No video

NAKOZE DIVORCE MAZE IMYAKA 20 NUBATSE|Nari narananiye umugabo|NDACYASABA IMBABAZI byarinko GUPFUSHA

  Рет қаралды 155,980

ISIMBI TV

ISIMBI TV

Жыл бұрын

Niba wifuza kuvugana na ISIMBI TV, kuduha ubuhamya bw'ubuzima bwawe cyangwa inkuru idasanzwe, duhamagare kuri +250784838126
#Kumuvugisha_0788417607

Пікірлер: 453
@ISIMBITV
@ISIMBITV Жыл бұрын
KANDA HANO UREBE IBIGANIRO BYOSE MAMA QUEEN AKORA: www.youtube.com/@isanamitimatv/featured
@yvesmugabo2627
@yvesmugabo2627 Жыл бұрын
Muduhe ikiganiro mwagiranye muri 2019 twakibuze. Murakoze
@marie-rosemugoyikazi9574
@marie-rosemugoyikazi9574 Жыл бұрын
Ok p
@DPurpleHeart
@DPurpleHeart Жыл бұрын
Sabin turabakunda cyane hano mu Budage. Uzatuzanire pastor Nsenga asobanure neza iki kintu cyo kuganduka ku mugore no gukunda ku mugabo afite ukuntu a bisobanura neza cyane biri pratique rwose kuburyo buri muntu wese yiyumvamo kdi nzi ko byafasha benshi🙏
@aanton8601
@aanton8601 Жыл бұрын
Sabin rwose aba bagore baza kutwigisha ko kugarama aribyo byubaka nukuri bazadusenyera pe. Ubuse ko byanze kuki burigihe aza kuvuga kumugabo kdi aziko amfite undi muryango sugushaka kumusenyera, ngo famille yumugabo iza kusura ikivugako umugore ari uwambere, ibi nugusenya undi muryango. Ubwose abana bavutse muruwo muryango wundi bazakundi abo kwase koko. Nukuri murekeraho kuza gusenya imiryango mugirango muri kuyubaka.
@namberwaflorence4530
@namberwaflorence4530 Жыл бұрын
@happy-og1bq
@happy-og1bq Жыл бұрын
Ntabwo washobora kuganduka Mu buriri umugabo atakweretse urukundo. Umugore ni amazi agomba kunyobwa abanje gushyushywa. Bagabo mwige gutegura abagore banyu. Niho ruzingiye.
@muhinyuzajerome1461
@muhinyuzajerome1461 Жыл бұрын
Hahhahha uzategura ute umuntu washatse afite target yimitungo??!!uri umuswa mubi!
@chantalmbabazi8515
@chantalmbabazi8515 Жыл бұрын
My role model lmana igukomeze ;iguha imbaraga n'imigisha myinshi.
@bibakumanajeandedieu1162
@bibakumanajeandedieu1162 Жыл бұрын
Iyo hari amakuru akuziho yuburaya ntaba akigushaka
@sergedusengimana6645
@sergedusengimana6645 Жыл бұрын
Uyumumama numunyembaraga yiyemeje kwiyambika ubusa akatubwira ubuzimabwe kugirango yubake abantu kwisi hose yarakomeretse abanabe numuryamgowe ninshuti ze bajye bamuba hafi nanjye personally ndamukunda
@alinenimbeshaho7649
@alinenimbeshaho7649 Жыл бұрын
Uko ni ukuri pe. Abantu benshi sibabi Ariko bubatse ingo zitari mwisezerano ry’ Imana. I speak by experience. Thanks Jacky.
@Bihomebuja
@Bihomebuja 23 күн бұрын
Iyo benshi bibananiye kubaka urugo bavuga ngo si amago yisezerano ry'Imana. Ariko urugo ni challenge si paradizo. Nabo ubona babana neza umwe wese afise ico yakunda yahevye kugira yubake. To violate onself in order to reach your goal. Se faire violence ntabwo ari paradizo, guheba ingeso wakunda kumvo zuwo mubana ni ingorane ikomeye.
@eddyrosekaza7922
@eddyrosekaza7922 Жыл бұрын
Muvyeyi ndunvirije témoignage yaw nunva umubabaro wagiz,burya kuvuz ahow urakize mumutima,uziko harabantu bagenda imitima yabo yarabay inva yumubabaro wurugo kugeza iyo soit azosarira cnk agasenya urugo p.ariko mwijuru har'Imana itabara.
@mugishaalexis1028
@mugishaalexis1028 Жыл бұрын
Murakoze kubw'Ikiganiro cyiza muduhaye ariko hari ikintu jyewe ntarasobanukirwa Munsubize nonese icyo gikorwa abantu bavugako ari ingenzi iyo kibuze urugo rutamera neza jyewe Siko mbibona bishobora kuba wenda arukudasobanukirwa ariko jyewe mbona iyo umugabo n'umugore umwe muribo avuga nabi cg abwira nabi mugenzi we cg igihe nta mahoro urugo rufite mumivugire umwe adahuza n'undi na Kiriya gikorwa ntago kigenda neza rwose peee munyomoze rwose ikindi umuntu ashonje sinibaza ko kigenda neza gusa mbona kubaha umuntu ushingiye kumwihariko w'imiterere ya buri muntu byaba byiza. Murakoze
@niyonsabahyacinthe5971
@niyonsabahyacinthe5971 Жыл бұрын
Yesu akomeze abane nawe maman Queen,aguhe mwuka wera wo kugukomeza mururu rugendo ,Uwiteka naduhe mwuka wera abe ariwe muyobozi wacu ajye atuyobora mugutsinda amarangamutima yacu,urakoze mubyeyi mwiza kuduha ukuri.
@umuhozaalphonsine7906
@umuhozaalphonsine7906 Жыл бұрын
Urakoze cyane mama!ibintu uvuze Niko kuri,nkuko ubivuze Hari abihuza Atari kubwisezerano ry,Imana!nanjye ndi umuhamya wo kubihamya,kuko urubavu rwawe byanga byakunda ruzafittinga ntamananiza! Kdi muzumvikana Muri byose!
