No video

"Twaratangiye turabica mu minsi 2 twari tubamaze" Interahamwe

  Рет қаралды 4,650

Intsinzi TV

Intsinzi TV

Күн бұрын

ISHYIRWAMUBIKORWA RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI KU MA TARIKI YA 17/4/1994
Mu gihe cy’Iminsi 100 gusa cya abatutsi basaga Miliyoni barishwe bicirwa mu gihugu hose kuburyo usanga mu Rwanda ku misozi;aho abatutsi bari batuye;Ku byahoze ari ibiro by’inzego za Leta nkama Segeteri ;za Komini;Superefegitura na Perefegitura hariciwe abatutsi .uretse ahongaho kandi abatutsi biciwe ahandi hantu hagiye hatandukanye bagiye bahungira cyane cyane mu nsengero z’amatorero atandukanye basengeragamo ndetse no ku nyubako za Kiliziya Gatolika.kandi abatutsi biciwe Mu masoko bakoreyemo imirimo igihe kirekire;bicirwa mu mavuriro bivurizagamo ndetse banicirwa mu mashuri benshi bigiyemo abandi bakayigishamo.kandi mu buryo buhambaye abahutu babahenzanguni muri Hutu Power bahize abatutsi kugeza naho bari bahungiye nko mu mashyamba no mu Mfunzo.Imbwa zabo baziboneje aho batekerezaga hose ko hari abatutsi Babahigaga nkuhiga Inyamasawa zisanzwe mu muhigo usanzwe nyamara abo bari abantu bahiga .ibyo byashyizwe mu bikorwa umunsi ku munsi kuva tariki 7/4/1994 n Iminsi yakurikiyeho.uyu munsi mu biganiro byuruhererekane bigaruka byihariye ku ishyirwamubikorwa rya Jenoside tugiye kuvuga kubyaranze amatariki ya 17 mu kwa kane mu 1994. Iki ni igice cya 7 kuri iyi ngingo.mu gutegura iki kiganiro nifashije Igitabo cyashyizwe hanze n’icyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG kitwa “RWANDA 1991-1994:ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA” kikaba cyaragiye hanze mu kwezi kwa gatatu mu 2021. iyi ni Intsinzi Tv.Uwaguteguriye Iki kiganiro ni BIZIMANA Christian.naho jye ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.
Ku itariki ya 17 Mata 1994 Umugambi wo gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi warukomeje mu gihugu cyose kandi wakorwaga ufite Intego imwe rukumbi yo gutsembaho abatutsi bose ntihasigare nuwo kubara Inkuru. Rero Uwo munsi habayeho bumwe mu bwicanyi bwakorewe abatutsi mu zahoze ari Perefegitura za KIGALI Y’UMUGI, KIGALI NGARI, GIKONGORO NA CYANGUGU
Uwo munsi Leta y’abicanyi yaririmo ikora Jenoside yashyizeho ba Perefe bashya bagombaga kwihutisha Jenoside muri za Perefegitura.byose byabaye Tariki ya 17/4/1994 ubwo Leta y’abicanyi yakoraga inama igafata icyemezo cyo gukuraho
bamwe mu ba Perefe ishyiraho ba ruharwa bagombaga kwihutisha Jenoside mu duce bayobora. Niyo mpamvu Perefe Jean-Baptiste HABYALIMANA wari Perefe wa Butare, na Godefroid RUZINDANA wa Kibungo bakuweho, nyuma baza no kwicwa n’imiryango yabo. Rero Hashyizweho ba Perefe bashya, bari basanzwe bazwiho ubuhenzanguni, babarizwaga muri Hutu-Power aribo François Karera muri Kigali Ngari, Sylvain Nsabimana i Butare, Anaclet Rudakubana i Kibungo, Elie Nyirimbibi i Byumba, Basile Nsabumugisha mu Ruhengeri na Dr Charles Zirimwabagabo ku Gisenyi.François Karera yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, Sylvain Nsabimana nawe uru rukiko rwamuhamije icyaha cya Jenoside ahanishwa igifungo cy’imyaka 18, Dr Charles Zirimwabagabo yahamijwe icyaha cya Jenoside n’inkiko Gacaca z’u Rwanda ahanishwa igifungo cya burundu.
Uwo munsi kandi habayeho Iyicwa ry’Abatutsi ku cyobo ku Muhima hafi y’Akagari ka Rugenge no mu murenge wa Kigali ahitwa muri « Centre » ya Kitabi. Ku cyobo kiri ku Muhima hafi y’akagari ka Rugenge hiciwe Abatutsi benshi. Icyo cyobo bakitiriye CND kubera ko inkotanyi zari muri CND. Iki cyobo rero bakaba barakimanuragaho abakiri bazima baturutse Kimihurura na Kimicanga bakabafatanya nabo ku Muhima batabashije kuzamuka bajya ku Kiliziya ya Sainte Famille na Saint Paul. Imirambo y’abiciwe muri Centre National de pastorale Saint
Paul no muri JOC (Jeunesse Ouvrière catholique) nayo bayijyanaga muri urwo rwobo.
Hagati ya 15 mata na 17 Mata 1994, mu Murenge wa Kigali ahitwa muri Centre ya Kitabi, hejuru ya Nyamirambo iruhande rwa Mont Kigali munsi y’ikigo cya Gisirikare, hari bariyeri yayoborwaga n’Interahamwe yari ikomeye yitwaga
Rubayiza Hassani na Kibuye Karungu. Rubayiza niwe wari umuyobozi w’iyi bariyeri. Abatutsi bahungaga baturuka Mwendo muri Kigali, Kabusunzu na za Nyamirambo hejuru n’abari batuye aho, bakicirwa aho, nyuma bakabasuka mu byobo byari byaracukuwemo amabuye y’agaciro. Interahamwe zunganirwaga
n’abasirikari, ibi byatumye abahageze bose ntawarokotse.
Uwo munsi kandi wa Tariki 17/4/1994 Abatutsi biciwe mu Babikira b’Abakarikuta munsi ya Sainte Famille.Abatutsi benshi bahungiye mu Babikira b’Abakarikuta munsi ya Kiliziya Sainte
Famille Interahamwe zabakuyeyo zibamanura ku rwobo bise CND, abana n’abagore bo zabiciye mu babikira. Ubu bwicanyi bwakozwe n’ibitero by’interahamwe byari biyobowe na Nyirabagenzi Odette wari konseye wa Segiteri Rugenge na Angeline Mukandutiye wari Insipegiteri w’amashuri muri Nyarugenge akaba yaratangaga n’imbunda aziha interahamwe, ari nayo mpamvu iwe bari barahise muri “etat major”.

