imana? Ibitekerezo byanyu tubiha agaciro cyane! Twandikire kuri cantatedominoinfo@gmail.com
Dufatanye Guhimbaza Imana tukiri mw'isi, tunitegura kuzafatanya mu kuyihimbaza turi mw'ijuru. Imana ibigushoboze!

Пікірлер: 55
@UwiragiyeJeanette-c3q
@UwiragiyeJeanette-c3q Күн бұрын
NdAbakunda,yesu,abankomereze❤❤❤❤❤
@FurahaZawadi-vu3vr
@FurahaZawadi-vu3vr 4 күн бұрын
Amen 🙏
@user-bp8ny1do8n
@user-bp8ny1do8n 2 ай бұрын
Murakoze Imana ibabahire mujyeduha ubutumwaburimunsi bunyuzemundirimbo turabakunda
@samukondojacques-zu7il
@samukondojacques-zu7il 3 күн бұрын
🙏🙏🙏🙏
@jeanbaptiste2336
@jeanbaptiste2336 5 ай бұрын
Murakoze cyaneee Imana ibongerere impano kandi ibahe umugisha.
@healing3068
@healing3068 3 ай бұрын
Amen 🙏🏾
@ngaboibrahim4390
@ngaboibrahim4390 5 ай бұрын
Amina.
@DukundanePazzo1234
@DukundanePazzo1234 Ай бұрын
Amen
@niyigenaclaudine2461
@niyigenaclaudine2461 5 ай бұрын
Murakoze cyane.Imana ibahe umugisha ❤
@jeandamacene-nq1gc
@jeandamacene-nq1gc Ай бұрын
Murakoze cyane Imana ibahe umugisha
@mbonezakabanda7971
@mbonezakabanda7971 3 ай бұрын
Maranatha, ngwino Mwami Yesu
@bakatenkurunziza9995
@bakatenkurunziza9995 4 ай бұрын
Muraho neza Turabakunda cyane Imana Ijye Ibahira muri byose
@niyomugaboseth9918
@niyomugaboseth9918 3 ай бұрын
God bless you for these beautiful items songs, keep it up
@alfredmunyemana5012
@alfredmunyemana5012 5 ай бұрын
MURAKOZE CYANE IMANA IBAHE UMUGISHA.
@UwayesuElissa
@UwayesuElissa 4 күн бұрын
Mukomerezaho kuko umuhati wanyu ataruwubusa kumwami
@Vincen7210
@Vincen7210 Ай бұрын
Isabato nziz❤❤❤
@theresemajabo456
@theresemajabo456 Ай бұрын
Mwarakoze cyane guhindura izi ndlimbo nziza cyane mu kinyarwanda. Imana Ikomwze kubaha imigisha mu mulimo mwiza wo kugeza ubutumwa bwiza munyujije mu ndilimbo🙏🏻🙏🏻🙏🏻
@CantateDominoSDA-Rwanda
@CantateDominoSDA-Rwanda Ай бұрын
Namwe murakoze gushima. Tuboneyeho kubatangariza ko ubuyobozi bushinzwe icyiciro cy'indirimbo muri Union y'u Rwanda bufite gahunda yo kongera umubare w'indirimbo zo guhimbaza Imana mu rurimi rw'i Kinyarwanda zikava kuri 350 zikagera kuri 500. Tubasezeraniye ko iki gitabo nikimara kuboneka, tuzatangira kubagezaho zimwe mu ndirimbo zizaba ziyongereyeho. Tubashimiye gukomeza gufatanya natwe mu gikorwa cyo gusangiza abatuye isi yose ubutumwa bwiza bukubiye muri izi ndirimbo. Uwiteka abidushoboze.
@user-yp7gh2ve2m
@user-yp7gh2ve2m 2 ай бұрын
Domino ubarikiweee
@user-yp7gh2ve2m
@user-yp7gh2ve2m 2 ай бұрын
Asante sana
@SuarezLiverpool-xi8el
@SuarezLiverpool-xi8el 3 ай бұрын
Murakoze cyan
@kwizerainnocent8494
@kwizerainnocent8494 5 ай бұрын
murakoze cyane kubwizindirimbo. turifuzako mwaduha ama audio yindirimbo zose cyane izi nshyashya
@CantateDominoSDA-Rwanda
@CantateDominoSDA-Rwanda 5 ай бұрын
Tubirimo, turi kubikoraho. Mugumane natwe kuri uyu murongo!