@buhirebeline5712
@buhirebeline5712 Жыл бұрын
Ndafashijwe uri umuhanga pe Imana yasenye urwawe 1 ngo Wibuke nyinshi
@mimibe4206
@mimibe4206 Жыл бұрын
Isomo nakuye muri Histoire yanyu !Nuko iyu muntu yakubwiye ko atakigukunda ,akabisohora akabyatura !!!Birababaza mais kugirango wirinde gukomereka cyane ,wamubohora , buriwese akayibuka muruhande rwe !kuko iyoyakwanze ntiyabigarura
@annetannet9236
@annetannet9236 Жыл бұрын
Ibyo uvuga nibyo koko. I have then same experience. 21 years. Ababaza ngo imyaka 20 buriya buri mugore akunda kwubaka, dukunda ubuzu cyane. Hari igihe uhura n'umugabo cg umugore mubi, noneho ukihangana mu myaka ya mbere wibaza ko mugenzi wawe ashobora guhinduka ari nako ugenda ubyara imyaka yisunika ujya gufata icyemezo ndetse kitoroha gufata unaniwe cyane warapfuye uhagaze. So, ihangane tuba twarihuse tugashaka abo Imana itaturemeye. God bless you Imana izaguha iwawe yakuremeye. Amen
@gasagasajeanne6756
@gasagasajeanne6756 Жыл бұрын
@Annet ko umuntu yagenda yabenze abandi kdi urugo rukakubihira ra rukakugeza mu gikōmbe cy'ishidikanyaMana kdi abadasenga babanye nezaaa ibi uyu mubyeyi avuga x ko twabishakiyeho amahoro tukayabura ukagirango uruwo kurongorwa gusaaaaaaa usinziriye wivuye ugiye utashye ngo ubone amahoro y'umutima ukiyoroshya ukishyira munsi ya tapi arko guhuza bikanga kdi ndi muri 16yeas nubatse urumva 20yeas nyiburaho ingahe kdi ko niyo bimeze gutyo iterambere ridashoboka rirabitaza ujya kuzamuka ugahanuka. Ahubwo twiyakire kujya mu bagabo ntibyemewe n'Imana arko iyo byanze wibera igishubaziko byo biremewe ibyo uyu mubyeyi yakoze sinzi abazimu baba mu ngo muzisengere abasenga
@natashapendo3517
@natashapendo3517 Жыл бұрын
Yoo ihanagane nange nabibayemo imyaka 12
@natashapendo3517
@natashapendo3517 Жыл бұрын
Gusa naje kurekura mbivamo
@basumbagutira8997
@basumbagutira8997 Жыл бұрын
Isimbi TV, mbanje kubasuhuza. Ni ubwa mbere nkurikira ikiganiro kuri TV yanyu nkarenza iminota 10 ; ariko iki cyo, nakirangije. Umutumirwa wanyu ni intagereranwa: Umunyarwandakazi mwiza uvugana ikinyabupfura kinshi, ufite ibitekerezo byiza kandi uzi neza ibyo avuga. Ni uwo gushimirwa.
@kabanamary453
@kabanamary453 Жыл бұрын
Mama Queen turamuzi nabana be numutware we turamuzi, ibyo avuga nukuri
@rocketsakira3719
@rocketsakira3719 Жыл бұрын
Umutware we?! They're divorced🙄
@niyoyitamichel4119
@niyoyitamichel4119 Жыл бұрын
Birashoboka ko uyu mubyeyi har'imyuka mibi yavangiye urugo rwabo, kuko niba ibyo avuga ariko biri m'umutima we ; ndumva inama atanga zaba iza ngombwa kuri buri wese , nizimuhereho zimufasha kuko no kwihanganira umugabo mubi ndumva yabishobora. Imana imufashe yiyunge n'umugabo we . Gusa imyaka 10 ni myinshi ariko niba atarashaka na se w' abana akaba atarashaka birashoboka kwiyunga, abana bakongera kubona umunezero uturuka ku babyeyi bombi byanezeza benshi.
@uhfvf1083
@uhfvf1083 Жыл бұрын
Umugabo we yarashatse kdi umukobwa wamutwaye umugabo yari inshuti yabo basengana
@user-ps2ol1gn5f
@user-ps2ol1gn5f Жыл бұрын
Uvuze ukuri cyaneeeee uretseko kubyumva arubundi bwenge tuyoborwa namarangamutima ariko ibimenyetso tubirengaho tubibona ngo bizashira
@clarissabellaterimbere6073
@clarissabellaterimbere6073 Жыл бұрын
Iyo usenga ukaba uriko ugender mu nzira Imana itakugomberamwo harih ijwi Imana rikuvugiramw mu mutima iyo uryirengagije uhura n ibyago bikomey
@ejoheza4796
@ejoheza4796 Жыл бұрын
Ikindi inama natanga, reka kuvuga uwahoze ari umugabo wawe. Yashatse undi mugore, wamureka akiyubakira kuvuga uko yari ateye uri gukora amakosa akomeye. Ikigaragara ntabwo urabyakira. Niba umwubaha rekera aha, niba wubaha n abana mufitanye kuko uri kumukomeretsa cyane. Kandi abagabo ntabwo tuzi kuvuga. We ndabizi ntiyagusubiza. Ndagusabye reka ibindi biganiro bimuvuga. Amen
@alfredomurego6947
@alfredomurego6947 Жыл бұрын
Zana GAFARANGA HANO Turamukeneye🖐️🖐️
@mugishanaome5682
@mugishanaome5682 Жыл бұрын
Sab urumva
@francineuwamahoro8869
@francineuwamahoro8869 Жыл бұрын
The bible said " Everything happened for good for those who trust him.". just see everything as a test and focus on God... U will be fine my sister🤗💪
@munezerofrancine8208
@munezerofrancine8208 Жыл бұрын
Alfredo MUREGO umvugiye ibintu, namuzane GAFARANGA turamukumbuye
@dusabingabiremarieclaire388
@dusabingabiremarieclaire388 Жыл бұрын
Yes ubu noneho utubwiye impamvu rwasenyutse ni uko atari uw'isezerano ryawe bigatuma mudahuza . Ntakundi Imana iragukomeje kdi yaraguteguye ngo uge wigisha imiryango yindi.
@godwingodwin4975
@godwingodwin4975 Жыл бұрын
URUKUNDO ruruta byose. Nirwo rwubaka urugo. umuntu mwashakanye atagukunda niyo wamuha iki ntibyemera .
@JPRutijana
@JPRutijana Жыл бұрын
Uri umubyeyi mwiza Maman Queen, ntabwo ukwiye gusaba imbabazi, wageraheje uko ushoboye. Gusa ufasha izindi ngo, Imana iguhe umugisha.
