Рет қаралды 36,786
IYICWA RY’ABAPADIRI BABAGA I RAMBURA
Imwe Mu nkuru zikomeye zitagaratusweho na benshi cyane kuberako nanone zitamenywe na Benshi ni urupfu rwa’abari abapadiri bakomeye Bari inshuti zikomeye za Perezida HABYARIMANA babaga muri Paruwasi ya Rambura iwabo wa Perezida Habyarimana n’ubundi.aba bapadiri bahaga padiri Habyarimana Isakaramentu ryo kuko Buri igihe iyo yashakaga kwicuza Ibyaha yazaga ahangaha Iwabo Kandi kwicuza ibyaha kwa perezida Yababawiraga amabanga menshi cyane yibyo yabaga yakoze we yabaga atekereza ko ari ibyaha kuko yabaga yizera ko ari bubabarirwe nkuko biri mu myizerere y’idini Gatolika. uretse uwo murimo wera wo kwighisha Inkuru nziza ya Yezu no gutanga isakaramentu ryo kubabarirw no kwicuza ibyaha kuri Perezida .aba bapadiri bari bamaze igihe kirekire I RAMBURA bari inshuti z’Igihe kirekire za perezida Habayrimana kuburyo basaga naho aribo bari bashinzwe ibintu bye nk’Imitungo ye yari I RAMBURA. Ndetse aba bapadiri bari ni inshuti z’umuryango wa Agatha KANZIGA HABYARIMANA Umugore wa Perezida Habyarimana .ariko nubwo bari inshuti y’Imiryango ibiri yarikomeye mu Rwanda aba bapadiri batatu Ntabwo yigeze ibarwanaho ngo nibura barokoke mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Rero iyicwa ryaba bapadiri Niryo tugiye kugarukaho mukiganiro cyaycu cyuyu munsi.mu kubageza iki kiganiro ndifashisha Inkuru y’ikinyamakuru cya Kigali Today yo ku itariki 5/4/2018 Ivuga ku rupfu rwaba bapadiri aho umunyamakuru w’iki nyamkuru yabikozeho ubucukumbuzi bwimbitse kandi na none ndifashisha Inyandiko y’icyahoze ari komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside CNLG yo mu mwaka wa 2016 yagarutse Kuri aba bapaidiri Ndetese kandi ndanifashisha amakauru navanye mu gitabo Stepp’d In Blood cyanditswe n’umwanditsi akaba n’umushakashatsi uhambaye ku mateka ya karere k’ibiyaga Bigari Andrew WALLIS. Iyi ni Intsinzi Tv.Uwaguteguriye iki kiganiro ni BIZIMANA Christian naho jye wagitunganije nkaba ngiye no kukigezaho ndi ERIC safari.Mbahaye ikaze.
Perezida Yuvenal HABYARIMANA yari Umukirisitu Ukomeye Wa Kiliziya Gatolika . ndetse Uretse kuba yarayivukiyemo I se NTIBAZARIKANA Jean Baptiste yari umuntu ukomeye muri Kiliziya kuburyo amakuru avugako NTIBAZIRIKANA nubundi yabaye Umukozi w’abapadiri babazungu babaga I Rambura akaba yarabakoreye igihe kirekire.ngo akaba kandi ariyo mpamvu banamwubakiye bakamuha aho atura mu isambu ya kiliziya I Rambura ndetse ngo nyuma baje no kumuha inshingano nyinshi yakoraga mu kiliziya nko kuba umu Categiste n’ibindi bitandukanye. rero uwo muryango HABYARIMANA yavukiyemo usa naho wari wubakiye kuri Kiliziya Gatolika watumye Ibijyanye n’iyobokamana bimukurikirana Ubuzima bwe bwose kuko nkubwo yize mu mashuri ya ba padiri nko mu Iseminari ndetse anamaze kuba umusikrikare na Perezida ngo yajyaga ajya gusenga buri cyumweru kuri saint Michel n’ibindi bitandukanye kandi kurundi ruhande yaranafite bashiki be babiri bari ababikira abo ni Soeur Godelieve na Soeur Telesphore. Ibyo byose kugeza mu mwaka wa 1994 yarakibikora. ariko rero nubwo kenshi Ibimureba mu buryo bwo Gusenga no kuba umukiristo mwiza yabikoreraga I kigali ngo ariko mu buryo bwihariye hari ikintu atakoreraga I Kigali ahubwo buri gihe cyamusaba gusubira iwabo I Rambura aho yarafite abapadiri yizeraga kurusha Abandi .Icyo kwari Ugusaba Isakaramentu risa nirikomeye ariryo ryo kwicuza ibyaha. Ngo ibyo inshuro nyinshi Perezida HABYARIMANA yabikoreraga iwabo kuri Paruwasi ya RAMBURA ahari abapadiri batatu bari bahamaze Igihe kirekire .abo bapadiri basa naho aribo bari abizerwa bakomeye Habyarimana yashoboraga gusangiza ibyo yabaga yakoze byose we yabaga atekereza nk’ibyaha kuko yumvaga atabisangiza buri wese. Abo bapadiri uko ari batatu harimo Padiri mukuru Spiridio KAGEYO wari umaze imyaka 20 muri iyi paruwasi, Padiri Antoine Marie Zacharie NIYITEGEKA wari uhamaze imyaka 16 na Padiri Antoine HABIYAMBERE wari uhamaze imyaka 14.
Iyi paruwasi yari iherereye ahitwa mu Gasiza ahazwi nka Rambura, ahahoze Komini Karago. Ubu ni mu Mudugudu wa Gasiza, Akagari ka Nyundo Umurenge wa Rambura, Akarere ka Nyabihu.
Muri iyi Pawuwasi aba bapadiri bahamaze byinshi ndetse bahakora byinshi aho bakoze byinshi ndetse bari baritangiye paruwasi bayiteza imbere bubaka amashuri arimo Rambura Fille na Rambura Garçon, amavuriro n’ibindi bitandukanye.