Пікірлер: 7
@nnzere396
@nnzere396 Жыл бұрын
Ubworere mubaha imwanya bakavuga wagirango ni imyato , cyangwa ibikorwa byiza barikwivuga ,avuze ubusa.
@uwishemalosine4252
@uwishemalosine4252 Жыл бұрын
Ariko uziko ntanigihunga babivugana wee,🤭Sha muri inyamaswa pe ese ubu muntu mwabaga mwabushyizehe koko.kandi baramutse babikoreye abawe wababara.nukuri njye mbanumva gusaba imbabazi bidahagije pe
@Angelinaanneke
@Angelinaanneke 22 күн бұрын
Is this man somehow related to Axel Rudakubana the 17 yr who murdered in England 3 children?
@SebutimbiriIgnace
@SebutimbiriIgnace Ай бұрын
Kugeza ubu abanyarwanda ntibarumva imvo n'imvano ya 1994
@SebutimbiriIgnace
@SebutimbiriIgnace Ай бұрын
Abahutu ntibishe abatutsi kiko ntacyo bzpfaga ahubwo leta yariho yadhakaga kuguma ku butegetsi
@BG-wp4nx
@BG-wp4nx Жыл бұрын
Izi ngegera ntimukazihe ijambo ! Ntacyo zifite cyo kuvuga 😡
Testimony of Jean de Dieu Twahirwa ( Genocide Perpetrator)
37:29
Aegis Trust
Рет қаралды 96 М.
Ouch.. 🤕
00:30
Celine & Michiel
Рет қаралды 49 МЛН
👨‍🔧📐
00:43
Kan Andrey
Рет қаралды 10 МЛН
Umunsi ku munsi, reba u Rwanda rwo mu 1990-1994
1:49:30
Intsinzi TV
Рет қаралды 829 М.
“Bategurira mu manama yabera muri police judiciaire ukungene bazonyica.”
1:09:34
INKIKO GACACA: Urubanza rwaregwagamo Ngerageze Appolinaire.
1:17:13
MINUBUMWE RWANDA
Рет қаралды 29 М.