@kelcyjones7073
@kelcyjones7073 Жыл бұрын
Imana iguhe umugisha uvuze ukuri Amatorero nagire ubugabo bwo kubwira ukuri Abakristo kurusha kwirirwa bacira abantu Imanza ngo batandukanye ari abakozi bImana,aho bakabaye bari gishije urubyiruko kare mbere ko bashakana Uyu mubyeyi akwiye gukoresha igiterane was cy abapasiteri akabahugura Kuko bavuga iby umwuka Ariko ntibamenye kubyubahiriza Aha niho hari umuti w ama Divorce cyane munzu yImana igiterane kirimo ( Antoine Rutayisire,gitwaza paul,mignone kabera ,Mazimpaka Hortense,julienne kabanda ,masasu ,n abandi benshi)
@primitiveumugirneza7518
@primitiveumugirneza7518 Жыл бұрын
Maman queen, intahe yawe ndayumvise. Nitwa Kinuma Léon ndi umurundi aba i Bujumbura. Pole sana. Erega wari wagenewe kuba queen. Ariko iyo queenness yabaye muri dimension you mw'isi. Gusenga kwawe nom ku mw'ishengero vyatumye wibwira KO ataco utakoze imbere y'Imana, y'ubutegetsi mbere n'imiryango yawe. Niyo mpamvu nanje wanyumije muri sagesse uvugana ibintu. Ariko jeho ndazi ko utumviye abakozi b'Imana ngo bagutoze indero y'abagenewe kuba umu queen muri dimension yo mw'Ijuru. Mbere n'umuhanuzi nti wamwumviye. Ijwi ryo mû mutila wawe nti waryumviye. Uri muri benshi mw'ishengero batinjira muri dimension y'ukwizera mbere bakarwanya abakoreshwa ibitumvikana. Wahamagariwe kuba hejuru uca ugendra hasi. Umva rero n'ubu umugabo wawe wo muhamagara yonyaruka kuza. Wategerezwa ku muhindura u mu Prince muri dimension you mw'ijuru kugirango agutahure. None wigenjeje nk'umu Princesses wo mw'isi. Satani kugira aguhohoshe aburizemwo imigambi ikomeye Imana igufitiye. Yoheje umutware wawe kuba intagondwa ngo akuruhishe mpaka. Injira rero muri mpwemu. Senga I Mana iguhe umu Père spirituel abibereye. Ikindi ihane, ikindi hamagara ibitaboneka nk'ibiboneka. Ni naza murwanda nzokurondera. Ariko menya iki abahamagariwe Ubu queenness benshi cane muri iyi si bari muri déception yatewa soit kutumvira ijwi ryo mû mutila yabo soit bananije leur père spirituel soit banse ukwizera kubacisha mû nzira yaga nk'uko n'abandi batayikundo. Mpore rero go ahead na cane cane usenger uwuzo gusimbura muri iyo queenness (umukobwa wawe).
@hagabimanajeanmarie9708
@hagabimanajeanmarie9708 2 күн бұрын
Umugabo aba yarakundanye nundi ahubwo ntubimenye bariya bantu ndavuga inshoreke ziba zifite imiti zihora zenyegeza
@emmanueldushimimana123
@emmanueldushimimana123 Жыл бұрын
Uravuze uti Haba habuze iki? Nuko Haba habuze urukundo nyarwo hamwe numwuka wera w'Imana ,ibyo Byombi nibibura nicyo gisenye Ingo zubu zubakiye k'ubirenge(akarenge kamwe kaba Kari mu rugo akandi Kari hanze). Ikindi ntabwo zikigira abaranga bazubaka bahuriye muri tax,mu kabari,muri gare Nyabugogo bagahita batahana mu rugo rushya ,undi rimwe na rimwe ibitekerezo bishingiye Ku mutungo yabonanye mugenzi we ati tubane.ahhh mbenizo Ngo zizubakwa kweli? .Nimujye Ku birenge bya Yesu Ni we rutare rukomeza impfuruka z'ingo.
@F20ization
@F20ization Жыл бұрын
Raphaël rutagaramba,wibagiwe kuvuga ko banahurira no mu irigara
@neriic
@neriic Жыл бұрын
Aho byapfiriye ni hamwe ni ukwibeshya ko "urukundo"ari rwo rwubaka cg ko ari rwo bagomba kugenderaho bashakana aho niho ingo zapfiriye nta handi.mwabonye uko ingo za kera kubw'abami zakomeraga kandi umuntu anafite abagore barenze umwe kandi bakabana neza bose n'abana babo bagakura bumvikana by'abavandimwe?ubwenge ni cyo abantu birengagije,nushyira imbere urukundo aho kuhashyira ubwenge uzaba wibeshya cyane. Aba kera bajyaga kubana batarana kururukana ibyo by'inkundo ntibabikurikizaga none ko ingo zabo zakomeye abo kuki mutabigiraho?batoranyaga gute?ababyeyi barebaga umuranga akajya muri bene wabo (mu bwoko) akarebamo inkumi n'abayibyara,kuko yabaga yamaze kumenya ko ari abo mu bwoko bumwe nabo aje gushakira intambwe yambere yo kumenyako amaraso yabo atazaba acitse ahubwo azaba yororotse kuko batagiye kwivanga nandi maraso atari ayabo yabaga irangiye.ubundi agakurikizaho kubaririza uko ababyeyi bayo babana nabandi baturanyi ibyo bikabaha kumenya uburere bahaye iyo nkumi ariko n'imyitwarire y'iyo nkumi nayo akayibaririza yasanga ibyo byose babishima akabona kujya kubwira abamutumye ibyo yiboneye maze ababyeyi bagahura bakibwirana ndetse akenshi bakisanga bahuriye mu bisekuru runaka kuko babaga bahuje ubwoko bumwe mu moko 3 y'abanyarwanda ibyo byahitaga binaborohera cyane bakisanzuranaho bati abana ni abacu ,imirerere ari imwe,abana bagahura bagashimana kuko ababyeyi babaga bababwiye bati runaka ndamuzi ni uwacu yashatse mu bacu, abana neza bati kandi n'umuhungu we cg umukobwa we yatojwe atyo ndetse n'abamuzi bamutangira ubuhamya. ubukwe bugata abana bagashyigikirwa,aho bagonganye mu rugo batabasha guhangana nabyo bakabibwira imiryango bagashakira hamwe igisubizo kuko babaga bashatse muri bene wabo bityo abana babaga ari ab'umuryango ntawahagurukaga ngo ararengera umukobwa we cg umuhungu we ahubwo barebaga aho ikosa riri bakarishakira umuti hamwe bose bafatanyije ,naho abubu nuwagize amahirwe yo kugira ababyeyi arihenura ngo urugo ni urwa babiri ugasanga ntakoresheje amahirwe afite yo kubagira ngo abagishe inama cg ababwire ibitajyenda bahababere,ikindi abandi bagashaka abo ababyeyi babo banze,mbese hajemo ukwigomeka mu nshako zubu ,hajemo kuzamura intugu bamwe bavunira ibiti mu matwi kandi gushaka si bishya byahozeho abazi ubwenge bajye bigira ku ba kera.iyo abahuje ibi mvuze babanye,urukundo rurizana,niyo mpamvu abakera batigeze bashingira ku rukundo igihe batoranya uwo bazabana kuko bari bazi neza ko urukundo ari akantu gato cyane mu rushako bityo katagomba gushingirwaho ahubwo uguhuza haba mu maraso no mu myifatire myiza ari byo bifatanya abantu bakaba umwe ndetse nayo marangamutima y'urukundo akaziramo batanayashakishije.
@manishimweprovidance479
@manishimweprovidance479 Жыл бұрын
Noneho mucyumba nihohagusenyeye muransetsa cyane hubaka Imana nasanze byose arizero ikindi hubaka Imana nushake wikwayagure umugabo utumva abatumva
@beatauwimana3681
@beatauwimana3681 Жыл бұрын
Urakoze nukuri hubakimana
@manishimweprovidance479
@manishimweprovidance479 Жыл бұрын
@@beatauwimana3681 yego cyane Imana imbere cyane nshuti urugo nibindi bintu
@juvenalbizimungu6006
@juvenalbizimungu6006 Жыл бұрын
Maman Queen, Imana iguhe umugisha ku buhamya utanze. Nk'uko wabivuze harikintu gikomeye abantu benshi bafata ko ari gito ariko ariyo nkingi y'urugo hagati y'umugabo n'umugore bashakanye. Iyo rero umugore abonako imibonano mpuzabitsina murugo aribisanzwe ntazi ko kuri twebwe abagabo ariho urugo ruhagarariye. Umugore aguhaye umugongo mu buriri wamuhindukiza ntakwiteho niyo ntango yo gusenya .Guko mu nshingano zagukuye iwanyu niyo vyose vyubakiyeko. Imana iguhezagire.
