Рет қаралды 115,281
Te Deum - Mana yacu turagusingiza - Matthieu NGIRUMPATSE | Rwanda
Mana yacu turagusingiza,
Tukemeza ko ari Wowe Mutegetsi wacu.
Data Uhoraho, isi yose irakuramya.
Nyagasani, Mana ihoraho, Mutegetsi wacu turagusingiza.
Abamalayika bose, barakurata ubudahwema bati:
Nyir'Ubutagatifu, Nyir'Ubutagatifu, Nyir'Ubutagatifu
Ni Nyagasani Imana Umutegetsi w'ingabo.
Ijuru n'isi byuzuye ikuzo ry'ubuhangare bwawe.
Intego y'intumwa ibengerana ikuzo
Urugaga nyacyubahiro rw'abahanuzi
Imitwe y'urwererane y'abaguhowe baragusingiza.
Kiliziya Ntagatifu irakwamamaza mu bihugu byose.
Iramamaza wowe Data ubuhangare bwawe butagereranywa.
Ikakamaza n'Umwana wawe Nyakuri kandi w'ikinege ukwiye icyubahiro.
Ikamamaza na Roho Mutagatifu, Umuhoza.
Wowe Kristu uri Umwami w'ikuzo.
Uri Umwana wa Data bitagira intangiriro
Igihe uteruye gucungura bene muntu, ntiwashidikanyije kubyarwa n'umubikira.
Aho utsindiye ububasha bw'urupfu abakwemera wabakinguriye ubwami bw'ijuru.
Wicaye iburyo bw'Imana, mu ikuzo rya Data.
Turemeza ko uzahindukira kuducira imanza
Turakwinginze rero Nyagasani ngo utubare mu bagaragu bawe
Twebwe wacunguje amaraso yawe matagatifu.
Uduhe gusangira umurage n'abatagatifu bawe mu ikuzo rihoraho.
Nyagasani ukore umuryango wawe wagize umwihariko wawe
Ubasendereze imigisha.
Nuko ubayobore kandi ubazahure.
Turakurata turagusingiza ubudahwema.
Turakurata buri munsi tugasingiza Izina ryawe ubudahwema.
Nyagasani uratwirindire maze wa munsi we kuzadusanga icyaha
Nyagasani tugirire imbabazi.
Impuhwe zawe nizidusakaremo, tugirire imbabazi.
Nk'uko twakwizigiye, tugirire imbabazi.
Nyagasani narakwizeye sinzakorwe n'isoni bibaho.