@HoPe-zm8jk
@HoPe-zm8jk 2 ай бұрын
God bless you
@user-bl3yc8lx5k
@user-bl3yc8lx5k 4 ай бұрын
Wunderful!!!😊
@samuelkagaba3845
@samuelkagaba3845 5 ай бұрын
Best voices ❤
@mucyoThierry-yv6jw
@mucyoThierry-yv6jw 5 ай бұрын
Cantate Domino turabakunda cyane uburyo mutwigisha kuririmba izindirimbo kuko munsengero tubarizwamo tuziririmba mububuryo buta dukanye ariko abakurikira uburyo muziririmbamo biratworohera kuzimenya murakoze.
@CantateDominoSDA-Rwanda
@CantateDominoSDA-Rwanda 5 ай бұрын
Murakoze cyane gushima. Iyi ni yo ntego yacu kandi turashimira Imana aho tugeze dukora: ubushake n'amahitamo ni ibyacu ariko ubushobozi bwose ni Yo ibutanga. Ibitekerezo muduha biri mu bitwongerera imbaraga, mukomeze mugumane natwe. Uwiteka aduhire twese. Mushobora no kutwandikira kuri cantatedominoinfo@gmail.com
@ccyoutube1485
@ccyoutube1485 3 ай бұрын
Amen❤❤
@twizeyimanadavid8838
@twizeyimanadavid8838 5 ай бұрын
Murakoze cyane, Icyifuzo cyanjye nuko mwadufasha cyane mundirimbo zibanza 200 kuko zirimo ubutumwa bwiza cyane kdi dukunda kuziririmba binyuranye bitewe na back ground
@CantateDominoSDA-Rwanda
@CantateDominoSDA-Rwanda 5 ай бұрын
Urakoze kutugaragariza igitekerezo n'icyufuzo kiza. Igisubizo twaba tuguhaye hamwe n'abandi bakunzi bacu mudukurikiye ni uko kugeza ubu korale Cantate Domino SDA Kigali-Rwanda imaze gutunganya amajwi y'indirimbo 115/200, ni ukuvuga guhera ku ndirimbo #85-#200( umuzingo wa 8 uhangirira ku ndirimbo y'171-200; umuzingo wa 9 utangirira ku ndirimbo y'149-170; umuzingo wa 10 utangirira ku ndirimbo y'119-148 n'umuzingo wa 11 utangirira ku ndirimbo ya 85-118)! Uwakenera izi ndirimbo mu buryo bwihuse, mu gihe tukibatunganyiriza iyi mizingo mu buryo bw'ikoranabuhanga butuma buri wese uzikeneye yajya azisanga kuri uyu muyoboro wa korale, yatwandikira kuri cantatedominoinfo@gmail.com
@twizeyimanadavid8838
@twizeyimanadavid8838 5 ай бұрын
Murakoze cyane
@uzzieltwagilimana5656
@uzzieltwagilimana5656 4 ай бұрын
Murakarama! Yesu abakomezanye iyo mpano yo kumuhimbaza!
@user-jd3uh7tn4s
@user-jd3uh7tn4s 4 ай бұрын
Imana izabafashe muzaririmbire no mwijuru!
@CantateDominoSDA-Rwanda
@CantateDominoSDA-Rwanda 4 ай бұрын
Urakoze, kandi nawe tuzaririmbane yo!
@melanceniyonkuru4942
@melanceniyonkuru4942 5 ай бұрын
Thx
@user-yy4gz5qz5y
@user-yy4gz5qz5y 3 ай бұрын
❤❤❤❤❤
@yvonnenimpaye3604
@yvonnenimpaye3604 3 ай бұрын
❤❤❤❤❤❤🎉🎉🎉🎉🎉😊😊😊
@user-bl3yc8lx5k
@user-bl3yc8lx5k 4 ай бұрын
I pray for u to receive heavengift(Jesus sacrifice) as your preority
@ryan1skp858
@ryan1skp858 4 ай бұрын
Muririmba neza mwambara neza muhagaze neza mu kuri kw’iki gihe ni ugukomeza mugakuramo n’utundi tuntu dusigaye mukomereze aho Ijuru rikomeze ribishimire
@bakatenkurunziza9995
@bakatenkurunziza9995 4 ай бұрын
Niba byakunda twifuzaga Iyo ndirimbo ya 313 ukwayo Murakoze
@CantateDominoSDA-Rwanda
@CantateDominoSDA-Rwanda 4 ай бұрын
Twandikire kuri email tuzayiguha
@user-uz6fe5kh8y
@user-uz6fe5kh8y 5 ай бұрын
Tumwitegure kugira ngo tutazakorwa nisoni ahubwo tuzamusange.
@EtienneNizeyimana-ql3ou
@EtienneNizeyimana-ql3ou 23 күн бұрын
Sinashobora kuririmbana namwe,ariko nizeye ko tuzaririmbana yandirimbo yokunesha.