@muhimpunduchristine4714
@muhimpunduchristine4714 Жыл бұрын
ntago byoroshye kuryamana numugabo mwarakaranyije byaterwa nicyo mwapfuye kuko hari nabarakaranya icyumweru kigashira ikindi guca inyuma uwo mwashakanye cyane nabyo byangiza urugo nonese ko aza atagucyeneye wakora icyi koko ibyo gukora imibonana kubashakanye byo ibikomere bishobora gutuma igenda nabi birutwa no kubireka burundu rwose zubakwa kwinshi ntawakubaka nkundi abo bitagenze neza twihangane urugo nitonbora
@beamukeshi9570
@beamukeshi9570 Жыл бұрын
Urakoze cyane Divorce ntabwo ari nziza nange n'a maze imyaka 20 murushako nyuma biba birababaza kuruhira urugo rwawe imyaka yose .
@thomasindikubwabo9273
@thomasindikubwabo9273 Жыл бұрын
Urumuhanga pe, ariko birababa ko wasenye kandi ntakindi wakora ,komeza utwigishe Imana izakwiture
@annauwa1844
@annauwa1844 Жыл бұрын
Mama rwose biragaragara ko nta makosa wakoze mu rugo rwawe, ahubwo Mana urebera imfubyi nabapfakazi kuki wemera ko uyu mu mama arengana gutya, akava mu rugo rwe, akenda kwicwa qzira ubusa, azira ingeso mbi zu mugabo. Mana uyu mugabo we uzamwibarize ibyo yakoze kuko Mana ni wowe wenyine ushobora kurenganura abagore. Uzabimubaze🙏🙏🙏
@kagamejerome6315
@kagamejerome6315 Жыл бұрын
Yoooo pole San ujyiye utanga inyigisho ihoraho byafasha benshi twubatse kumucanga pe
@rebeccauwagirinka8975
@rebeccauwagirinka8975 Жыл бұрын
Umutima w'umuntu iyo wakwanze ntakindi warenzaho.Umuntu nakubwira ko atakigushaka zinga ibyawe ugende kuko iyo uhatirije uhavana ibikomere by'umutima n'umubiri. ibitubakiye ku rukundo byose ni zero. Imana ubwo yagufashije kwiyakira birabaye rwose pe! Kandi ubwo wamenye ko atari uwawe,ndasaba ngo uwawe azaze kdi nawe uzamwakire kuko kwibana biraryana sha.
@niyoyitamichel4119
@niyoyitamichel4119 Жыл бұрын
Umugore natandukana n'umugabo abe igishubaziko . Nashaka undi mugabo uwa mbere akiriho , aba akoze icyaha cy'ubusambanyi.
@rebeccauwagirinka8975
@rebeccauwagirinka8975 Жыл бұрын
@@niyoyitamichel4119 iyo biri ku bandi murabikomeza byabageraho cg byagera ku banyu mukabyoroshya. Mwibagiwe ko Imana idaca imanza nk'abantu. Izi ikibazo cya buri muntu n'icyagiteye. Ni cyo cyatumye yima abantu uburenganzira bwo guca imanza za bagenzi babo.
@ndikumanajacqueline5355
@ndikumanajacqueline5355 Жыл бұрын
Mana yanjye ndashimira sabini irijambo uzuvuga rirubakabantu nanjye ryaranyubatse nimuri stress nubu itarashira ariko nizerimana yomwijuru yaturemye yoyo ihinduribihe harigihe izampinduriribihe ,Imana izikoribintu tukababara ariko Imanayo ibifotimogambi so hibahwe Imana yomwijuru yaturemye twese abatuyisi 👆🏽🙏🙌🏾🙌🏾👏🏾👏🏾❤️
@henriettehenry347
@henriettehenry347 Жыл бұрын
Barakurogeye nshuti.bakugiriye ishyari maze baramuguhuza!.
@jeanneigiraneza8367
@jeanneigiraneza8367 Жыл бұрын
Ariko ndashaka mumvarize uwo mubyeyi, Ko avuga ngo muburiri bitagenze neza aribyo bituma umugabo yarya hanze, umugabo we ko yamutaye agaska undi migore, uwo mugore ntabwo yashoboraga ibyo muburiri ???? Mumumbaize muzaba mukoze.
@happy-og1bq
@happy-og1bq Жыл бұрын
Oyaa, umuntu akubabaze, umuhembe kuryamana Nawe mutaganiriye. Uraba umumenyereje nabi. Ahubwo urabizambije. Yakuzaniye gift se niba adashoboye gusaba imbabazi. M Queen, uratubeshye. Ibyo ni ugusabiriza urukundo, imibonano si amazi yo kunywa, biba muri mood. Utameze neza ntibizacamo na MBA. Urigura ark urushywa n'ubusa
@josephuwimbabazi3732
@josephuwimbabazi3732 Жыл бұрын
Ibyo uvuze byayobywa benshi ahubwo; Kuko abantu benshi bashakana ntabwo Imana iba yavuze; kuko ubuhanuzi bw'iminsi ubugendeyeho urugo ntirwatera kabiri;
@godisgood4047
@godisgood4047 Жыл бұрын
Bibaho 100%
@mimibe4206
@mimibe4206 Жыл бұрын
Nanjye ndi d’accord nawe pee faire l’amour Nuko muba mwishimye mwembi ,sindikwibona muri yo actes narakaye 😳
@uwimanacecile9115
@uwimanacecile9115 Жыл бұрын
@@mimibe4206 ibyo iyu mugore jack yavuze ni ukuri niyo mpamvu umwemerera ibindi bikaza nyuma rero uwo mujinya utuma wima umugabo niwo ingo nyinshi zisenyukira ndumazemo iminsi nanjye ndabihamya ahubwo mugerageze muhinduke
@mimibe4206
@mimibe4206 Жыл бұрын
@@uwimanacecile9115 Njye ntakibazo mfitanye muri 16 ans tumaranye kandi iyotwagize icyo tutumvikana ho ntitugicyemuza sex !!!Turakiganira ,tuga kora icyogikorwa twishimye !!! Vous n’êtes pas des animaux quand même 🙄🙄🙄
@muhimpunduchristine4714
@muhimpunduchristine4714 Жыл бұрын
ndababaye ukuntu ushobora kuba warubashye umugabo bikarangira mutandukanye ndumva ntako utagize ihangane komera arko urimo kuvugira abagabo cyane kandi baratubabaza cyane nubwo hari nabagore bananiranye arko abagabo ntibatanga imbabazi abenshi pe
@lisagaga7545
@lisagaga7545 Жыл бұрын
Ndagukunda Maman ariko singanya Imana yo igukunda kundusha kandi ivyakubayeh ni kugira igishingantah cawe gikomez benshi ukomere urumuhizikazi❤
@nisueliezel8811
@nisueliezel8811 Жыл бұрын
Uyu mugore numuhanga 🙏😭
@afri_life1996
@afri_life1996 Жыл бұрын
Ubuse woba wishw nagahinda ngo muburiri bikagenda neza?
