Рет қаралды 34,864
HABIMANA KANTANO
Umwe mu bakunzi bacu Yadusabye kumusubiriramo amateka y’Umunyamakuru wa RTLM Witwaga HABIMANA KANTANO.Uyu nguyu Akoresheje umunwa we yicishije abatusi batagira Ingano muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu Kantano rero bike byerekeye Ubuzima bwe twabashije kumukusanyaho reka Tubibagezeho.
Ubundi uyu HABIMANA KANTANO yavukiye ahitwa muri Komini MUYAGA mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare ubu ni mu karere ka Gisagara;Kantano yamenyekanye cyane nkumufana wa Rayon sport wayoboraga itsinda ry’abafana bandi aho Rayon sport aho yabaga yagiye gukina hose
Kubera uburyo yafanaga ni bake mu barebye umupira w’amaguru mu gihe cye cyangwa bawukurikiranye batazi ingoma ye yabaga avuza mu mikino yose ya Rayon sport.
Uretse ibi Kantano yari umunyamakuru guturuka mu myaka ya 1980 gusa mu kazi ke kitangazamakuru ke yamenyekanye nkumwe mu banyamakuru bari bifitemo ingengabnitekerezo ya Jenoside no kwanga abatutsi ku rwego ruhambaye .nubu iyo uvuze HABIMANA Kantano.hari abakubwirako ari we muntu mubi babonye mu buzima bwabo bwose .Kantano yakoresheje umwuga we w’itangazamakuru nabi cyane maze aho gufasha Umuryango mugari wabanyarwanda awusenysha amagambo ye y’Urwango yavugaga ntacyo yikanga.
Kuva urugamba rwo kubohora igihugu rwatangira mu kwezi kwa cumi mu 1990 Leta y’u Rwanda yari iyobowe na Habyarimana yafashe intambara yaririmo iyihanganisha na RPA Inkotanyi iyihindura iyamoko hagati y’abahutu n’abatutsi.imaze kubigenza ityo yahise ikoresha itangazamakuru mu kugaragaza umututsi nk’umwanzi ndetse no kumurwanya rero Kantano wari umunyamakuru wa ORINFOR yakoze ako kazi neza.
Guturuka mu 1990 uretse kuri Radio Rwanda urwango ku batutsi yarugaragarije mu nyandiko yandikaga Mukinyamakuru cy’imvaho nacyo cyari kimwe mu bigize ORINFOR.
Zimwe murizo nyandiko reka tuzivugeho.
Reka mpere kuri Mu numero 865 y’imvaho yo yasohotse mu cyumweru cya tariki 22 kugeza kuri 28 z’ukwa cumi mu 1990 yasohotse harimo inyandiko nyinshi nkiyuwitwa NYIRABIKARI Helene wanditse inyandiko igira iti “Amatagisi yagize uruhare mu kunyanyagiza Inyangarwanda”
Kandi muriyi mvaho harimo inyandiko ya Habimana Kantano yise “Inkotanyi tuzatsinda”muriyi nyandiko Kantano amagambo akomeye arimo urwango rukomeye ku Nkotanyi ati”Inyenzi turiya dusimba turya imyenda;intare nkuko uduco tumwe tw’inyenzi twiyitaga cyangwa se Inyarwanda za Rwigema zishobora kutubuza amahoro;zikadutesha abantu;ibintu n’igihe;yego ariko kuvugako zadutesha umutwe kugeza ubwo zidutsinda burundu ndakeka ko ari ukwisuzugura bikabije.nyuma ikindi kitwemeza ko uzatsinda Inyangarwanda aho zaturuka hose ni ingabo y’umutamenwa Perezida HABYARIMANA yaturamburiye:Ubumwe tubukomeyeho;niyo umwanzi yakwita ku rutare.
Na none mu Mvaho numero ya 867 yasotse mu cyumweru cya tariki 5 kugeza tariki 11 mu kwa cumi na kumwe 1990 harimo indi nyandiko igira iti”Inyenzi turazitsinze
Mu 1993 NAHIMANA Ferdinand wageze uruhare mu gushinga Radio RTLM yahindutse umuyobozi wayo ubwo nayo yarigiye gutangira imirimo yayo.icyambere yakoze rero ni ugushaka abanyamakuru yara azi ko bazamufasha gukangurira abantu gukora Jenoside.ibyo Kantano yakoreye ni byo yavugiye kuri RTLM ni byinshi gusa hari ingero zimwe zamajwi yuyu mugamo amateka yasigaranye nuyu munsi wumva
Ukumva ubwoba burakwishe.nkubwo aha tariki 6 mu kwa kane 1994 amasaha make mbere yuko Jenoside itangira(Amajwi ya Kantano).
Rero ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yahagarikwaga uyu HABIMANA KANTANO yarahunze. ahungira muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo Zaire yicyo gihe .
Wikipedia ivugako aha muri congo ari naho yanaguye hagati y’umwaka wa 1998 na 2002 azize virusi itera SIDA.