@user-bx6ys1ph8v
@user-bx6ys1ph8v 5 ай бұрын
Que Dieu vous donne tout ce que vous manquez
@CantateDominoSDA-Rwanda
@CantateDominoSDA-Rwanda 5 ай бұрын
Merci beaucoup!
@rwamukwayaolivier6192
@rwamukwayaolivier6192 5 ай бұрын
Amen
@eniasbirikunzira4551
@eniasbirikunzira4551 4 ай бұрын
😅
@kashinjemajaba1752
@kashinjemajaba1752 3 ай бұрын
Please i beg use Swahili and English we need to understand your songs
@user-jd3uh7tn4s
@user-jd3uh7tn4s 4 ай бұрын
Mbese umuntu yamenya amanota gute?
@CantateDominoSDA-Rwanda
@CantateDominoSDA-Rwanda 4 ай бұрын
Kumenya amanota, kimwe n'ubundi bumenyi bwose, birigwa. 1) bisaba kubikunda, 2) kujya aho babyigishwa ukabyiga 3) ugakora imyitozo myinshi y'amanota
@akimanaclaud
@akimanaclaud 4 ай бұрын
Mumezemute bavandi ndabakundacyane!!
@CantateDominoSDA-Rwanda
@CantateDominoSDA-Rwanda 4 ай бұрын
Yesu araturinze. Urakoze.
@uwerabuterakevine1601
@uwerabuterakevine1601 3 ай бұрын
Amen
@user-bl3yc8lx5k
@user-bl3yc8lx5k 4 ай бұрын
I pray for u to receive heavengift(Jesus sacrifice) as your preority
Indirimbo zo Guhimbaza Imana no 351 - 375,  volume 12  by Cantate Domino SDA Choir official
1:08:35
Cantate Domino SDA Kigali - Rwanda
Рет қаралды 22 М.
ОСКАР ИСПОРТИЛ ДЖОНИ ЖИЗНЬ 😢 @lenta_com
01:01
Vivaan  Tanya once again pranked Papa 🤣😇🤣
00:10
seema lamba
Рет қаралды 27 МЛН
버블티로 체감되는 요즘 물가
00:16
진영민yeongmin
Рет қаралды 94 МЛН
291. NDABATUWE SINKIBABAYE official
3:56
Cantate Domino SDA Kigali - Rwanda
Рет қаралды 47 М.
Indirimbo z'isabato nziza Kandi zakunzwe cyane
42:14
MARANATA TV
Рет қаралды 43 М.
INDIRIMBO ZO MU GITABO (2023) - Papi Clever & Dorcas ft Merci Pianist
1:14:42
PaPi Clever & Dorcas Official
Рет қаралды 956 М.
Indirimbo nshya 4 ukwiriye kumva muri 2024 za Abiyemeje choir
20:15
Abiyemeje Choir Maendeleo SDA Church
Рет қаралды 163 М.
Volume 3 Indirimbo Zirarikira Abantu Kwihana by Cantate Domino SDA Choir Kigali Rwanda
30:39
Cantate Domino SDA Kigali - Rwanda
Рет қаралды 5 М.
INDIRIMBO ZO GUHIMBAZA IMANA MU GITABO C'IKIRUNDI SDA by UMURAVYO MASS CHOIR (Kanyosha-Gisyo SDA)
52:49
Jehovah Jireh Choir ULK  [Non-stop playlist ]
53:04
Agape gospel Tv
Рет қаралды 137 М.
Abarinzi b'umurwa wera, Full Album Video  Vol 2, Best SDA Worship Songs
52:10
Sadiki Erick Official 🎶
Рет қаралды 411 М.
QANAY - Шынарым (Official Mood Video)
2:11
Qanay
Рет қаралды 335 М.
Райымбек Нысанбек - Сүйдім аруды
3:39
Райымбек Нысанбек
Рет қаралды 106 М.
ИРИНА КАЙРАТОВНА - АЙДАХАР (БЕКА) [MV]
2:51
ГОСТ ENTERTAINMENT
Рет қаралды 8 МЛН
Say Mo - LIL BIT & 1 shot 2 (Waysberg Music Remix)
2:43
Waysberg Music🇰🇿
Рет қаралды 152 М.
LISA - ROCKSTAR (Official Music Video)
2:48
LLOUD Official
Рет қаралды 65 МЛН
Bakr x Бегиш - TYTYN (Mood Video)
3:08
Bakr
Рет қаралды 585 М.
Sadraddin - Если любишь | Official Visualizer
2:14
SADRADDIN
Рет қаралды 791 М.