@rebeccauwagirinka8975
@rebeccauwagirinka8975 Жыл бұрын
Ariko njyewe kuba uyu mubyeyi umugabo we yaramwanze kandi umurebeye inyuma ubona ari umugore umuntu yakwifuza hari impamvu. Niba atari akigukunda afite icyo yaguhoye nawe cyari kiremereye umutima we. ibintu biba mu buzima bwacu hari ibyo tugiramo uruhare kandi hari n'ibiza gutyo gusa. icyo nzi cyo nta kiba ku muntu Imana itabizi kdi izi impamvu. Wasanga iyo muhamana uba utarimo kuvuga ubutumwa bwiza, Ubwo washoboye kubyihanganira ukabibamo birahagije. Muzarekere aho kubivuga birarambiranye
@ndikumanajacqueline5355
@ndikumanajacqueline5355 Жыл бұрын
Mazina komera ,umva ba Jacqueline nabantu bakundurugo turekura tubonako twananiwe nanjye nimyaka 14ariko nararekuye peeeee nimana Irabibona peeee,umuntugasabimbabazi ukakimbabazi ntabihagaciro ,nukuli amazina y Jacqueline yubahwe hashimwe uwarinyise ❤️
@Mocha_211
@Mocha_211 Жыл бұрын
Birababaje cyane kubona problem y’abanyarwanda igomba gukurikira bible y’abayuhudi.
@muhimpunduchristine4714
@muhimpunduchristine4714 Жыл бұрын
ibyo ndabyemeye cyane harabantu bihuza uwiteka atabahuje pe najye niko bimeze rwose ntacyiza umuntu yakubonaho niyo wakubaha gute
@kakungulubirungi5969
@kakungulubirungi5969 Жыл бұрын
I've been blessed listening to you. You have a beautiful heart. Nkunze kandi mpeshejwe umugisha n'ukuri kwawe. Ufite umugisha w'Imana mwinshi cyane! Love from Uganda.
@uwizeyeangella6311
@uwizeyeangella6311 Жыл бұрын
Mbega umumama mwiza, ndagukunze cyane, humura Imana iragukunda aho kuguhomba yaguhombya.
@jeanmarievianneykaramaga2123
@jeanmarievianneykaramaga2123 Жыл бұрын
Uyu mudamu ni Umu kristu pe! Gusa turasaba Sabin azakore ibishoka byose azezegere umugabo we nubwo yaba yanga kujya kuri tv azaguhe audio gusa. Byadusha cyane. Uwo mu mama aravuga ko umugabo atanywa inzoga, abana na bana be, arabasura nta kibazo, kandi uwo yashatse yari inshuti ye, ibyo byose bikadutera urujijo. Uwo mugabo ntabwo ari ikinani. Gusa ashobora kuba yanga socio-media.
@lrutagengwa2875
@lrutagengwa2875 Жыл бұрын
Uriya mugabo ni muri bamwe bagira impu ebyiri , bakihinduranya nk uruvu . Uyu munsi yiyerekana mu isura imwe , ejo akirekura akaba igikoko . Ahubwo uyu mumama ni imfura ntiyerura ngo avuge amabi y'uriya mugabo . Gusa umugabo ni muri bamwe biyoberanya .
@hagumajean1456
@hagumajean1456 Жыл бұрын
Urwumwe ruvuga amata! Biragoye kumva iby'urugo wumvise umuntu umwe! Umuntu agera kurwego rwo kuzinukwa bigeze kure
@victoriabalisasa9880
@victoriabalisasa9880 Жыл бұрын
Hari ibintu byinshi Satani ari gukoresha asenya ingo, umugabo akagenda kandi mubya kimuntu ntacyo yabuze, ubwo Satani aba y'iyi iye kurusura.
@lrutagengwa2875
@lrutagengwa2875 Жыл бұрын
Victoire Balisasa . Njbyo ingo zirasenyuka , kuko rwubakwa na babiri . None se umuntu atagushaka wagira ute ? Erega hari uba ashaka kukubabaza agashaka undi nawe akamubabaza .... Abakozi ba Satani bariho.
@hopefuture1385
@hopefuture1385 Жыл бұрын
Uburozi bubaho ndabyemeye, kureka umugore usa gutya ukajya gushaka undi mugore? Urumva byimvikana? Nyagasani akurengere mubyeyi mwiza aguhoze amarira n'ibikomere. We love you💋🌹
@nkurunzizafrancodesanto2280
@nkurunzizafrancodesanto2280 Жыл бұрын
Ubwo afite impanvu dear kuba arimwiza nibyatuma ataba mubi gusa I don’t judge her arko biba byiza kunva kuri side zombi
@TheDreamFamily0
@TheDreamFamily0 Жыл бұрын
Nubundi kubigaragara nimyuka mibi bateje umugabo kbsa! Nikibazo bamugiriye ishyari baramusenyera satanic 💔💔😭
@lindankurikiye9881
@lindankurikiye9881 Жыл бұрын
Sinubatse , ariko votre témoignage me touche sincèrement ! Merci beaucoup Maman
@robertbyaruhanga2012
@robertbyaruhanga2012 Жыл бұрын
Mubyeyi uri umwana w'Imana pee, umwami Yesu arinde imiryango ayikize umujura satani umurimbuzi umuhemu umwazi wabantu b'Imana imbwa yahereye cyera muri Eden nabugingo nubu aracyafite ubukana, ndababaye gusa, arko igihe nkiki kuba ufata ibyakubayeho ngo ubisangize bandi bri mukaga nkakawe, ndkubwiza ukuri Yesu azakugororera.
@violettekarekezi3730
@violettekarekezi3730 Жыл бұрын
Wakoze Cyane Sabin kugarura Jack arankomeza , hari akantu keza avuze ati abantu barananirannywa Nibyo pe, ntawunanirwa ahubwo abubakanye barananizanya buri wese abayanze kwemera undi uko ari ngo urugendo rukomeze, ❤️❤️❤️❤️🙏🙏🙏
@bibakumanajeandedieu1162
@bibakumanajeandedieu1162 Жыл бұрын
Ese urugero ari nkindaya yu mugabo cg umug cg yumugore ,….umusinzi buri wese abagomba kwakira undi uko?
