Рет қаралды 41,848
URUHARE RWABAGANGA MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI PART 2
Iki ni igice cya Kabiri ku biganiro Bigaruka byihariye Ku ruhare rw’abaganga muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 .aba baganga n’abaforomo bari bararahiriye Kurinda no kurengera Ubuzima bw’abantu ariko batatiye Iyo ndahiro ahubwo batsemba abatutsi barabamara.Aba bagize uruhare mu kwicisha abari abarwayi mu bitaro n’ibigo nderabuzima bitandukanye ndetse banicisha abarwaza ndetse n’abandi baganga n’abaforomo bari abatutsi.Ibyo bakoze amateka ntiyigeze abyibagirwa ni nayo mpamvu tugiye kubigarukaho uyu munsi .iki kiganiro kandi ni igice cya 28 Ku biganiro byuruhererekane twabateguriye bigaruka Ku ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.mu gutegura iki kiganiro nifashije Igitabo cyashyizwe hanze n’icyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG kitwa “RWANDA 1991-1994:ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA” kikaba cyaragiye hanze mu kwezi kwa gatatu mu 2021. iyi ni Intsinzi Tv.Uwaguteguriye Iki kiganiro ni BIZIMANA Christian.naho jye ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.
Umuganga ngiye guheraho ni
Dr Bararengana Séraphin
Uyu Akomoka mu Gasiza aho se Ntibazirikana Jean Baptiste bivugwa ko yatujwe n’abapadiri ahagana muri 1913. Ni ahahoze ari muri Komini Karago, ubu ni mu Mudugudu wa Gasiza, Akagali ka Nyundo, Umurenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu. Igihe kirekire yabaye umuyobozi w’Ishami ry’ubuvuzi (doyen) muri
kaminuza y’u Rwanda (UNR) ariko nk’abandi benshi yari n’umuganga muri CHUB. Ni murumuna wa Juvenal Habyarimana wari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ndetse akaba no mubagize « AKAZU », agatsiko k’ibikomerezwa mu gisirikare no mu buyobozi bwite bwa Leta kari gafite ijambo rya nyuma ku
butegetsi, imiyoborere, ubutabera, ubukungu n’igisirikare by’igihugu. Mu itegurwa rya Jenoside, Dr Bararengana yakanguriye abakozi bo muri CHUB kwitabira ubwicanyi no gutanga ibikoresho byo kwica.
Urukiko rwa Gacaca rw’Akagali ka Mamba, Umurenge wa Ngoma rwamukatiye igifungo cy’imyaka mirongo itatu (30) adahari ku wa 05/09/2007. Abandi icyo cyaha cyahamye muri urwo rubanza
mu bufatanyacyaha bagahabwa igihano kimwe ni Dr Bigirimana Ignace, Dr
Mugabo Pierre na Dr Karemera Alphonse. Ubu Dr Bararengana aba muri Gabon.
Nyuma ya Dr Bararengana Seraphin Turakomereza ku rutonde rugagaza uruhare rw’abaforomo n’abakozi b’inzego z’ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Butare
REMERA Simeon
Uyu Yari umuforomo (assistant médical) akorera ikigo cy’abafite ubumuga bwo mu mutwe cya CARAES, ishami rya Butare. Yari umukuru wa CDR muri Perefegitura ya Butare. Ni umwe mu bayoboye Jenoside ahantu hatandukanye mu Mujyi wa
Butare no muri Komini Runyinya aho yakomokaga. Kuwa 26/09/2007, Urukiko Gacaca rwamukatiye adahari igihano cy’igifungo cy’imyaka mirongo itatu (30).Umugore we, Gemma, yari umuforomokazi, Urukiko Gacaca rwa Tumba B
rwamukatiye ku wa 27/07/2009 igihano cyo gufungwa burundu rumaze kumuhamya ibyaha bya jenoside yakoreye i Tumba muri Butare.
MUSANGANIRE Felesita
Uyu Yakoraga mu mushinga wa SIDA mu kigo cya kaminuza cyari gishinzwe ubuvuzi rusange (CUSP). Akomoka i Gitarama, ni umukobwa wa Dominique Mbonyumutwa wagizwe Perezida wa mbere w’u Rwanda. Ku wa 20/12/2006, Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Ngoma rwamukatiye adahari igifungo
cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25). Mu byaha byamuhamye harimo iyicwa rya Prof. Pierre-Claver Karenzi biciye kuri bariyeri y’imbere ya Hotel Faucon, gufatanya na Dr Eugene Rwamucyo mu rupfu rwa Cécile Nyirasikubwabo wahoze ari umukozi wa CUSP. Kuri iyo bariyeri Félicitée Musanganire yakoraga akazi ko kugenzura indangamuntu z’abantu atandukanya Abahutu n’Abatutsi, agatanga Abatutsi bakicwa n’interahamwe n’abasilikare. Yahungiye muri Afurika y’Epfo aho akora mu kigo gishinzwe iby’icyorezo cya Sida cya Kaminuza ya Western Cape, ari naho yakomereje amashuri amaze guhunga. Umugabo we Dr Pierre Mugabo bafatanyije gukora jenoside i Butare yakatiwe igihano cy’imyaka mirongo itatu (30) ku wa 05/09/2007.