@sinzaa4496
@sinzaa4496 Жыл бұрын
Umwalimu mwiza nkawe tulamukeneye cyane imana ijye igukomeza
@maniraguhaevodia1474
@maniraguhaevodia1474 Жыл бұрын
Ibyo nukuri chr wajye ntamuntu numwe ubawifuza gusenya mubuzima kuko nikintu kibabaza cyaneeeeee
@dusabingabiremarieclaire388
@dusabingabiremarieclaire388 Жыл бұрын
Maman Queen Imana ikomeze igushyigikire ugira ukuri cyakora icyo uvuze cyo kwihuza ntimufitinge byo birashoboka. Nta compatibility byo ni ikibazo
@bongwaalphonse7079
@bongwaalphonse7079 Жыл бұрын
uwiteka aguhe umugisha kubw'inyigisho utanze birakwiye wowe ukurikiye ikikiganiro gutecyerezaho
@uwishemalosine4252
@uwishemalosine4252 Жыл бұрын
Uyu mumama ahora ari mwiza nukuri,iyo umuntu yakwanze biba byarangiye gusa nibura yagombaga nibura kwihangana kubera abana.komera maman Queen
@annetannet9236
@annetannet9236 Жыл бұрын
Ntiwongere kwicira urubanza. Move on. Komeza utere imbere Kandi wumve ko umutima wawe unezerewe kd ubabarire byukuri
@ennienkombo6378
@ennienkombo6378 Жыл бұрын
Habaho n,abarozi babanyeshyari bazisenya . Gusa ndagukunze wa mudamu we uri umuhanga
@Isimbizi
@Isimbizi Жыл бұрын
Njye mba mbona abagore bakoze divorce bafite depression kuko ntawambwira ukuntu umuntu yajya yirirwa yisobanura ahantu hose kuba nti batamutunze badafite icyo bamumariye bamara kumwumva bamwe bakanamunnyega abandi bati aradutwarira abagabo cyangwa abagore njye umugabo yanyanze cyangwa namwanze tugatandukana nakikorera ubuzima nkareka bakavuga
@honorinegaju6201
@honorinegaju6201 Жыл бұрын
Bimaze no kurambirana nta Cano nimwe atarajyaho bisobanure ko ariwe wari mubi
@iyubakukiretv8580
@iyubakukiretv8580 Жыл бұрын
Ni ikibazo gikomeye kuba abagore bumva ko gushyira ubuzima bwabo ku karubanda aricyo gisubizo! Birengagiza ko nabyo bitera abandi bantu gukomereka ndetse n'ingaruka zindi kuri bo ubwabo! Ni ukudasobanukirwa no kuba barakomeretse ntibitabweho ngo bakire ibikomere. Aba psychologues nibo babafasha neza ariko abanyafrika ntibabyumva pe! Abagore benshi bakeneye gukanguka bagafata inshingano zabo zo kutiyibagirwa bemera kubabazwa bikabije mu ngo zabo! Inzira iracyari ndende ariko twizere ko bizagerwaho!
@Goodvibes-ky4ed
@Goodvibes-ky4ed Жыл бұрын
Njyewe ndibaza koko Ibi azabivuga kugeza ryari
@nmnteamdknn8405
@nmnteamdknn8405 Жыл бұрын
Iyo business online ia growinga fast.... mugomba kwumva ko Bari nukazi, yaba Sabin ,yaba nuyo... gusa wenda yahabkna abagenzi... it's ok
@iyubakukiretv8580
@iyubakukiretv8580 Жыл бұрын
@@nmnteamdknn8405 Ariko se gukora business online koko uvuga papa w'abana bawe ayo mafaranga ni bwoko ki? Ni ukuvuga ko ntacyo umuntu atazakora kugirango abone amafaranga? Ubunyangamugayo bw'abagore se bwagiye he? Birababaje pe!
@Muziklove1975
@Muziklove1975 Жыл бұрын
Ibyo avuga nibyo kubyerekeye n'imibonano murugo n'akamaro abagabo babiha. Ariko sinemeranye nawe kubyo ahamya ngo nta bagabo bananira abagore babo cyane kandi umugore aba yamuhaye iyo mibonano kuburyo buhagije yemwe akanivuna akabikora ababaye kuko azi ko umugabo we ataza kumusaba imbabazi. Ariko kubera kamere y'umugabo mbi nyine akamubanira nabi akamutoteza ahubwo
@afri_life1996
@afri_life1996 Жыл бұрын
Abagabo ntibashima,, none nkuyu nawe yazize iki inyuma ya 20 ans ya mariage
@kabegacyesh1357
@kabegacyesh1357 Жыл бұрын
mwe muri abana
@JanviereNdayiragije-fj4fr
@JanviereNdayiragije-fj4fr Жыл бұрын
Kera abapagani bibaza k abakizwa badatandukana kandi kuba urumu kristo sico cirukana amacakubiri ahubwo ikintu cose nubugombe bw'Imana nishure Imana ishaka kwigisha umuntu kandi kunanirwa bibaho turananiranwa
@maeli6300
@maeli6300 Жыл бұрын
Umuhezagiro turawakiye cane🙏
@ejoheza4796
@ejoheza4796 Жыл бұрын
Mwaramutse neza Mama Queen hari kintu kimwe atarumva, amaze gupfukama asaba imbabazi, umugabo yarasubije ko yamaze gushiraho umutemeri. Peut-être ni défauts y'abagabo muri rusange, iyo umugabo yamaze gufata umwanzuro biragoye cyane kwisubiraho. Icya kabiri gusaba listes yibyo ugomba gukurikiza ntacyo byamara, udakoze ibintu ubikuye ku mutima gusa ntabwo ngamije kugutera i buye. Komera
@denismuragizi6595
@denismuragizi6595 Жыл бұрын
Byatewe nuko wanze kumvira bwabuhanuzi rero wemere noneho uko Imana ikuyobora nibura uzabona ubugingo
@mendezappocalypto6957
@mendezappocalypto6957 Жыл бұрын
Nibuka cyera tugikora za examen d Etat “ exetat” twese twarakijijwe icyo gihe. Imana ishimwe yaratwumvise. Umugabo ashobora kunanirana bibaho, she might be right koko umugabo yara munaniye. Ariko se urundi ruhande rwo ? Ese umuntu abyuka from no where aka nanirana? I can’t judge muri ino case. I feel sorry kubyo uyu m mama yaciyemo. Gusa kutamenya version y umugabo…
@jean6030
@jean6030 Жыл бұрын
Umwuka utuma aho hanze ubuyobozi buza bugahita butwara umugabo ngo umugore arahamagaye gusa batitaye kugushakisha icyabiteye niwo wa mwuka utuma harimo gushyigikirwa ababana bahuje ibitsina..Mu gutesha umugabo agaciro no guteza imbere kubana kw'abahuje ibitsina harimo iturufu yo gusenya umuryango. Kandi hari impamvu ibiri inyuma. Ingaruka zabyo zizagaragara mu gihe kizaza.
@marthaoriginal4672
@marthaoriginal4672 Жыл бұрын
Ibi bintu nanjye nabiciyemo ariko icyo nigiyemo ni uko Niba Umuntu akubwiye KO atakigushaka nta guforcinga niyo nta mpamvu igaragara ashingiraho. Aba yarabitekerejeho mbere yo kubivuga. Harubwo ubiforcinga nyuma ukabibabaririramo cyangwa ukanicuza uwo mwanya wataye. Believe me iyo iryo jambo ryavuye mu kanwa k'umwe muri MWe, ntibijya bisubira nka mbere. Mwatandukana kandi buri umwe akabaho neza...
@umuyoboziking3973
@umuyoboziking3973 Жыл бұрын
Iyi coment yawe iranyubatse iyaba nabona number yawe ngo tuvugane ahari wenda wankomeza jyewe ndumva ngiye no kuzasara kubera uwo nishakiye pe
@mimibe4206
@mimibe4206 Жыл бұрын
Ibyo nibyo Peeee !!!Iyo ukomeje gu forçant urakomereka !!Ibyiza murabohorana
@marthaoriginal4672
@marthaoriginal4672 Жыл бұрын
@@umuyoboziking3973 Merci. Shyiraho iyawe Niba bitakugoye. Nzakuvugisha cg ubundi buryo nakwandikira. Merci
@williammusovyi9674
@williammusovyi9674 Жыл бұрын
Icyo kibazo ndagifite
@iyubakukiretv8580
@iyubakukiretv8580 Жыл бұрын
@@umuyoboziking3973 Usara kubera umugabo? Oya ntibikabeho ubuzima bwawe bufite agaciro gakomeye kandi ni inshingano zawe. Ugomba kuba umunyembaraga ugaharanira umunezero wawe.
@bigirimanaferdinand1697
@bigirimanaferdinand1697 Жыл бұрын
Ikindi umugore n'umugabo buri umwe agomba kumva ko ari inshingano ze kwemera ibiganiro mu gihe abisabwe n'uwo bashakanye because the communication is the best medicine when there's an issue between them
@mwisenezajeandedieu1052
@mwisenezajeandedieu1052 Жыл бұрын
Umugore Wingare niyo yaba yuzuza inshingano zo mugitanda te ! Urwo rugo nubundi ruba ruzasenyuka!
@verababubabu4711
@verababubabu4711 Жыл бұрын
Watuzaniye gafaranga
@mutonisabrina3916
@mutonisabrina3916 Жыл бұрын
Sha ibi ni ukuri, utari uwawe ubyiyumvamo cyane
@JPRutijana
@JPRutijana Жыл бұрын
Ubundi statistics, abantu benshi batandukana bamaranye imyaka 13 indi myaka ni 20. Ntabwo biza ako kanya, ahubwo ni akantu kigereka ku kandi tukazigerekaho ari twinshi, igihe kimwe twose tugahanuka.
@mugezagapingi6168
@mugezagapingi6168 Жыл бұрын
Uyumudamu ibyavuga nukuri.
@Charles-uf7iq
@Charles-uf7iq Жыл бұрын
Mama balikiwa Sanaa,uraduhuguye rwose pe!
@adalberthabimana306
@adalberthabimana306 Жыл бұрын
I've never seen a wonderful woman like you. You just have award from God!
@suleimanjannabo313
@suleimanjannabo313 Жыл бұрын
You're wrong, she is blue side
@TTT80533
@TTT80533 Жыл бұрын
@@suleimanjannabo313 are you sure ??
@pougertuoujmunya9217
@pougertuoujmunya9217 Жыл бұрын
Nemeranya nabavuga ko hari nabagabo ukorera neza ibyo byose byo muburiri kandi akarenga agasambanya umukozi. Abo bariho, ni intege nke zabo bafite ikibazo cyo kutabasha kugumana numugore umwe.
@balancedlifetv
@balancedlifetv Жыл бұрын
Komera mukundwa humura Uwiteka arakuzi, byose biberaho kugirango twige 💞💞
@Christianmuhoza50
@Christianmuhoza50 Жыл бұрын
Ijambo ry’Imana riravuga riti, umugabo numugore nibatandukana muribo ntihakagire ushaka kugezaho umwe azapfira, undakabona gushaka.
@christinen8291
@christinen8291 Жыл бұрын
nkurikije imbuga nyinshi uyu mugore azengurutseho avuga ibya divorce ye.ndabona wagirango byaramuteye ihungabana .byamunaniye kwiyakira. Abamukunda bamushakire abaganga bihungabana.
@fureri3719
@fureri3719 Жыл бұрын
Uyu mu mama ntahungabana afite,aravuga ukuri abenshi bashakana n'abatari isezerano ryabo,Kandi ntibitinda kugaragaza nuko bamwe bakomeza guhatiriza ngo bizagenda neza nyuma.
@lolitaimena9782
@lolitaimena9782 Жыл бұрын
@@fureri3719 yes
@aimeemukamana7092
@aimeemukamana7092 Жыл бұрын
Akeneye abamuba hafi kuko kubyakira byaranze p
@abdubazoza1555
@abdubazoza1555 Жыл бұрын
Urakoze cyane jyukomeza ubatwigishirize !!
@helenemarierobert8557
@helenemarierobert8557 Жыл бұрын
Ariko Maman Queen Uziko hari abagabo neza neza nabo ubwabo biyambura icyubahiro! Umugabo udakunda umugore we, akamutuka, akamushyira hasi n’ibindi ntavuze … Uwo mugabo koko ibyo akwiye bizava hehe? Ahubwo abantu bazige ishuri ryo kuba abagabo, abagore, ababyeyi ndetse n’abaturage beza b’ibihugu. Kuki za leta zishyira imbaraga mu gukangurira abaturage uko ubuyobozi bumeze, bakabigisha gukunda igihugu n’ibindi.
@uwimanacecile9115
@uwimanacecile9115 Жыл бұрын
aha urumvako arikibazo cyuburere kandi uburere buhera iwacu mu mumuryango igihugu nticyabibasha ngo ubwire umuntu wakuze atukana cg abona iwabo batubahana kumyaka 30 uvuge ngo uramuhindura niyo mpamvu dufite inshingano zo kurera neza abo tubyaye
@Mila-vu1yr
@Mila-vu1yr Жыл бұрын
Ibintu vy' ingo zo mûri diaspora reka kuba mubi generalisa hari izirimwo ibibazo nkuko biba no mu bihugu vy' iwacu kandi si zose. Ni ukuraba abo bagabo bakubwira ivyo bintu abaribo usanga ari ba bagabo bashaka gukandamiza abagore babo, ngo babafate nabi bakabura uko babigenza kuko bari mu bihugu bidakorwa. Umugabo ababazwa nuko umugore afise amahera antera amakenga ni wa wundi aba ashaka ko umugore amuzigako vyose kugira aze arabimwima ngo niko kumva ko ari umugabo mu rugo.
@aimeemukamana7092
@aimeemukamana7092 Жыл бұрын
Mama Queen wagenze urugendo rutoroshye p!!!! Komera kdi ukomeze ube wowe!!!! Rero be strong divorce mumyaka 20 nigikomere kitoroshye Vraiment!!!!! Ariko nyuma ya byose ubuzima bwarakomeje uriho kdi urakomeye. Buriya ikingenzi murugo nuko abantu bumvana. Rero umugore amenya imiterere yumugabo nibyo ariko n'umugabo ajye ahindukira amenye imiterere yumugore we!!!! Abantu ntibagafate ibintu muri rusange ahubwo buri wese ajye abifata personal. Ijisho n'umutima bibe murugo.
@pelagiemukapelagie1087
@pelagiemukapelagie1087 Жыл бұрын
Mama nubu nturakira pe!!!
@lolitaimena9782
@lolitaimena9782 Жыл бұрын
Yegooo disi
@leonardbiganza3072
@leonardbiganza3072 Жыл бұрын
Maman.Qeen we,urimwiza maman we.Ariko se uwo umugabo wawe agira bwenge bwuzuye ? Ntasoni ku divorcer n,umugore mwiza gutyo ? Abantu rwose ntibazi kwitegereza. Njewe aramutse ari umugore wanjye,nubwo yagira amakosa menshi ,nsinamuheba kubera ubwiza.
@bruchiinothalakhasacalgo594
@bruchiinothalakhasacalgo594 Жыл бұрын
Nubwo wanzekuvuga neza icyomwapfuye kuko udashaka kuvuga umugabo wawe ariko Hari icyatumye urukundo rushira kugeza ubwo akuzinukwa. Birumvikanako nomucyumba bitagendaga neza. Ihangane ubwo mission yari afite n'ubuzima bwawe yari irangiye
@IngabireRachel-mf6nb
@IngabireRachel-mf6nb Ай бұрын
Ahubwo mwigishe abakobwa batarashaka guhitamo abagabo babasha kugandukira. Mubwire nabasore bahitemo abakobwa kuko babakunda. Ibyo gusa. Kimwe nikibura nibyo byo muburiri ntibizakunda. Love making in bed involves love in nature. Ntiwahindukirira umugabo urusha mumutwe uhoraagusubiza inyuma ndetse n' umugabo ntiyahindukiza uwo adakunda nubwo yakwiyoberanya imyaka irashira akerura ukuri. People should know and respect their positions in others' life
@bigirimanaferdinand1697
@bigirimanaferdinand1697 Жыл бұрын
Ndabizi nabibayemo , jye utansabye imbabazi , mu buriri mbasha nagusaba , wampa nkarangiza nkigumira muri ya mood yuburakari bubucecetse butarimo intambara kugera ubwo uzans asnsaba ibiganiro byo gusaba imbabazi
@ndahayosylvere
@ndahayosylvere Жыл бұрын
Ubwiza bwumugore ntibwubaka urugo kuko harigihe bimuviramo ubwibone ntimukabihe agaciro igikomeye numutima wubumuntu cg uburere yakuye kubabyeyi
@fidesngendakumana8911
@fidesngendakumana8911 Жыл бұрын
Ivyo bintu mama queen avuze ku ba diaspora si ukuri kwose, icakora umugore w umupfapfa niwe avuzeko. Abagabo turabubaha, ingo turazubaka, Ariko nabatandukanye si iko ari system canke imugore, abagabo nabo bagiramwo uruhara runini. Urugo rwubakwa na 2.
@leonpierrerusanganwa
@leonpierrerusanganwa Жыл бұрын
Kurara mu modoka, guhunga umugore, gukubitwa kw'aɓagabo mu Rwanda birakabije. Njye byambatmyeho nzi umugore mubi ico arico
@nyiramanastephanie7860
@nyiramanastephanie7860 Жыл бұрын
Mada nakwemeye pee. Ibyo uvuze byoseee ni ukuri abantu ba bikurikije byakubaka Société
@papykulimushi2800
@papykulimushi2800 Жыл бұрын
Madame vous dites la vérité surtout sur le caractère des hommes.
@Mr_g-screen
@Mr_g-screen Жыл бұрын
Kabisa byapfuye kera ahubwo Uzi kwihangana
@lrutagengwa2875
@lrutagengwa2875 Жыл бұрын
Siko bose ari abagome
@carolinenakirutimana1559
@carolinenakirutimana1559 Жыл бұрын
Warakoze mama birya byose bagushimiye kiriya gihe, ubundi bakwihishemo kugirango bitabavaho. Burya no kugutoteza bari babizi. Ibyo kugura inzira kubagabo twese turabikora .ikibabaje nuko nubwo wakwita ku rutare atagushaka ntuhaba. Nibe nawe yarakubwi ko ashaka divorce. Uwugufata nabi akagusuzugura, mu biwabo , nuruhinja ruvutse, nibisanira byo hanze bikakuruta ukagura inziiiiiiiiiiiiiiiiiiira Ahubwo agakomeza akaguhonyora kuburyo wibonamo zero
@safarirugagi171
@safarirugagi171 Жыл бұрын
Wamudamuwe ibyuvuze nukuri100%
@mukamugenzijaucqweline3463
@mukamugenzijaucqweline3463 Жыл бұрын
Ese waba uziko iyo ubabariye umuntu ukabira indirimbo atari byiza ibi bintu ubivuze imyaka 3 sibyiza nagato sms yatambuste umunsi wambere ubivuga byari bihagije pe ibisigaye ndabona ........
@nzakamwitalouis2605
@nzakamwitalouis2605 Жыл бұрын
Afite igikomere kumutima ntabwo byapfa kumuvamo imyaka 20 nimyinshi mumureke avuge buriya yumva aruhutse kd Hari nabo afashq
@kwizerajeanbosco8204
@kwizerajeanbosco8204 Жыл бұрын
Ubu akubwiye NGO mwongere mubane wakwemera.
@Bihomebuja
@Bihomebuja 23 күн бұрын
Jewe nibaza ko Maman Queen yakoze amakosa akomeye murugo. Uyu mugabo atamuvunga, yakora inshingano ziwe zose neza, ubwo ivyo vyaha yemera vyovyo ntiwosanga kari akasamutwe ugasanga uwo mugabo wiwe yari yarahahamutse? Ni Hypothèse yanje mère Jacquis afise intahe nziza kandi cane ariko ico mvuze kirakwiye kuba in consideration taken. 80% yabagabo baravanga abagore babo , 20 % yabagore barabikeka, , 20% barabizi, 40% ntavyo bakeka kandi ntaniciyunviro babifiseko. 80% yabagore bubaka ingo kubera depedance economique bafise kubagabo, 50% baravanga abagabo muma office no muma hotel,... Keubaka urugo rero ni challenge ikomeye gose. Uwuzoshaka tuzoganire inbox ndamuhe details
@olivieruwimpaye1893
@olivieruwimpaye1893 Жыл бұрын
You're right a 100% Jacky. Thank you so much
@dieudonneoficial9328
@dieudonneoficial9328 Жыл бұрын
Uyu mu Damu avuze ukuri
НЫСАНА КОНЦЕРТ 2024
2:26:34
Нысана театры
Рет қаралды 1,8 МЛН
Little brothers couldn't stay calm when they noticed a bin lorry #shorts
00:32
Fabiosa Best Lifehacks
Рет қаралды 17 МЛН
Why Is He Unhappy…?
00:26
Alan Chikin Chow
Рет қаралды 100 МЛН
Frida Murasira ese koko telefone niyo isenya ingo ukuri kutavugwa
1:34:09
НЫСАНА КОНЦЕРТ 2024
2:26:34
Нысана театры
Рет қаралды 1,8 МЛН